Digiqole ad

Igisirikare cya USA cyageze ku ntwaro itangaje ya ‘Canon laser’

The Star wars kimwe mu bitangazamakuru muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, cyatangaje ko mu mpeshyi y’uyu mwaka ubwato bunini bw’igisirikare cy’Amerika ‘US Navy’ buzaca mu kigobe cya Perse bufite ubwirinzi bukomeye cyane bw’intwaro nshya yo mu bwoko bwa ‘Laser Weapon System’ nshuro ya mbere.

Ubwo-ni-uburyo-bwa-Cannon-Laser-bukoresha-urumuri-rutwika-cyane-buzajya-bwifashishwa-mu-bwirinzi-na-Amerika
Iyi ni intwaro ya Cannon-Laseri koresha urumuri rutwika cyane, ni intwaro nshya

Igisirikare cy’Amerika cyatangaje ko muri Kanama, uyu mwaka uburyo bwo kwirinda bwa ‘Cannon Laser’ buzageragezwa ku mugaragaro mu kigobe cya Perse.

Ikinyamakuru cyo muri Amerika ‘Science and Life Magazine’ kivuga ko ubwato bunini bw’intambara ‘USS Ponce’, aribwo buzerekeza mu kigobe bufite ubwo bwirinzi bwatangiye kugeragezwa mu 2012.

Laser Weapon System, ni uburyo bw’intwaro idasanzwe y’iki kinyejana cya 21, ifite ubushobozi butangaje bwo gutwika n’imirasire butsindagiriye ahantu hamwe, ubwo bushyuhe bukaba bwirekezwa ku kintu runaka bashaka gutwika binyuze mirasire.

Ingufu z'ubushyuhe buva muri ivyo kintu bwabashije gushanyaguza indege ya drone iri kure cyane
Ingufu z’ubushyuhe buva muri icyo kintu bwabashije gushwanyaguza indege ya drone iri kure cyane mu masegonda 40 gusa

Izo ngufu z’ubushyuhe, imirasire yazo ishobora gutwika ikintu kiri muri kilometero ebyiri, ubuhanga ubwo bwirinzi bukoranye ni ibanga ry’ingabo za Amerika ritarajya ahagaragara nk’uko bivugwa.

Mu igeragezwa rya mbere ry’ubu bwirinzi mu 2012, ‘Cannon Laser’ yabashije gutwika indege itagira umupilote yo mu bwoko bwa ‘drone’ irashya irakongoka. Iyi ndege yahiye mu masegonda make cyane.

Nyuma mu mwaka wa 2014, muri Gicurasi igeragezwa ryakorewe ku bwato bunini bwari mu ntera ya km 1,6 bwakongowe n’ingufu z’imirasire z’iyi ntwaro nshya burakongoka mu masegonda macye.

Ku mugabane w’Uburayi nabo amagerageza kuri iyo ntwaro arakomeje, ikigo cy’ubushakashatsi MBDA gikora ibisasu bya missile gihuriweho n’amasosiyeti azwi cyane nka Airbus, BAE Systems, Finmec-Canica cyatangaje ko mu mpera za 2012, hifashishijwe ‘canon laser’, barasiye kure igisasu cyari mu ntera ya 2km .

Ubu bwirinzi bushya bwa Cannon laser ngo ntibuhenze cyane ugereranyije na missile zisanzwe zigurwa ibihumbi by’amadolari.

Cannon laser ngo bwaba ari uburyo bukomeye cyane budahusha icyo bugambiriye gutwika, kandi ngo ntibushobora kwangiza byinshi nk’uko missile zibigenza ariko ngo bushobora guhura n’imbogamizi zijyanye n’uko ikirere cyifashe, nk’igihe hari ibihu byinshi cyangwa imvura bikaba byagabanya ubushobozi bw’urwo rumuri rurimbura.

Icyo-ni-cyo-bita-‘Laser-Weapon-System’-kizajya-gifasha-ingabo-zAmerika-gushanyaguza-indege-ubwato-cyangwa-ikindi-kintu-cyose-cyaba-kibangamiye-umutekano
Iyi niyo ‘Laser Weapon System’ ngo izajya ifasha ingabo za Amerika gushwanyaguza indege, ubwato cyangwa ikindi kintu cyose cyaba kibangamiye umutekano wabo

Uburyo bwo kwirinda bwa Cannon Laser bwatangiye mu gihe cyiswe “Guerre des étoiles,” cyangwa ‘Intambara y’urumuri’.

Nyuma y’imyaka myinshi hakorwa ubushakashatsi bwatangiye mu 1960, iyi ntwaro Cannon laser irabonetse.

Cannon Laser kandi yatangiye kuvugwa ko yakoreshwa ku rugamba mu myaka ya za 1980, ubwo Leta zunze ubumwe z’Amerika zashakaga gushyiraho uburyo bwo kwirinda igitero icyari cyose cyaturuka muri Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti (URSS), ubu ni Uburusiya.

Igitekerezo cyazanywe n’uwari Perezida w’Amerika, Ronald Reagan icyo gihe kiba inzozi zitigeze zibaho ariko nyamara umugambi we kuri ubu ugeze ku kifuzo cye.

Ubu buryo bwa Canon laser bwakoreshwaga nk’umwuka ‘gaz’ kandi ari insinga zica mu butaka ‘fibre optique’ byatumaga habaho ikibazo. Ibibazo byagiye biboneka ni byo byabyaye igisubizo ‘Laser Weapon System’ ibasha gushyirwa ku bwato USS Ponce bw’ingabo z’Amerika buzamurikwa ejo bundi mu kwa munani.

Umuhanzi Byumvuhore ati “Na burya ubareba biga kurasana burya baba babikomeje….bagatumiza ibitwaro ngo barimbure umwanzi, bakica ibibondo, bakica abakambwe,  bagasenya amajyambere, bagasahura rubanda…..”

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ubuhanuzi bwizewe cyane bwo muri Bibiliya, buvuga ko mu gihe cy’ isi shya ntabazongera kwiga kurwana kandi ko n’ icurwa ry’ intwarowo rizahagarara maze ahubwo intwaro zacuzwe zigahindurwamo ibikoresho by’ ubuhinzi.Njye mfite  iyerekwa n’ igitekerezo cyo kugera kur’ ubu buhanuzi bw’ isi shya. Rero, ubwo inzozi n’ ibitekerezo byo  gucura intwaro bigerwa, n’ iyerekwa ryanjye n’ inzozi zanjye byo gukuraho burundu intwaro bizagerwaho.Kandi erega nari natangiye iby’ iyerekwa ryanjye n’ inzonzi zanjye binyuze mu migambi y’ ikigo nashaka gushinga, hanyuma nkabangamirwa.Ntacyo ariko, amarezo nanjye ibyanjye bizasohora nk’ uko byahanuwe muri Bibiliya..

    • niwowe wabihanuye? itonde vuga make ibyo urimo ntubizi

      • Nyakubahwa AKABAVU, ni jye ubaza ngo ni jye wabihanuye, kandi ni jye ubwira ngo ibyo ndimo simbizi? Umva, byahanuwe na Yesaya, byandikwa muri Bibiliya, jye ndabyemera kandi ndabyizeye. Ikindi kandi, ntubwire kwitonda ngo mvuge make. Jye jya ndakara, icyo mfite cyonyine kur’ iy’ isi ni igihe cyo kuvuga. Ibyo ndi mo ndabizi kuko mbivuga.

  • Nta kizabuza ibisitaza kuza ariko ubizana azabona ishyano. Intambara ya mbere y’isi yose yahitanye abarenga miliyoni 10 naho iya kabiri yo iba rurangiza kuko yahitanye hafi miliyoni 55. Mu kuri intambara zo ku isi nubwo abantu bagerageza kuzishakira impamvu ziba zatumye zibaho akenshi uzasanga nta shingiro ziba zifite. Ntushobora kumva ukuntu ibihugu bitanu bifite umwanya uhoraho mu muryango wa LONI ushinzwe amahoro ku isi ari byo byambere mu gucura no kugurisha intwaro za kirimbuzi ariko bagahindukira bakavuga ko bashinzwe kubungabunga amahoro. Kugeza ubu nta nyungu n’imwe mbona ku gihugu runaka mu kuba umunyamuryango wa baringa muri LONI. Kuva 1945 kugeza ubu uriya muryango uretse gusa kuvuga za discours nziza no kwiyamamaza mu itangangazamakuru no gusohora raporo zuzuye akenshi kubogama nta kindi wamariye abantu. LONI ntiyabujije abantu benshi kwicwa,gusahurwa utwabo no kumeneshwa n’ibindi. Ngaho rero abacura intwaro nababwira iki nibakomeze n’izindi bazazivumbura. Ibyo byose bikorwa mu kurengera inyungu zabo gusa ntabwo ari impuhwe bafitiye ikiremwamuntu  kuko biramutse ari byo ntabwo ibiri kubera muri Gaza,Syria,Centre Afurika,Libia,Sudani yepfo,Somalia,ibyabaye mu Rwanda mu 1994 n’ahandi byari gushoboka. Mureke twizere Imana yacu naho ubundi abatazi ko ibintu byose byo munsi y’izuba bifite ikibazo uhereye ubu babimenye kandi babisobanukirwe. Intwaro nta kintu na kimwe ziteze kuzakemura uretse kumara abantu no gusenya ibyagezweho. Gusa ibyigeze kubaho i Burayi mu myaka amagana yashize mu byitegure biri hafi kugaruka.

  • Namwe munyumvire kweri kwamamaza ubwicanyi.mwaretse umuntu agakurwaho ni uwamuremye

Comments are closed.

en_USEnglish