Digiqole ad

Muri byinshi nzageraho muri 2020, niyemeje kureka inzoga, nongera amasengesho…

Mbanje gushimira ubuyobozi bw’UM– USEKE bwaduhaye akanya ko gutambutsa ibitekerezo byacu mu rwego rwo kurushaho gutanga umuganda mu kwiyubaka ubwacu nk’urubyiruko, ariko tunubaka igihugu cyacu.

Mfite inzozi zo kuba nageze ku bintu byinshi byiza bitandukanye mu cyerekezo 2020 nk’uko ubu nabitangiye.

  1. Ubukungu

Ubu muri uyu mwaka mbayeho nkorera abandi ariko ntabwo nshaka kuzagera mu mwaka 2020 ngikorera umuntu uwo ari wese, ahubwo ndashaka kuzaba ndi umwe mu bantu bikorera kandi bakora ishoramari rikomeye.

Ubu natangiye kwizigama no gutegura umushinga ukomeye uzaha akazi abakozi batari munsi y’100 bahoraho n’abandi 50 bakora akazi k’igihe gito.

Ibi kandi byaje nyuma y’aho mu myaka itanu irangiye nabonye gahunda nziza y’imbatura bukungu igika cya I(EDPRS I) aho yatugejeje ndetse n’iya kabiri (EDPRS II) twatangiye, bihamagarira buri wese kuvana amaboko mu mifuka agakora akiteza imbere by’umwihariko n’igihugu kikabyungukiramo cyane.

Ndateganya gukora ingendo shuri mu turere tumwe na tumwe tw’igihugu ndetse n’izindi mu mahanga mu rwego rwo kuvoma ubunararibonye no kumenya amahirwe ahari yamfasha mu gushyira umushinga wanjye mu bikorwa maze icyerekezo 2020 nkagisesekaramo nezerewe cyane!

Mu cyaro ndateganya kuhakorera ubworozi n’ubuhinzi buzajya bwinjiza akayabo k’amafanga y’inyungu arenga miliyoni 50.

Ndateganya no kugura imigabane mu bigo bikomeye mu Rwanda dore ko burya imigabane ari ishoramari rikomeye kandi ryizewe abantu benshi batari basobanukirwa neza bitewe n’uko mu bihugu bikiri mu nzira z’amajyambere biba bitaramenyekana.

Mu Rwanda tukaba tumaze kubigira ibyacu nubwo hari ibitaragenda neza bikenewe kunozwa cyane no kongererwa imbaraga.

Ntabwo ubukungu bwanjye buzagarukira gusa k’ukugura imigabane ahubwo ndateganya no kubaka inzu y’akataraboneka mu Mujyi wa Kigali izajya ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi, ikazajya yinjiza amafaranga atari make buri mwaka.

Ibikorwa by’ubukungu nteganya ni byinshi ariko ibi ni byo byihutirwa kugerwaho nanjye mu cyerekezo 2020.

 

  1. Imibereho myiza

Ntabwo imibereho yanjye ubu ihagaze nabi. Mu rwego rwo guharanira kugira imibereho myiza ndateganya kuba mfite inzu nziza yo kubamo ihenze (High class House) mu rwego rwo kwihesha agaciro no kurushaho gusobanuka.

Ndateganya kandi kuzaba mfite imodoka ebyeri umuryango wanjye uzajya wifashisha mu buzima bwa buri munsi tubayeho. Imodoka imwe muri zo izaba ifite agaciro kari hejuru y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 50.

Ndateganya kubyara abana babiri gusa dore ko burya kubyara abana benshi ari ikibazo no ku iterambere, ryaba iry’umuntu ubwe cyangwa igihugu.

Ndateganya no kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu aho nzasohoka ndi inzobere. Ntakizambuza kandi gushyira mu bwishingzi umuryango wanjye wose mu rwego rwo kwiteganyiriza ejo hazaza.

  1. Politiki

Ntabwo ndi umunyapolitiki, ariko bitewe n’uko mbona mu Rwanda hari politiki iteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange, ndateganya gutanga umuganda wanjye w’ibitekerezo bya politiki mu kubaka igihugu.

Nta shyaka nteganya gushinga ahubwo nifuza kuba umwe mu bantu batanga ibitekerezo mu mashyaka akorera mu Rwanda kandi yemewe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Nzaharanira kwamagana no kurwana politiki y’ivangura aho riva rikagera kandi nzimakaza umuco wa demokarasi n’ubwisanzure bibereye umuntu wese.

Nzaharanira kurwanya ruswa no guca akarengane kandi nzaba umwe mu batanga umusemburo w’iterambere rirambye. Umurongo wanjye wa politiki uri mu kurandura burundu ubukene mu Rwanda no guharanira iterambere rirambye nk’uko bikubiye mu cyerekezo igihugu cyacu kigenderaho.

  1. Ibindi

Nzarushaho gukora imyitozo ngororamubiri mu rwego rwo gushikariza abantu gukora siporo nubaka ubuzima bwanjye n’ubw’abandi. Nzatembera ahantu henshi hafite ubwiza nyaburanga mu buryo bwo kuruhuka no kubumbatira amagara yanjye.

Nzongera ibihe by’amasengesho mu rwego rwo kwegera Imana. Nzarushaho kwita ku batishoboye mbaha inama zitandukanye mbaremamo ibyiringiro byo kubaho neza ariko mbaha n’ubufasha butandukanye uko uburyo bubonetse.

Nshoreje aha ariko mfite icyizere ko ibi nzabigeraho bitarenza mu mwaka wa 2020, narabitangiye kandi maze kubona ko nzabigeraho. Mu rwego rwo kubigeraho, nafashe ingamba zikomeye zimwe zijyanye n’imyitwarire (discipline) igomba kundanga n’izindi zijyanye n’ibyo nteganya gukora.

Mu bijyanye no kugira imyitwarire isobanutse, niyemeje kuba mpagaritse ikitwa akayoga (si ugusebanya) kuko sinshaka kuvangirwa mu nzira niyemeje, nahisemo kandi kuva mu busore byihuse mu rwego rwo kongera imbaraga ibitekerezo byanjye binatuma nirinda kuba najya kugura indaya.

Nahisemo cyane kugendana n’abantu bafite imyumvire isobanutse (high level of perception) aho kugendana na ba Ntibishoboka gusa. Kuzigama ni cyo kinini cyanjye nywa buri munsi. Ingamba zirebana n’uko nzashyira mu bikorwa bya bindi byose niyemeje kuzaba nagezeho mu mwaka wa 2020 byo ni ibanga.

Mbahaye rero ishusho nyakuri y’ibyo nzaba nagezeho mu mwaka wa 2020 kandi ndizera ko bizafasha abantu bose bumva bashaka gutera imbere neza kandi vuba.

Ndashimira n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu bwatumye nshobora kugira iyi myumvire yo hejuru ngo bukomeze butuzanire n’ibindi byiza. Ndabashimiye mwese abazafashwa n’ubutumwa buri muri iri genamigambi.

Umurabyo uratinda, iterambere gusa gusa!!

Young Professional H.C

Umusomyi w’UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ndashimira umuseke gutanga umwanya kuri buri munyarwanda gutambutsa ibitekerezo byacu byubaka igihugu ibi nibyo twese tuba twifuza , kandi twese tuba twiteguye gutanga umusanzu wacu mubitekerezo , igihugu cyacu gikenye abantu nkaba nib igihugu kiba gikeneye , asante sana

  • Imana izabigushoboze!

  • Uri umuhanga mu kurota wandika ariko ubutaha ntukipase muremure. Urarongora, wubake ugure imodoja, ube umuherwe… niba utari umwana urambabaje cyakora niba uri umwana uzavamo umugabo. 

  • None se, ibyo byose uzabigeraho mu myaka 5 isigaye ?? uri hatari mu kurota !!!!

  • WA MUGABO WE URI UMUHANGA MU BIGENDANYE NO KWIFUZA PE IBYO UTEKEREZA NI NKO KWIFUZA INDEGE UFITE INOTE Y,IIGIHUMBI (1.000)IMYAKA 5 ISIGAYE GUSA AHAAAA NZABA NDORA CYANGWA WARASAZE SHA BAKUJYANE I NDERA..

  • nimba ibyo uvuze aribyo ubu nizereko ufite ubu nka miriyoni nka maganatatu zihari zidafite ikibazo si no nimba urigutekereza gutyo mumyaka 5 waba urota nyine byo kurota urebe imyaka ufite urebe basi namaf ufite urebe ko uzabigeraho byoroshye ureke kubaka le chateau en espagne

  • Uri materialiste cyane, wakwisabiye ubuhanga, ubwenge, ubushishozi n’ubugingo buhoraho nka Salomoni ibindi ukazabigerekerwaho. Uziko umeze nka babandi basenga  bavuga ngo Mana urampe amafaranga, imodoka, inzu nziza n’ibindi

Comments are closed.

en_USEnglish