DRC : FDLR iraregwa gutema abantu n'imihoro n’ibindi bikorwa bibi

Umuryango udaharanira inyungu mu gace ka Lubero urashinja inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR uvuga ko urwanya ubutegetsi buriho mu Reanda, gukomeretsa abantu 10 ukoresheje intwaro gakondo ahitwa Magelegele, muri km 200 z’Uburengerazuba bwa Butembo (Nord-Kivu). Muri ibyo bikorwa kandi, inyeshyamba za FDLR zashimuse umuganga wakoreraga muri ako gace ka Butembo. Perezida w’umuryango udaharanira inyungu […]Irambuye

Ririma: Abaturage bararega abayobozi mu tugari kubaka amafaranga adafite aho

Akarere ka Bugesera mu murenge wa Ririma ahazubakwa ikibuga cy’indege, bamwe mu baturage baho babwiye Umuseke ko bamaze kwishyurwa ingurane bashaka kubaka hirya no hino mu bibanza baguze, agronome na bamwe mu bayobozi b’utugari babaca amafaranga ari hagati y’ibihumbi 10 na 30 yitwa ay’icyangombwa cyo kubaba, ibintu umuyobozi w’ako karere Rwagaju Louis avuga ko atazi kandi […]Irambuye

Haruna afitiye Yanga Africans icyizere cyo gutwara CECAFA

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima aganira na Umuseke nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzemo igihugu cya Congo Brazaville, atangaza ko ikipe ye ya Yanga Africans abona ihagaze neza ndetse ngo ku bwe nta yindi kipe yapfa kuyitwara igikombe cya CECAFA. Haruna Niyonzima agaruka kuri ejo hazaza he mu ikipe ya Yanga Africans akavuga ko […]Irambuye

Amafaranga agura ifumbire ni igishoro aho kuba igihombo – Mayor

Mu karere ka Nyaruguru kimwe na henshi mu gihu hizihijwe umunsi w’umuganura mu rwego rwo kuzirikana umuco warangaga Abanyarwanda no kwishimira umusaruro wagezweho muri uyu mwaka wa 2014, umuyobozi w’aka karere Habitegeko Francois, akaba asaba ko abaturage bakongera umusaruro bakoresha ifumbire isanzwe n’imvaruganda. Nk’uko bisanzwe umuganura uba buri tariki ya 1 Kanama, muri Nyaruguru ukaba […]Irambuye

TZD: Yabyajwe abana 4 mu bitaro bibiri binyuranye mu minsi

Tanzania – Mu gace k’icyaro mu ntara ya Mwanza, umugore witwa Tecla Kazimili w’imyaka 24 y’amavuko mu mpera z’iki cyumweru yabyajwe abana bane mu mavuriro abiri atandukanye no ku minsi ibiri inyuranye. Bwa mbere Tecla yafashwe n’ibise ajyanwa kwa muganga ku ivuriro riri hafi y’icyaro atuyemo kitwa Lupili, abasha kuhabyarizwa umwana umwe w’umuhungu ufite kg […]Irambuye

France: Polisi yibwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni z’ama Euro

Ubuyobozi mu gihugu cy’Ubufaransa bwatangiye umusako w’urumojyi rufite agaciro k’amamiliyoni y’ama Euro rwibiwe mu bubiko buri ku cyicaro gikuru cya Polisi mu mujyi wa Paris. Ubu bujura bwatahuwe kuwa kane hahita hatangira iperereza nk’uko bitangazwa na Polisi. Ibi biyobyabwenge bya Cocaine bingana na kg 50 bikaba bifite agaciro k’amamiliyoni y’ama Euro byafashwe mu mukwabo wakozwe […]Irambuye

Nasize mukoye njya mu butumwa bw’akazi nguratse nsanga aratwite

Bakunzi ba Umuseke, nkora akazi ko kurinda umutekano w’igihugu n’ubusugire bwacyo, mfite imyaka 28, ndacyari ingaragu, ariko nahemukiwe n’uwo nifuzaga kurwubakana na we nkeneye ko mumpa inama n’impanuro. Mu by’ukuri nakundanye n’umukobwa, igihe kirekire nta buryarya kandi na we nkabona ankunda cyane, nyuma twaje kwiyemeza kubana ndetse imigenzo y’ubukwe bwa Kinyarwanda ndayitangira. Ubwo twateganyaga kurushinga, […]Irambuye

Abari abanyeshuri ba Kaminuza barasaba Urukiko guca inkoni izamba

Urubanza rwitiriwe Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe 16 rumaze igihe ruburanishwa mu Rukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe, kuri uyu wa kane iburanisha ryasorejwe ku itsinda ry’abantu umunani biganjemo abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda batanze imyanzuro yabo ya nyuma ku iburanisha, bose bakaba basaba ko Urukiko nirusanga mu byo bakoze harimo ibyaha rwazaca inkoni izamba. […]Irambuye

Lt Mutabazi na Camarade basabiwe gufungwa burundu

Kanombe – Nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Nyakanga 2014, urubanza rwitirirwa Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe rwasubukuwe, ubushinjacyaha bukaba bwatanze imyanzuro yanditse bunasabira ibihano buri wese muri 16 bakurikiranweho ibyaha bikomeye byo gushaka guhirika ubutegetsi buriho n’iterabwoba, Lt Mutabazi na Nshimiyimana alias Camarade basabiwe gufungwa burundu ariko bo basabye […]Irambuye

Igisirikare cya USA cyageze ku ntwaro itangaje ya ‘Canon laser’

The Star wars kimwe mu bitangazamakuru muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, cyatangaje ko mu mpeshyi y’uyu mwaka ubwato bunini bw’igisirikare cy’Amerika ‘US Navy’ buzaca mu kigobe cya Perse bufite ubwirinzi bukomeye cyane bw’intwaro nshya yo mu bwoko bwa ‘Laser Weapon System’ nshuro ya mbere. Igisirikare cy’Amerika cyatangaje ko muri Kanama, uyu mwaka uburyo bwo kwirinda bwa […]Irambuye

en_USEnglish