Digiqole ad

Lt Mutabazi na Camarade basabiwe gufungwa burundu

Kanombe – Nk’uko byari biteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Nyakanga 2014, urubanza rwitirirwa Lt Joel Mutabazi n’abo baregwa hamwe rwasubukuwe, ubushinjacyaha bukaba bwatanze imyanzuro yanditse bunasabira ibihano buri wese muri 16 bakurikiranweho ibyaha bikomeye byo gushaka guhirika ubutegetsi buriho n’iterabwoba, Lt Mutabazi na Nshimiyimana alias Camarade basabiwe gufungwa burundu ariko bo basabye ko bahita barekurwa kuko ngo bashinjwa ibinyoma.

Lt Joel Mutabazi mu myenda ya RDF na Nshimiyimana alias Camarade
Lt Joel Mutabazi mu myenda ya RDF na Nshimiyimana alias Camarade bombi barasabirwa gufungwa burundi

Umushinjacyaha Lt Nzakamwita Faustin yagendaga avuga kuri buri wese n’ibyaha aregwa n’uburyo yitwaye imbere y’urukiko, abenshi mu baburanye bemera ibyaha bagasaba n’imbabazi basabiwe ibihano bito.

Akenshi umushinjacyaha wa gisirikare akaba yasabaga Urukiko kuzashishoza ruhereye ku buryo buri wese yitwaye ariko cyane abafashije urukiko bakazaba bagabanyirizwa ibihano.

Bamwe mu bantu baregwaga ibyaha bikomeye muri uru rubanza biravugwa ko bashobora kubabarirwa cyangwa bagahabwa ibihano byoroshye by’igifungo cy’amezi cyangwa imyaka micye bitewe n’uko bafashije urukiko kandi bakitwara neza imbere yarwo.

Mu itsinda rya mbere, Lt Joel Mutabazi yasabiwe gufungwa burundu no kunyagwa impeta zose za gisirikare, ku byaha umunani akurikiranyweho byo gushaka guhitana umukuru w’igihugu, guhirika Leta, kuyangisha amahanga, iterabwoba n’ibindi, naho Nshimiyimana Joseph alias Camarade na we uregwa ibyaha bikomeye by’iterabwoba yasabiwe gufungwa burundu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500.

Undi wavuzwe cyane wahoze ari umusirikare ni Kalisa Innocent nawe ukurikiranyweho ibyaha bijyanye no gukorana n’imitwe irwanya Leta n’ibindi byaha bikomeye byo gukwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga, yasabiwe gufungwa imyaka 37.

Icyo gihano cyanasabiwe abenshi mu banyeshuri bigaga muri Kaminuza bayobowe na Nibishaka Rwisanga Syprien, bashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR na RNC, gutegura ubugizi bwa nabi n’ibindi.

Mu itsinda ry’abantu umunani barindwi muribo bari abanyeshuri bose basabiwe igifungo cy’imyaka 37, ndetse urukiko rukazashishoza uko bitwaye imbere yarwo.

Abo mu muryango wa Lt Mutabazi nka muramukazi we Gasengayire, na we uregwa muri uru rubanza,  yasabiwe muri rusange igifungo cy’imyaka 7, mu gihe murumuna wa Mutabazi witwa Karemera Jackson yasabiwe gufungwa imyaka irindwi ishobora kugabanywa nk’uko yabisabiwe n’ubushinjacyaha na ho se wabo wa Lt Mutabazi yasabiwe gufungwa imyaka 5 ishobora kugabanywa.

Abantu babiri bafashije urukiko aribo Ngabonziza JMV alias Rukundo Patrick na Nizigiyeyo Jean de Dieu basabiwe gufungwa imyaka 20 kuko ngo bafashije urukiko banemera icyaha basaba n’imbabazi ariko kuri Ngabonziza hiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Icyo gihano kikaba gishobora kugabanuka cyane bitewe n’uko Umushinjacyaha yabavugiye neza imbere y’urukiko ndetse kuri we ngo ni uko aricyo gihano gito giteganywa n’amategeko, urukiko ngo ni rwo rushobora kuzasuzuma imyitwarire yabo rukakigabanya.

Ibi ntabwo aribyo bihano abaregwa bakatiwe n’urukiko ahubwo ni ibyo basabiwe n’ubushinjacyaha bishobora kugabanywa, bikongerwa cyangwa bakagirwa abere.

Ku gicamunsi Urukiko rwumvise imyanzuro y’abantu umunani baregwa hamwe na Lt Mutabazi, barimo abo mu muryango we batatu, Gasengayire Diane, Karemera Jackson bavukana, na se wabo Mutamba Eugene.

Abo bose bo mu muryango wa Mutabazi bemera ibyo baregwa bakanamushinja. Gasengayire yasabye ko yahita arekurwa agasanga abana b’abakobwa afite ngo kuko bari bonyine kandi basubiye inyuma ‘iyi mvugo yateje imvamutima ku bantu bari mu rukiko’ ndetse yongeye kwemera ibyo aregwa avuga ko byose byamunyuzeho ariko mu bikorwa atabikoze.

Murumuna wa Mutabazi na we yemera ibyabaye akanasaba imbabazi, ariko akavuga ko n’ubwo yashyikirije Lt Mutabazi imbunda, we atigeze aiyitunga nk’uko abiregwa, yasabye ko yatandukanywa na mukuru we uhakana ibyo aregwa.

Yanavuze ko mu bushobozi bwe atari kwangisha igihugu abantu, yagize ati “Igihugu ni ikintu kinini, mu bushobozi bwanjye sinari kubasha kwangisha igihugu cy’u Rwanda abaturage.”

Lt Joel Mutabazi, usa n’izingiro ry’urubanza yahakanye ibyaha byose kimwe ku kindi ndetse asaba ko yahita arekurwa.

Amwe mu magambo yavugiye mu rukiko yagize ati “Sinatorotse igisirikare, nahunze igisirikare kubera itotezwa nakorerwaga n’abantu ku giti cyabo bari mu buyobozi bwo hejuru mu gisirikare. Nafungiwe i Kami igihe kirenga umwaka ntazi impamvu n’umushahara wanjye warahagaritswe nkorerwa iyicarubozo, ni cyo nahunze.”

Yongeraho atii “Ntabwo igisirikare kiruta ubuzima bwanjye, cyambonye nkuze.”

Mutabazi yongeye kuvuga amagambo akomeye imbere y’urukiko ajyanye n’akazi yakoze ari mu gisirikare cya RDF.

Yavuze ko atanga Perezida Kagame kandi ko nta n’umugambi yagize wo kumuhitana nk’uko abiregwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare, ibyaha yavuze ko bikomeye ariko akaba na n’ubu atabona ibimenyetso bifatika bitangwa n’abamurega.

Yagize ati “Kurema Perezida nta bwo ari amafaranga abikora, Perezida twamaranye imyaka 20 ndi umukomando ufite imbunda, murinda, murindira urugo n’abana, iyomba umurasa nari kumurasa turebana. Sinshobora kwica umuntu, nk’uko nanjye ntakwiyica, Perezida ndamukunda sinigeze ngira umugambi wo kumurasa.”

Nyuma yo kuvuga ko nta bimenyetso Ubushinjacyaha bugaragaza ku byaha aregwa, Lt Mutabazi yasabye ko ibirego aregwa byateshwa agaciro, akarenganurwa.

Yagize ati “Ndasaba ko urukiko rwategeka ko mpita ndekurwa, murakoze Imana ibane namwe nanjye.”

Nyuma ya Lt Mutabazi n’abo mu muryango we, abandi batanze imyanzuro bakanagira icyo bavuga ku byo baregwa ni Nshimiyimana Joseph alias Camarade, Ngabonziza JMV, Kalisa Innocent na Aminadab.

Nshimiyimana Joseph na we wasabiwe gufungwa burundu yahakanye ibyo aregwa ndetse asobanurira urukiko ko yahisemo guceceka kuko nta cyo yari afite yavuga ku birego byuzuyemo ibinyoma.

Yagize ati “Nirinze kugira icyo mvuga kuko ibyo narezwe ni ibinyoma ntazi aho byavuye. Kuba ntaravuze numva aribwo nafashije urukiko.”

Urukiko rwamugaragarije ko yaburanga ku ngingo abona zamurengera, maze Nshimiyimana Joseph alias Camarade abitera utwatsi.

Yagize ati “Niba naraburanye ‘mu byandike neza’ nari nasaze, icyo nzi ni uko urukiko rwambazaga ibibazo nkasubiza.”

Nshimiyimana Joseph kandi yikomye umushinjacyaha wabwiraga urukiko imyitwarire ye imbere yarwo ko nay o yazagenderwaho mu gufata imyanzuro, ibyo we yise munyangire.

Nshimiyimana Joseph ati “Numvise umushinjacyaha avuga ko nasuzuguye urukiko, ibyo nabisabiye imbabazi. Numvise ibyo ari nka munyangire, n’urubanza rw’inzigo.”

Na we yasabye ko yahita arekurwa.

Innacent Kalisa, na we wabaye umusirikare muri RDF akaba yari yasabiwe gufungwa imyaka 37, yavuze ko yemera inyandikomvugo yakoreshejwe na Lt Nzakamwita ko ibindi atabyemera. Yahakanye ibyaha aregwa ndetse avuga ko nta tegeko na rimwe mpuzamahanga mu yagenga impunzi n’ayimbere mu gihugu yubahirijwe.

Yavuze ko ari umwere ndetse asaba kurekurwa.

Ngabonziza JMV alias Rukundo Patrick we yemeye ibyaha akaba yanasabiwe igifungo cy’imyaka 20 n’inyoroshyacyaha, yakomeje kuvuga ko urukiko rwazasuzuma uko yireguye n’uko yitwaye mu gufata umwanzuro.

Gusa yabaye nk’usetsa abri mu rukiko ubwo yagiraga ati “Imfashanyigisho za RNC nigishaga navugaga ko bafunga abanyepolitiki, ngaho nimumfungure kugira ngo muvuguruze ibyo navugaga.”

Yongeyeho ati “Umushinjacyaha nampe imfashanyigisho za FPR zitandukanye n’iza RNC na zo ngende nzigishe mu Banyarwanda!”

Uwitwa Aminadab, we ntiyemera ibyaha ariko yavuze ko ari umwere kandi yizeye kuzarenganurwa, gusa avuga ko ibyo aregwa we nk’umukirisitu ari amahirwe ngo kuko na Yezu Kristu ibyaha nk’ibye yabyisobanuyeho.

Iyo mvugo ntiyakiriwe neza n’urukiko, akaba yahise ayisabira imbabazi.

Me Kabanda Viateur ufite benshi yunganira, haba ari uwo Aminadab, Ngabonziza ndetse na Nizigiyeyo, yavuze amagambo akomeye imbere y’urukiko yumvikanisha ko n’ubwo cyane ruriya rubyiruko rwakosheje hakwiye kureba akamaro rwagirira igihugu rukazahabwa ibihano bito.

Yatanze ingero ko mu Rwanda hari bamwe mu bavuye mu mitwe yavuzwe mu rubanza (FDLR) kandi bari abayobozi bakuru batahutse n’ubu bavugwagaho byinshi bakaza bakubaka igihugu. Yanavuze ko mu bantu bahekuye u Rwanda mu cyaha gikomeye cya Jenoside hari abahawe ibihano bito cyane bityo ngo na bariya bana harebwa uko bahanwa ariko bakoroherezwa.

Gusa urukiko rwategetse ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa mu gitondo saa 9h00 kuri uyu wa kane tariki ya 31 Nyakanga kuko hari abandi bantu umunani biganjemo abigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bataratanga imyanzuro yabo.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • kugambanira igihugu si ikintu cyoroshye gushaka gushyira miliyoni icumi nimwe zirenga zabanyarwanda ushaka kubasubiza mu icuraburinda bavuyemo sinziko rwose byakugwa amahoro nabo ubwabo bari kugusabira ibirenze ibi, iki gihano gikwiriye umuntu ushaka kuvuga amamiliyoni yabantu ubuzima , kugambana ahandi wamburwa ubuzima ariko mu Rwanda kuko twabuze benshi cyane president wacu ahitamo kugikuraho igihano cy’urupfu, ntacyo nibi bihano babihawe byabera benshi isomo rikomeye. turashima cyane ubutabera bw’igihugu kumirimo myiza yabwi

  • ibyo Mutabazi nabagenzi be bashakaga igihe kirageze ngo aribo bakibona ibihano babakatiye barabikwiriye ahubwo abacamanza bazumve ibyifuzo by’abashinjacyaha maze abo bagizi ba nabi bahanwe.

  • Amahanga ndabona yatangiye kubigenderaho muri byabirego baregu Rwanda ugasanga byangizisura yarwo hanze.Ahandabona barengereye.

  • niba aba bagabo barakosheje bazahanwe n’amategeko kandi igihugu gifite ubushinjacyaha n’abacamanza babyize bazarebe koko ibibahama maze babakatire ibikwiranye n’ibyaha bakoze. naho ibyo biregura nabyo bazabirebe hibandwa kukuri n’ibinyoma. murakoze cyane “umuntu ahembwa ibyo yakoze”

  • erega ntiwagambanir igihugu ngo bikugwe amahoro, kandi urwishigishiye ararusoma ni bahame hamwe,  ubutabera bwigihugu turabwizeho bubahe ibihano bakwiye rwose, buretse ko nibi basabiwe aribyo da!

Comments are closed.

en_USEnglish