Rusizi: Imurikagurishwa ry’imyuga n’Ubumenyingiro ryunguye byinshi abaryitabiriye

Imurikagurishwa ry’ibijyanye n’ubukorikori n’ubumenyingiro (TVET EXPO 2014) ryaberaga i Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, abaryitabiriye bemeza ko ryabahuje n’abaguzi kandi rikabafasha kumenyekanisha ibyo bakora, gusa ngo igihe cy’iminsi itandatu ryamaze ubutaha gikwiye kongerwa. Iri murikagurishwa ryatangiye tariki ya 7 Kanama 2014, rikaba ryarasojwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Kanama. Ibigo by’amashuri bigisha imyuga n’ubumenyingiro […]Irambuye

"Ibikorwa by’umukristo bigomba kugaragarira aho akorera" – Dr. Musemakweri

Mu gikorwa cyo guha impamyabumenyi bamwe mu bayoboke b’itorero ry’Abapresbyteriene mu Rwanda,   barangije ishuri ryo kwihangira imirimo (Focus Business School ) Réverend Docteur Musemakweri Elisée uhagarariye iri torero, yavuze ko indangagaciro z’umukristo zigomba kugaragarira n’aho akorera. Ku cyumweru tariki ya 10 Kanama 2014, ni bwo abanyeshuri barangije muri Focus Business School bahawe impamyabumenyi, Docteur Musemakweri […]Irambuye

EU: Ibihano by’Uburusiya byatangiye gucamo ibice Abanyaburayi

Ku mugabane w’Uburayi umwuka mubi ukomeje kuzamuka nyuma ya politiki yo yatumye haba intambara y’ubucuruzi hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (European Union) n’igihugu cy’Uburusiya. Kuri ubu ibihugu bitafatiwe ibihano biri kuyora akayabo, ibyo bikababaza ibindi bihugu byagizweho ingaruka n’ibihano. Igihugu cy’Ubugereki nka kimwe mu bigize umuryango wa EU, abagize Inteko Nshingamategeko basabye Umuryango barimo gukuraho ibihano […]Irambuye

Umugabo nta bushake bwo gutera akabariro akigira, simushira amakenga

Mwaramutse bavandimwe, nshimishijwe no kubona akanya ngo mbagishe inama kuko mufasha benshi. Nashakanye n’umugabo dufitanye abana batanu, nyuma nza kumva ko yabyaye undi hanze mubajije arabinyemerera ansaba imbabazi, ndamubabarira ubuzima burakomeza ariko atangira kugira stress yo kwita ku mwana na nyina. Rimwe yajyaga abimbwira ubundi akicecekera akabyibikaho wenyine, ariko noneho naje gusanga agenda ahinduka ku […]Irambuye

S.Sudan : Riek Machar yagiye gusaba inama Perezida Omar el-Béchir

Umuyobozi w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Sudan y’Amajyepfo, Riek Machar yahuye na Perezida w’igihugu cya Sudan y’Amajyaruguru, Omar el-Béchir i Khartoum mu gihe mu Majyepfo impande zihanganye zikomeje kunaniranwa mu ishyirwaho rya Guverinoma y’ubumwe kuko igihe icyumvikanyweho cyarenze. Impande, urwa Perezida wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir n’urw’uwo bahanganye Riek Machar, zatangiye gukimbirana hashize amezi umunani. Izi […]Irambuye

Gicumbi: Umusirikare yarashe abantu 4 barapfa akomeretsa abandi 7

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, umusirikare wo ku rwego rwa private witwa Munyambabazi Theogene yarashe abantu 11, mu kabari kitwa Hunters Sport mu mujyi wa Gicumbi bane muri bo bahise bapfa abandi barindwi barakomereka. Uyu musirikare Pt Munyambabazi wakoze ibi yahise atabwa muri yombi. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Spt. Emmanuel Hitayezu yatangarije Umuseke […]Irambuye

Ntarama: Abantu bane (4) bahitanywe n’ikirombe

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yabwiye Umuseke ko iyo mpanuka yabaye ahagana saa 13h00 kuri uyu wa gatanu. Abantu bane bagahita bitaba Imana undi umwe agakomereka. Ibi byabaye kuri iki kirombe giherereye mu murenge wa Ntarama ngo ni impanuka kuko icyo kinombe cy’amabuye y’agaciro cyakorerwagamo ku buryo bwemewe n’amategeko, kikaba cyagwiriye abantu batanu. Muri bo […]Irambuye

CEPGL: Visa ntizizongera gusabwa buri Manyarwanda ujya muri DRC

Mu nama y’iminsi ibiri yari iteraniye mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi ikaba yari ihuje abayobozi bakuriye inzego z’abinjira n’abasohoka mu bihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), u Burundi n’u Rwanda yanzuye ko nta amafaranga ya Visa avanyweho ku Banyarwanda bajya muri DRC n’abandi baturage bose, ikajya isabwa abajya gutura no […]Irambuye

MAGERWA izasimbuzwa ikigo 'Kigali Logistics Platform' kizubakwa I Masaka

Inkuru nziza yo kubaka ikigo kinini gifite ubushobozi bwo kwakira ibicuruzwa byinshi, kizubakwa mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, yakiriwe neza n’abacuruzi benshi batumiza ibintu kandi ngo icyo kigo gishobora kuzatuma ishoramari ryongera mu Rwanda. Iyubakwa ry’iki kigo cy’ububiko bunini buruta ubwari busanzwe ryatangajwe na Leta y’u Rwanda kuwa kabiri, iki kigo ngo […]Irambuye

Airtel yazanye uburyo bwo guhamagara buhendutse “Airtel Zone”

Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Kanama 2014 Sosiyete y’itumanaho ya Airtel yatangije uburyo bwo guhamagara buhendutse “Airtel Zone”, ubu buryo Airtel Rwanda ivuga ko ari ikindi kintu cyo gufasha abafatabuguzi bayo guhendukirwa nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Airtel Mr. Teddy Bhullar. Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa Airtel Mr. Teddy Bhullar yavuze ko ubu ari uburyo […]Irambuye

en_USEnglish