TZD: Yabyajwe abana 4 mu bitaro bibiri binyuranye mu minsi ibiri
Tanzania – Mu gace k’icyaro mu ntara ya Mwanza, umugore witwa Tecla Kazimili w’imyaka 24 y’amavuko mu mpera z’iki cyumweru yabyajwe abana bane mu mavuriro abiri atandukanye no ku minsi ibiri inyuranye.
Bwa mbere Tecla yafashwe n’ibise ajyanwa kwa muganga ku ivuriro riri hafi y’icyaro atuyemo kitwa Lupili, abasha kuhabyarizwa umwana umwe w’umuhungu ufite kg 1,6 ariko ku bw’amahirwe make uyu mwana yahise yitaba Imana.
Nyuma ababyaza muri iryo vuriro bakomeje gukora uko bashoboye ngo bite kuri uwo mubyeyi abe yabyara undi mwana yari agifite mu nda ariko biba iby’ubusa nk’uko bivugwa n’ikunyamakuru Mpekuzi muri Tanzania.
Iri vuriro rito ryahise ryiyambaza ibitaro by’Akarere ka Musungwi aho mu ntara ya Mwanza hoherezwa imodoka ikora urugendo rwa km 60 ijya gufata uwo mugore wari ukiri ku nda, nk’uko bisobanurwa Dr Mwita ukuriye ibyo bitaro.
Dr Mwita atangaza ko kwa muganga bamubyaje abana batatu b’abakobwa buri umwe afite kg 2, ariko ngo bakenewe inkunga no kwitabwaho cyane ngo kuko byoroshye kuba bakwandura indwara.
Uwo mubyeyi ngoa akeneye cyane inkunga kuko abo bana bakeneye inkunga kuko amashereka ya nyina ntabwo yabasha kubonsa bose uko ari batatu.
Kazimili Tecla avuga ko yari inshuro ya kane yibaruka ngo kuko bwa mbere yabyaraga abana bagapfa bakiri bato byaje gutuma umugabo we amwirukana. Aba yabyaye bakaba ari ab’undi mugabo wamuteye inda.
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ngo ubwo yahabwaga ubuvuzi bw’ibanze nk’umubyeyi utwite, yabwiwe ko atwite abana barenze umwe, amaze gutangariza abaganga ko yumvaga uburyo amerewe bitandukanye n’uko mbere byajyaga bimugendekera.
Yagize ati “Ndashima Imana kumpa aba bana ariko ndasaba Leta kubafasha kugira ngo bakure neza kuko jyewe ubwanjye sinabibasha.”
Uyu Kazimili Tecla avuga ko yagiye ku nda tariki ya 29 Nyakanga, arangiza kubyazwa tariki 2 Knama 2014.
UM– USEKE.RW