Digiqole ad

China: Abakobwa bambaye ubusa boza imodoka ugatanga menshi

Business zikorwa mu buryo bwinshi, ikigo cyari gisanzwe gikorera isuku imodoka ndetse kikanatunganya neza ibyaba bitagenda ku modoka yawe cyifashishije ikoranabuhanga mu karere ka Chaoyang, mu mujyi wa Beijing cyatangije koza imodoka bikorwa n’abakobwa bambaye ‘udusamamagara’ gusa ubundi umukiliya akishyura menshi kurushaho.

Imodoka barayitunganya nta kibazo wowe ukishyura
Imodoka barayitunganya nta kibazo wowe ukishyura

Icyo kigo cyaje guhindura uburyo cyatangaga serivisi ku bakiliya bakigana, giha akazi abakobwa beza boza imodoka bambaye utwenda tw’imbere gusa.

Ibi ngo bituma ba nyiri imodoka batava aho zogerezwa kandi fagitire ngo ikaba nini.

Ikiguzi ubundi cyari amafaranga akoreshwa mu bushinwa ‘yuan’ 30 umukiliya agakanikirwa imodoka ye kandi ikanakorerwa isuku, ariko ubu uhisemo kogerezwa imodoka n’abakobwa beza bambaye kuriya yishyura ama yuan 880 ni ukuvuga amadolari y’Amerika 142 (Frw 99 000).

Inkuru y’ikinyamakuru, morningpost.com ivuga ko icyo giciro kitarimo ibyo gukanikirwa imodoka.

Iki gikorwa benshi mu Bushinwa bacyamaganiye kure bavuga ko kidahesheje agaciro umuco wabo, ariko nyiri icyo kigo cyoza kandi kigatunganya ibitagenda ku modoka avuga ko business ye nta mategeko yishe.

Avuga ko iki gikorwa kizamufasha guhangana n’abandi bakora akazi kamwe kandi ngo yizeye ko ubwo abo bakobwa bazaba bamaze guhabwa amahugurwa ajyanye n’umwuga ako kazi bazagakora neza kurushaho.

Abakobwa nta kibazo bafite icyo bapfa ni ukwinjiza amafaranga
Bakora akazi kabo nta kibazo, abaza kogesha nabo ngo ni abishoboye
Umugabo ahagaze imbere y'abakobwa bamwogereza imodoka
Umugabo ahagaze imbere y’abakobwa bamwogereza imodoka
Uwazanye uwo mushinga ngo aragira ngo ahangane n'abandi bakora ibintu bimwe
Uwazanye uwo mushinga ngo aragira ngo ahangane n’abandi bakora ibintu bimwe, Abashinwa bo baravuga ko biteye isoni
Patron biragaragara ko yishimiye uko bamwogereza imodoka
Patron baramutunganyiriza imodoka noneho ahibereye

 

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ariko igitsinagore twaragowe kbsa!!buriya se azajya abahemba angahe koko???wakwirirwa woza wambaye iriya nkweto ugataha umeze ute?yewe nakumiro ndakurahiye!!!koza wambaye ubusa koko??? Mana tabara rwose

  • biriya ni ubucakara bugezweho kabon nubwo ubukora aba yumva ari uguhaha ntaho bitaniye no gucuruzwa.shame

  • Harya ngo Islam irenganya abagore? Uzabaze DEMONCRAZY(Democarcy).

  • Un philosophe disait:”pour vivre heureux, il faut s’abstenir de tout désir”. Décidement, le capitalisme avec ses excès est en train d’anéantir notre vie spirituelle et morale

Comments are closed.

en_USEnglish