Digiqole ad

Nasize mukoye njya mu butumwa bw’akazi nguratse nsanga aratwite

Bakunzi ba Umuseke, nkora akazi ko kurinda umutekano w’igihugu n’ubusugire bwacyo, mfite imyaka 28, ndacyari ingaragu, ariko nahemukiwe n’uwo nifuzaga kurwubakana na we nkeneye ko mumpa inama n’impanuro.

Mu by’ukuri nakundanye n’umukobwa, igihe kirekire nta buryarya kandi na we nkabona ankunda cyane, nyuma twaje kwiyemeza kubana ndetse imigenzo y’ubukwe bwa Kinyarwanda ndayitangira.

Ubwo twateganyaga kurushinga, mu kazi nkora nahise mbona misiyo (mission) yo kujya mu mahanga kurinda umutekano , icyo gihe numvise bibaye byiza kuko ugiyeyo atahukana agafaranga gafatika.

Twimvikanye n’umukobwa ndetse n’iwabo ko nsiga nkoye, kugira ngo bibe ikimenyetso ko ntarimo gukina, barabyemera ndakwa, inka nziza cyane nyisigira ababyeyi nk’ishimwe kugira ngo nzagaruke dukora ubukwe.

Umukobwa yaje kunsezeraho ku kibuga cy’indege, na njye njyana icyizere ko nzagaruka tukabana.

Iyo mu mahanga nahamaze igihe cy’amezi atandatu, ubutumwa bw’akazi buba burarangiye, tugaruka mu Rwanda nzi ko mu kiruhuko nahawe mpita nkora ubukwe.

Naje gutungurwa n’uko nageze kwa databukwe, nsanga umukobwa nasize nkoye aratwite, ndetse na n’ubu yanze kumbwira uwamuteye iyo nda kuko jyewe naramwubahaga ku buryo numvaga tuzaryamana ku munsi twamaze kwereka Imana urukundo rwacu.

Naguye mu kantu, ngira umujinya, ya nka nakoye n’iyayo ndagenda nti nimumpe ibyanjye, kuko iwabo w’umukobwa ntacyo bari bukore barayinsubije ndataha, na bo basigara mu gahinda n’ikimwaro batewe n’umukobwa wabo.

Mu by’ukuri uyu mukobwa naramukundaga kandi n’ubu ndamukunda, ese mbifate nk’impanuka yamugwiririye nongere musabe ko twazabana, ese ubu ntiyaba yarararutse ahubwo noneho namushaka akazangezayo?

Ndababaye ndifuza inama zanyu mu buryo nakwitwara muri iki kibazo, Imana ibagirire neza kandi inama mumpa yose ndayakira. Murakoze, yari umukunzi wa Umuseke.

0 Comment

  • rekera sha ubwo se ba nyirabyo barabitamiye naho wowe ngo wongere umusabe ko mwabana!!!??? ariko urwo si urukundo ni icyorezo pe. ugize amahirwe bibaye mutarabana ubutaha yazajya abazana no mu buriri bwawe! wacha yeye…

  • Rero mwene data, ndumva bigoye kuko umukobwa yakweretse uwo ariwe kandi kwibeshya ngo ntazongera byo ntawakubwira uko byaba, ni wowe ugomba kureba ingaruka zabyo kubera ko umubona neza mutarabana, mumaranye igihe ibyo yagukoreye byatangira kugaruka, yakora ikosa rito kandi ntiryabura ukabyibuka, rero naba nogushaka uwatandukanye n’umugabo ko we waba uzi ko byarangiye kandi ko azakubaha uko bikwiriye, naho uwo we ntamuntu numwe wakubwira ubuzima muzabana uko buzamera kubera ko yaguhemukiye mugihe gito kandi ntibyabaye kubera udahari ahubwo yarabisanganwe. rero please ntiwibeshye ngo n’urukundo ejo uzahura n’akaga ukicuza, nako kazi ka leta ukora ntube ukigakora, shaka umuntu mukobwa barahari bizewe ejo utazahura n’akaga, kandi 70% nuko urugo mwakubakana tubakubakwa neza

  • Reka uwo nta mukobwa urimo.  Bigaragara ko yari asanganywe iyo ngeso ahubwo ntabwo wari wararabutswe.  Mwene abo baba bazi kwishushanya kubi.  Umuzanye yakomeza nta kabuza.  Mureke ushishoze neza urebe undi w’umutima muzabana.  Ese kuki wakwihambira ku ishyano abakobwa barabuze ?  Uwo mwana se we yaba uwande ko wumva yanze no kuguhishurira nyira we ?  Ese ubundi ko we atigeze agusaba imbabazi uramushakaho iki ? 

  • Abandi bahita bamwigisha isomo akabona ko guhemuka ataribyo wagombaga kugira icyo ukora kuko time is money wowe urakina sha umuginga nkuyu akaguginisha ariko mwagiye mwiga gukemura ibibazo  no gain no pain! 

  • afande rwose nkuko numvise icungera umutekano mbabarira nkubwire ko ntanama yo gusubira mururwo rugo ucyeneye..ubundi warufite igihe cyo gutekereza niba wamubabarira mukabana cg se niba wamubenga byose byarikuva mubushake bwawe nyuma yo gushishoza kuko bibaho ko umuntu agwa mucyaha kimwe nkuko yabikora ari ingeso yaguhishe…rero biba kuri benshi buriya nuko nabahungu badasama naho abenshi bajya bajya gukora amakwe batwite kdi mubabigwamo hari abo bigwiirira hari nababa babikoreye ingeso rero biterwa numutima wawe nikigero cy’imbabazi ufite N.B ntuzibeshye gusubirayo mugihe wakoze ikosa ryo kujya gucyura inkwano kuko kirazira kizaziririzwa gucyura inkwano niyo umugeni akunaniye inkwano iba yaramaze gutangwa nawe rero wakoze ibitaragombaga gukorwa ntuzasubireyo mureke uzashaka undi.Imana Ikurinde kandi Igukomeze

  • Umva nshuti yanjye, nta bintu byinshi bihari rekana nuwo wagize imana ukamenya ingeso ze mutaratera igikumwe. Abakobwa bo ni benshi nubwo abageni bo atari benshi.

  • Man time is money

  • Man as soldier think that time is money and do some thing in time and perfectly as soldier how we do! thanks!

  • Muraho  nshuti basomyi! Uyumu muntu tujya kugira ikibazo kimwe . Njye rero umugabo twari tumaranye 2 years haboneka gahunda yo kujya kwiga hanze ngezeyo mbona amahirwe yo kubonerayo akazi, umugabo yagiraga ibintu bitari byiza ndetse nkagerageza kumukosora ariko akagira intonganya nyishi zitagira ukuri kandi akanga ko namubwira ukuri ngo ndamutegeka ntiyumve inama zajye kandi akagira amafuti meshi nkajya ngerageza kwihanganira byose! Nageze igihe ndagenda njya kwiga musiga mubintu byacu ndetse ibyishi nijye wabishatse kuko nakoraga we adakora, hashize igihe ngaruka kumusura ngeze murugo nsanga 80% byumutungo wacu byose yarabimaze ntakiriho namubaza mwijwi ryiza ati nanga umugore ukurirkirana ibintu ngo nuko nkora nibindi byishi cyane , ubw njye nibyishi sinabivuga ngo mbshe kubirangiza ! kubwira nabi cyane  no kutagira ubumuntu kubwir uko ashatse koseee, nibirebire !  Naseubiye kwishuri no mukazi ndetse nawe ndi mumushakira uko yaza nawe tukabana nkarebako yazageraho akagaruka munzira akaba umugabo nyakuri. YAJE KUBWIRA KO AKENEYE AMAFARANGA KO YIFUZA KWIVUZA IKIBAZO CYUKUGURU YARWAYE UBWO MUBAZA IGIHE YARWARIYE KO ATABWIYE KANDI TUVUGANA BURI MUNSI, ATI UMUGORE NKAWE  UTUMVA UBUBABARE BWUMUGABO NIBINDI BYSIHI NGO NUKO ANSABA KANDI MUBYUKURI NTAKIBI NIÚMVAGA NAMUKORERA NAMWUBAHAGA 100% MUHENDAHENDA IIMBERE NINYUMA. UBWO  NDAYOHEREZA ! UBWO YARI YARASHUDITSE NUMUKOBWA AMUTERA INDA AKABA YARASHAGAKA KO BAYIKURAMO NTHAGIRE UBIMENYA NDETSE BIKANGERAHO! BARABIKOZE AYIMURIZAMO NDETSE AMUHA NANDI MESHI YO KUBIKA IBANGA NGO AZAMUBIKIRE IBANGA RIKOMEYE NGO BITAZAGERA KUMURYANGO NDETSE NANJYE MUGOREWE, UBWO UMUKOBW ANTAKINDI YAKORAGA USIBYE GUHORA AMUSAB AMAFARANGA KANDI MESHI NGO ATAZAMENA IBANGA BIGATUMA DUTANDUKANA NDETSE NA FAMILY YE IKABONA UBURYO AHEMUKIYE UMUGOREWE! NTANKURU ITAMENYEKANA BYAGEZE AHO NDABIMENYA BYOSE NDETSE NIBINDI BYISHI CYANE NTIRIWE MVUGA, UBWO NAHAMAGYE MAMAN WE ARIWE MABUKWE MUBWIRA IBINTU BYOSE UMUHUNGU WE YANKOREYE KUVA TWABANA NAMBERE YO KUBANA BYOSE KUKO NUMVISE NGIYE GUSARA NKATA UBWENGE NKIRUKA KUMUHANDA! MBITEKEREREZA MAMAN WE NA PAPA WE NDETSE NA NA MUSHIKIWE MUTO NISHURIRAGA ISHURI, BABYUMVISE BOSE BAGWA MUKANTU GUSA NI IWABO UKO BYABA KOSE. NDAMUHAMAGARA  MAZE TUBIGANIRAHO NDETSE AZA KUZABIHAKANA NDETSE ANTUKA CYANE NGO NDAMUNGENZURA NANDI MAGAMBO ABAJE KUYABWIRA UMUGORE CYG UMUGABO WAWE NDETSE NDUNDI MUNTU, NDABYUMVA NDABABARA NDASHAVURA NDETSE NZAKUZAFATA HOLIDAY YUKWEZI KUGIRANGO SHYIRE UBWENGE KUGIHE KUKO NUMVAGA MAZE GUTA UMUTWE. UBWO MAMAN WE YARAMUGANIRIJE GUSA NYINA WUMUNTU NAKABURA NTIKABONEKE KUKO BAFITE UBUMWE NAHO YABA AFITE AMAKOSA NANUWE.UMUGABO AHO GUCA BUGUFI NGO ASABE IMBABAZI WE YAHISE ABWIRA NGO DUTANDUKANE  NIBINDI BYISHI RWOSE NUMVISE UBURYO ABWIRA NETSE ABINSABA…..!!! NARABYAKIRIYE NEZA KANDINUMVA NTACYO NISHINJA KANDI BYAKIRANA UMUTIMA MWIZA GUSA NJYE BIRAMABABAZA CYANE KUBONA UBURYO NEBENZE ABASORE BEZA KANDI BESHI BAFITE UBUMUNTU NABYO BIKAMBABAZA CYANE, ARIKO BYAKIRA UKO BIRI NUMVAKO ARIBYO BIMBAYEHO KANDI KO NJAYE MBA KWSI IBIBI NDETSE NIBYIZA BIGOMBA KUNGERAHO . UBWO WE KUKO AZI UBURYO MUKUNDA KANDI NIFUZA KUBAKA AKUMVA KONTABYEMERA KANDI ARIWE UBINSABYE MUGIHE AZIKO NARI KUMUHENDAHENDA. GUTANDUKA KWANJYE NAWE NABIFASHE NKIKINTU KIBAYE ARIKO NGOMBA KWAKIRA KANDI NDABYEMERA, UBWO YABONYE IBINTU BIHINDUTSE ATANGIRA KUBONA IBYO YAKOZE BITARI BYIZA NDETSE AGERAGEZA KWIGARURA YEMERA IBYAHA BYOSE YAKOZE ABISABIRA IMBABAZI NDETSE ABWIRA NA MAMAN WE IBYO YAMUBWIRAGA NAMUKORERAGA BIBI KO YAMUBESYHAGA KO NIWE MUNYAMAKOSA NIBINDI BYISHIIII. NDABASABA KUMBABARI MUKAMPA INAMA! ESE UMUNTU NABONYE NTABYIZA NAMBA NDETSE NTACYO YAZAGEZA KURUGO USIBYE KURUUHOBYA GUSA NEMERE MUHE IMBABAZABAZI? ESE GUKORA AMAHANO NKAYO YO GUHORA ANSABA AMAFARANGA YO KUJYANA MUBAGORE NO KUBAKUZAMO INDA YABATEYE AGATUMA URUGO RUBA UBUSA TWARI DUFITE UMUTUNGO UHANGIJE NAKWEMERE NKAKOMEZANYA NAWE UBUZIMA????  NAHANYU MURAKOZE!

    • @ Fille. Birababaje cyane! Gusa iyo uza kuba wacishije iki kibazo cyawe ku museke, aho kugishyira aho ducisha commentaires byari kuba ari byiza kuko wari kubona inama nyinshi zitandukanye. Njye ndi umugabo wubatse maze imyaka 8, kandi mbanye neza n’umugore wanjye ku buryo numva mfite inama nakugira. 1) Nkurikije uko inkuru yawe wayanditse, bigaragara ko ari wowe ufite CAPACITE FINANCIERE nini mu rugo, banza usuzume neza niba utajya ubicyurira umugabo wawe, kuko burya abagabo bagira complex zisa gutyo iyo nta musaruro ugaragara bazana mu rugo. LES HOMMES SONT DE CARACTERE DOMINANT. iyo umugore agaragaje ko adomina ntace bugufi kabone n’iyo yaba ariwe ukize, bishobora gutera amakimbirane mu rugo, umugabo akaba yakwihimura ku mugore akishakira abandi bakobwa.2) Niba ugifitiye urukundo umugabo wawe, mukaba mufite abana mwabyaranye n’ubwo utabitubwiye, ndetse ukaba ubona neza ko koko umugabo yicujije ibyo yakoze akabisabira n’imbabazi, SUBIZA AMASO INYUMA UREBE NIBA MWARAHUJWE N’URUKUNDO NYARWO rutarimo iyo mitungo yawe, maze umuhe IMBABAZI MWONGERE MUBANE, bizamuha kwisubiraho.3) Niba ubona umugabo wawe yaragushatse kubera imitungo ufite, aho ho n’ushaka ukure y’amaso kuko ibyo yashatse yabigezeho, azakomeza asesagure ibyawe byose nimukomeza kubana. Ariko niba mbere mwarakundanye URUZIRA UBURYARYA , rwose mubabarire kuko G– USENYA NABYO ARI ISHYANO. Uzasuzume abasenya ingo inyungu babibonyemo , kandi wibaze impamvu abenshi mu basenya ingo bongera bagashaka inshuro zirenga noneho 2 cy 3 bikongera bikanga. KUBANA BURYA BISABA KWIHANGANIRANA NO GUHANA IMBABAZI, kuko nawe wisuzumye neza utasanga uri MISEKE IGOROYE.IIMANA IKURINDE

    • @FILLE, umugabo ntagukunda akunda ibyo agucaho( ubutunzi) rekana niyo bihehe, nanjye inkuru yambayeho  kabiri 2  nkunda abakowa mbitangira(ariko nabakunze mubihe bitandukanye) bo nimiryango yabo mbubakira amazu, mbarihira amshuri nabarumuna babo ariko bakanga bakanca inyuma kuko bumvaga ko mbakunda ntazigera mbareka uko bambabaza kose,  aho kugira ngo nanjye bnyreke urukundo ahubwo bagaprofita bakanyogeraho uburimiro,gusanjye ndi mayere umwe yarambabaje  ntekereje ibyo namukoreye numva shatse kwiyahura kubera umujinya na deception, narihoreye mubwirako kugirango mubabarire agomba kumpa amafoto ye yambaye ubusa, yrayampaye( kuko nubundi yari indayaà amafto akmara kuyampa nayoherereje  abayobozi bikigo yiigagaho nyohereza nabanyshuri bo kukigo yigagaho, ayo mafoto andi nanayohereje ababyeyi be!!!!  nar narakoresheje copies nyinshi ngenda nzikwirakwiza mubantu bose bamuzi nazishyiraga mumabahasha bakagirngo ni ubutumire!, Burya hari igihe umuntu umukorera neza wareba ukuntu we akwituye inabi ukumva agahinda karaguhsenguye, burya umukunzi naguhemukira aryamana nundi bikagera naho babyaranye cyangwa akabikora incuro zirenze imwe ntabwo biazaba ari impamnuka, wowe azaba abana nawe kubera inyungu ariko urukundo arufitiye abo  bandi ariko kubera ko akeneye urukundo agakenera namafaranga, uwo akunda cyane nuwo batabana ariko ntabane nawe kuko atamubonaho ibintu, wwe rero akakwishushanyaho ukamuubera ikigega ukibwira ko agukunda kandi uri bank gusa, nuko wamara gutarabuka agahita ajya kureba uwo aknda neza inshoreke bagasangira ibyo uvunikira ijoro namanywa

  • REKA NKUBWIRE   , AMAKOSA NAYAWE AHUBWO UZAMUSABE IMBABAZI , KUBERA KO WAMUSHAVUJE , KUBA UTARARYAMANYE NAWE NGO UNAKOREHO RWOSE MBESE UNAKIREBE UREBE KO AGIFITE NAMAKOSA AKOMEYE WAKOZE  !!!!! UBWOSE IYO KUMUNSI WUBUKWE USANGA NTACYO AFITE , ALI UMUHUNGU CG ALI IKINYABIBILI ???? WAMWICISHIJE UMUSHYUKWE , AGAHURA NABAPFUBUZI MUTANDUKANYE , BAHATI MBAYA ATWARA INDA !!! ALIKO KUBA UTARAMUSHIMIRAGA AHO ATISHIMA NUBUGWALI !!!!  

  • Ndasubiza uwitwa fille. Nshuti yanjye warashavuye cyane , kandi birumvikana ko washakanye n’umugabo wakunze nta buryryarya. None rero aho bigeze mwanyuze muri byinshi bikomeye umugabo araguhemukira. Impamvu ubaza ngo ese mubabarire hejuru ya biriya byose? Ikintu ugomba kumenya nuko umugabo wawe atazi neza inshingano z’umugabo mu rugo kandi kugeza uyu munsi ntabwo aramenya icyo kwitwa umugabo bivuga. Ikindi amakosa yo kujya mu bagore ntiwamenya niba ari ingeso cyangwa niba ari uko wowe ubwawe utari uhari. None ngiyi inama yanjye. Niba koko agusaba imbabazi , wikwihutira kuzimuha mutabanje kuganira kuri ibi bikuirikira: 1) mubaze uti ibibazo twagiye tugirana urabizi? Niba ubizi se ni ibihe? 2) Ugerageze kumubwira ko wananijwe no kuba : – atitabira gushaka akazi- ko asesagura umutungo w’urugo- ko ajya mu bagore- ko atakubwiza ukuri- ko agutuka akagusuzugura- etc. 3) Buri kimwe cyose akubwire ukuntu agiye kubyitwaramo kugirango ibisubizo biboneke kuri buri kibazo4) kumubwira ko wowe wemeye kumubabarira ariko biriya bibazo bibanje gukemuka5) ibi byose uzabifatanye n’umuryango we ni biba ngombwa , inama nakugira nukudatanmdukana nawe cyakora nawe ugerageze kwihagararaho umugeze aho izo mbabazi asaba zitaba urwiyerurutso rwo gushaka kugumya kukurushyaNaho uyu muvandimwe wakoye umukobwa agasanga zararutashye, namusaba kwihangana akibagirwa kuko bibaye ko wanabana nawe , waba uzanye umugore udatekanye mu mutwe , biriya yakoze agasambana waramukoye ni agahomamunwa, uwamuteye iyo nda nawe azirwarize, ihangane wishakire undi kandi Imana izabigufashemo . 

  • kubabarira no kwibagirwa biratandukanye! kandi mumenye ko guhora wibuka icyaha yagukoreye bitabubaka mwembi! ari umugabo aba traumatised, ari umugore ni uko kuko ahozwa kunkeke! njye mbona yamubabarira ariko ntibasubirane! kuko finally bazatandukana

  • UMVA MUSORE, rekana n’uwo mukobwa ibyo yagukoreye ubirenzeho ukabana nawe waba umuhaye urwaho yazajya aguca inyuma kumugaragaro wavuga ati ese siwowe wansabye ko twongera kubana kandi waruzi ingeso zanjye!!! wareba nabi kaba wanamukomeretsa bakakujyana mabuso, so rero wowe rekana nawe Imana nibishaka izaguha undi, wowe kunda umurimo gusa kandi kora kama jeshi ugire morali.

    Shakisha ubuzima bundi nushaka umugore uzasabe umuryango wawe cyangwa bene wanyu bakurangire, nanjye ubu ntamugore ngira kandi ndi celibateri, mfite imitungo ariko sinzigera niteretera nzasaba umuryango wanjye kundambagiriza burya umugore warambagirijwe, n’imiryango yombi ikamneyana, hari ikintu byongera kubwuhane bwabashakanye, naho umugore uvanye kuri facebook undi ukamuvana kuri tweeter no kuyandi ma web site ya chat room, si bagore abo ni virtual ladies, naba virtual men, abo muzabirinde, nakoze ayo makosa kenshi ariko ntibijya bimpira ubu ngiye kujya mmuco nyarwanda nubwo nize nkaba mba amerika nfite nakazi kenza nzasubira iwacu mugiturage babasaza batazi gusoma nokwandika mbasabe banshakire umugore kuko ubwenge nize amerika bwo gukoresha high technology nshaka umugore nasanze ntacyo bunyungura ahubwo ngenda nkomereka in my mind,  next time nzajya kwivuko mbasabe bandambagirize.

    Burya ngo isuku igira isoko, hari igihe uhura numukobwa mukabyiniro cyangwa kuri facebook ariko utazi ko nyina ayari indaya se akaba umujura, wamureba ikimero uti mbonye umugore naho ari ingarane yamenwemo litiro nyinshi zamasohoro, mbese ukamubona agenda naho ni musarani ugenda( MOBILE TOILET)OR HUMA WC ari abakobwa cyangwa abahngu b’imisarani.

    ARIKO IYO UMURYANGO CYANGWA ABAVANDIMWE BAGUSHAKIYE NIBURA  nubwo nta garanti ijana kwijana ariko buryabarareba bagashishoza bati kanaka ni mugabo witonda wimfura afite umugore ntamakwemwa nabana babo bahawe burere buzira amakemwa, bityo ukarangirwa umwana uvuka mubantu bafite ubumuntu;HARI IKINTU NSIGYE MBONA KKANTERA IKIRUNGURIRA NUKO USIGAYE UVUGA UKUNTU WAHEMKIWE NUMUKOBWA WAVANYE MUBUTINDI CYANGWA UMUSRE WAVANYE MUBUTINDI ABANTU BAMENYEREYE KURYA IBYO BATARUHIYE BAGATANGIR NGO MBESE KUBA WARAMUFASHIJE BIVUZE KO WAMUGUZE, NONE SE KUK BO BATIBAZA IMPAMVU BEMEYE KO MBAFASHA ?

    KUKI BANSABYE IZO MFASHANYO MUGIHE BARI BAZIKO KO BATANKUNDA??? IBYO NI KWAKUNDI MUJURA AKWIBA YARANGIZA KUBERA IKMWARO AKAKUBWIRA NGO URI INDANGARE? CYAKORA MUJURA AKWIBYE UKAMUCA AMABOKO AGASUZUGURO KAMUVAMO

    Amahoro kuri mwese bahungu namwe bakobwa muhemukirwa uko bwje nko bukeye!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Umvaye , Va kugiti dore umuntu rekana nuwo mwana abamurongoye barahari kandi nibo yashimye kuko burya ntibazababeshye nta mukobwa uha umuhundu atamukunda never!!

    wowe shakishiriza ahandi umva ko wanakoranuye, urumva utarabirangije se ?  

  • Muvandi inama yanjye wihangane nyiguhe mu mirongo mike kuko nzi ahantu habaye ikibazo nk’icyawe neza neza! Hari umuhungu n’umukobwa twiganye primaire bombi, umuhungu aza gutabarira igihugu , aho ahugukiye yifuza gushaka umukobwa azi kandi yiyumvamo! Aza guhura na wa mukobwa twiganye twese kandi twari tunaturanye, ariko asanga afite uruhinja rw’amezi nka 2! Nuko yiyemeza kumurongora yibwira ko namukura muri icyo gisebo undi nawe azatuza! Ikibabaje nuko nyuma yo kubyarana nawe abana 2 b’abahungu nyuma ya cya kinyendaro, umugore ntiyihaye akabanga, umwana wa 3 yaje ari uw’umukozi wo mu rugo! Ibi byabayeho! Si amakabyankuru kandi jye nabihagaze ho. Rero kura yo amaso. Alain

  • uMUKOBWA NIBA AGUKUNDA AZAGUSABE IMBABAZI UMENYE NUKO IBYO ARI IBYAMUGWIRIRIRYE CG ARI AKAGESO ASANGANWE. NYUMA UZAMENYA ICYO GUKORA. NAHO TWESE TWKOZE IBYAHA NTITWASHYIKIRA UBWIZA BW’IMANA

  • Yemwe bakunda ntimukabanze ibyitwa guhinga mbere yo kurambagiza. Umuntu inyungu yazakira nubwo yaba atagukunda. Nanjye umukobwa wanyubakira indi nzu nayemera. Nonese gukura umuryango mubukene mwabihaga contribution ingana iki murukundo rwabazubaka urugo. Indicator Yayo makosa ni ukuntu umuntu bahemukiye ahita atourna film yibintu byinshi yatanze. Kuki hadahita haza film yurukundo mwakunze abo bantu. Ese ubwo ntimuba mugaragaje ko umusore utagira ibintu ko mwari kumuhirika nubwo yaba afite urukundo? Izi deception zikunze kuba kubantu barambagiza bakuzeho gato munyihanganire, kuko bazana PrPressure yibintu, kuba mumahanga n’ibindi. .. Inama yanjye: Kurambagiza ntimukabigire secondaire niba mushaka abo muzubakana urugo rwiza, mutange urukundo mbere yo gutanga cash kuko atari business muba mutangiza. Ntukibeshye ko umuntu azagukunda kuko uhagaze neza. Iyo abikoze niyo mvano yibyo bibaho si ukubishongoraho rwose munyumve neza kandi munkosore ninkosa. Niba mwarakunze twakagombye kumva mwicuza urukundo kuruta ibintu. Ndubatse hashize igihe , ariko se ubu umugore dutandukanye icyo nakwandika hano cyambabaje ni ukurihira bene Nyina,  kubaka inzu yiwabo, inka nakoye…. Oya nababazwa nuko mbuze umuntu. Rwose sinshyigikiye abagambirira kunyunyuza imitsi yabandi ariko no gushavuzwa nibintu nabyo ndabyibaza!!!!!

    • Reka nkubwire,burya ibuye ryagaragaye ntiriba ricishe isuka.Zibukira kuko witenze gato ngo ugiye gusubira ku mukunda,wazashavura kuruta uko uri ubu.Imana izaguha uwawe kuko uwo ukunda si uwawe  ni uw’abandi bamuteye iyo nda!

  • Inama Nakugira Nuko wamureka Rwose, Ntabwo Uzicuza Kandi Ntakosa Uzaba Ukoze.Ariko Numutwara: 1. Azajya Agusuzugura (Ntiwibesheko Azatekerezako Wamugiriye Neza), 2. Azakomeza Aguce Inyuma. 3. Uzicuza 

  • Va ku muteto sha. Ngo waramukundaga? Uzakomeze umukunde ariko uwo si umugore wo gushyira mu nzu. Uwo ni uwo gusambana gusa mureke ni icyomanzi,. Yitwa indaya.

  • @fille, nanjye nasomye ibyo wanditse ndashaka kukugira inama nongera kubyo @MZEE yanditse, ndasanga uwo mugabo kuva mwabana nta responsabilite y’urugo afite, naho amakosa yaba yarakoze byo nubwo wamureka ntamuntu uzabona uri parfait, rero ndakugira inama mvuga ngo nibyo gusenya sibyiza pe cyane iyo umuntu yahindutse ariko uzabanze umusuzume, ikindi se afite imwaka ingahe?? nimba arengeje 35 akaba agikora nkibyo uzamuveho ariko nimba akiri muto uzamenye ko inkumi ziri hano zitoroshe, umugabo umubabarire kuko natwe twubatse tuva murugo dusenze kubera amakobwa bo hanze aha.

  • Kuki umuseke.rw murya ruswa? Ko ikibazo natanze hashize amezi 5 mutagicishaho.Wasanga abagore mubaka ruswa y’igitsi…. hanyuma abagabo mukabikora ukundi, nkaba ntazi uko bigenda none ikibazo nk’ibi mbona mukaba mutagitambutsa.

  •  Reka nkubwire rwose urabizi ukuntu mugira akazi kenshi,muturindira umutekano hirya no hino,uragira ngo uyu mugore azihanganira gutinda mukazi urimo agutegereze?umuntu utihanganira amezi atandatu yarakowe aho kugura ibitwikururwa akaguc’inyuma ndamuguhebeje kura yo amaso ahubwo nushaka umbwire nanjye nditayari ariko uyu muveho pe.vunja bikwazo endelea kama jeshi aca muginga afande wetu .ndanabikundira ntibakabatesh’umutwe.icyakumpa ngo ngukize icyo gikomere watewe n’aka gasamunyiga ka kashahurwa.

  • Fille warakubititse kabisa, fata inama Keeza akugiriye, uwo mugabo uzamutorere abantu (Famille ye byaba na ngombwa hakajyamo undi muntu w’inshuti yanyu y’inkoramutima yubaha kandi atinya kuko famille ye ashobora kuyica amazi, byaba na ngombwa ukazabiganiriza Padiri cyangwa pasteur akabagira inama ku birebana no gutandukana kuko itegeko ry’Imana ritabyemera. Ni ikibazo gikomeye kuko uwo mugabo ushobora kumwihambiraho akazagutera sida, akagutera ubukene budashira kandi ukazajya uhora uhagaritse umutima. Biti ihi se renga ibyo byose uze ubyereke Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango azamuhindura wumirwe. 

  • OYA MWIBAGIRWE BWIRA IMANA IGUHE UNDI UWO NI NYIRABISHWI,YAHISEMO NDAKUBWIRA IBYO NZI NYUMA WAZICUZA,MUREKE ABAKOBWA NI BENSHI KANDI BIYUBAHA,UWO USAMBANA URI KURUGERERO YAZAGUKENYA ,UKAGWA IYO WAGIYE  SHAKA VUBA AHUBWO KUGIRANGO WIYIBAGIZE IBYAKUBAYEHO.

  • Uyu yazakujyana mabuso mureke uyu muswa! kasiya udatinya ko uri no kurugerero uziko ya pfubya isasu ndugu yangu!urajya kumuhahira wambay’urupfu agasigara atandaraje masaka yake?yayayayay va ku mabwigiri shaka undi utazarira  ubudahora nka civilian nubwo nanjye ndiwe mutupu.nkunda ingabo zacu byasaze.

  • Fille inama Keza akugiriye niyo najyaga kukugira nanjye nabayeho nkawe gutyo amara imyaka cumi numwe ntacyo akora mutunze mukorera byose nabana arijye bareba kuko yabonaga mbishoboye nyuma angurishiriza amazu ntahari icyumweru namaze yari abonye umuclia ayagurishije nje ambwirako byihutirwaga yashakaga icyo akora ndagitegereza ndagiheba ariko jye namuciriye bugufi gusa mwima izo mbabazi ndera abana nkamwubaha gusa sinongera kumuha nigiceli ubu imfura yange yiga muri universite yo hanze nziza ikomeye icyo nkora mugurira imyenda n’inkweto ngo hatazagira umubona asa nabi bakanseka ikindi murugo tumufata neza nk’umugabo nyine tukamutekera ibyakunda akarya akaryama ubundi agatembera niba agenda namaguru niba afite aho akura ticket ntumbaze muha ibyibanze ibyo byimbabazi rero ndagusabye uburetse kuzimuha kandi nimuganira uzamufate amajwi kuriya Kezaa yakubwiye uzabe ariko ubigenza umufate amajwi nurangiza umubwire ko ugiye kubyigaho ko imbabazi uzazimuha nubona yarahindutse comme ca azamara iminsi atabikora yenda azitegereje ariko nakubwiye ngo abagabo nkabo bazi gusaba imbabazi byihuse kuko abaziko arumunyamakosa kandi uzarebe neza aba yifitemo ubunebwe bwinshi no guhimana ikindi nakubuza ntimuzatandukane niba mufitanye abana kuko uzaba wiyangishije n’abana bawe burya abana nubwo wabaha byose bakunda ababyeyi bombi ni muri kamere barabivukana yenda iyo bakuze babona ko wavunitse ariko ntibibabuza gukunda se rero gumana nawe umwige neza ujyumuha ibimukwiriye ibyasesagura ubimwime nabishaka azajye kubikorera kandi ujyusenga Yesu abigufashemo jye mbimazemo hafi 15ans ariko ntakibazo ngifite kuko nabyakiriye kandi nange naramukundaga nkumva mubuze napfa urukundo rwagiye rushira ubu ndamwubaha kugirango nubahishe abana bange nawe uzabigenze utyo . komera mama

  • ARIKO MUJYE MUSHIMA IMANA .IBYO BABYITA G– USESERA KURI BOY FREND. UGIRA AMAHIRWE UJE IGARAGARA UBUNDI IYO UZA IFITE NKU KWEZI KUMWE , CYARI KUZAGERA MURUGO CYIKA BYARIRA AMEZI 8.BIKA KUGORA KUMWIHAKANA .

Comments are closed.

en_USEnglish