Digiqole ad

France: Polisi yibwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni z’ama Euro

Ubuyobozi mu gihugu cy’Ubufaransa bwatangiye umusako w’urumojyi rufite agaciro k’amamiliyoni y’ama Euro rwibiwe mu bubiko buri ku cyicaro gikuru cya Polisi mu mujyi wa Paris.

Udupaki dufungiyemo ibiyobyabwenge bya cocaine
Udupaki dufungiyemo ibiyobyabwenge bya cocaine

Ubu bujura bwatahuwe kuwa kane hahita hatangira iperereza nk’uko bitangazwa na Polisi. Ibi biyobyabwenge bya Cocaine bingana na kg 50 bikaba bifite agaciro k’amamiliyoni y’ama Euro byafashwe mu mukwabo wakozwe muri uku kwezi gushize kwa Nyakanga.

Kuwa kane bikaba byaraburiwe irengero aho byari bibitse mu cyumba kirinzwe cyane ku cyicaro cya Polisi.

Ubuyobozi bwa Polisi bwagize buti “Mu gihe byagaragara ko habaye kwica amategeko… ingamba zikarishye zirahita zifatwa.”

Ibi bikorwa biteye igisebo kuri Polisi yo mu mujyi wa Paris ifite icyicaro hafi ya Cathederal Notre Dame yitegeye uruzi rwa Seine ruca mu mujyi, aha hantu hakaba hazwi cyane kubera ibitabo byinshi byahanditseho na filimi zihakinirwa.

Aha ku cyicaro gikuru cya Polisi hatangiye gukazwa umutekano ubwo abapolisi babiri bakuru bashinjwaga gufata ku ngufu umugore ukomoka muri Canada, ubwo hari muri Mata inkuru y’uyu mukerarugendo ikaba yaravuzweho byinshi n’Abafaransa.

Uyu mugore w’imyaka 34 y’amavuko yavuze ko yafatiwe ku ngufu mu biro bikuru bya Polisi ubwo hari mu gicuku. Avuga ko yahuye n’abapolisi babiri yasinze cyane ubwo yari mu kabari k’Abanya Ireland akaza kwemera kujyana n’abo bapolisi aho bakorera.

AFP

UM– USEKE.RW

en_USEnglish