“Urubyiruko rwirinde ibirurangaza rwegere Kristu…” Mugarura

Urubyiruko 27 rurangije amasomo y’amezi icyenda mu bijyanye n’Ubuyobozi no guhindura abantu abigishwa,  mu ishuri ribyigisha (School of Leadership and Discipleship, SLD), rishamikiye ku muryango w’ivugabutumwa mu rubyiruko “Youth for Christ” ukorera i Kigali, mu murenge wa Kimironko/ Kibagabaga mu karere ka Gasabo, kuri iki cyumweru rwasabwe guhindura aho rutuye binyuze mu mbaraga za Kristu. […]Irambuye

Minisitiri w’Intebe yasabye amatorero y’Abaporoso kunga Ubumwe

Gukomeza kugira ubumwe no gufatanya na guverinoma ni bimwe mubyo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasabye  amatorero ya gikiristitu mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 50 inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) imaze ishinzwe kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Kanama 2014. Minisitiri Murekezi yababwiye ko kwizihiza  umunsi nk‘uyu ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso […]Irambuye

ILPD Nyanza: abayobozi b’utugari barasaba amahugurwa ahoraho

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu karere ka Kayonza na Nyanza bari bamaze iminsi itanu mu Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) i Nyanza bahugurwa mu bijyanye n’ubuhesha bw’inkiko, baravuga ko hari amakosa menshi bakoraga ku bw’ubumenyi buke bari bafite, nk’uko babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 15 Kanama […]Irambuye

Muhanga: Abasora barasabwa gutanga inyemezabuguzi birinda kunyereza imisoro

Kuba ingengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyarasoresheje asaga miliyari 700, Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard, yasabye abasora kwirinda kunyereza imisoro kubera ko bidindiza iterambere ry’igihugu nk’uko yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki ya 14 Kanama i Muhanga ubwo hizihizwaga umunsi w’umusoreshwa. Tusabe Richard, yavuze ko   aya mafaranga […]Irambuye

Abantu miliyoni 1,6 ku Isi bahitanwa no kurya umunyu mwinshi

Umunyu ukabije buri mwaka ngo uhitana abantu miliyoni 1,6 ku isi, ibi biremezwa n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuwa gatatu tariki ya 13 Kanama n’Abanyamerika mu rwego rwo gukangurira abantu kugabanya umunyu barya hagamijwe kugabanya imfu zaterwa nawo. Dr Dariush Mozaffarian, Perezida w’ishami rya ‘Sciences’ muri Kaminuza ya Tufts, ndetse akaba yaragize uruhare runini muri ubwo bushakashatsi, […]Irambuye

Nyamata: Imishikiri y'agaciro ka miliyoni 60 yafashwe magendu yatwitswe

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bufatanyije na Polisi y’igihugu, kuwa gatatu tariki ya 13 Kanama bwatwikiye imbere y’abaturage ibiti by’umushikiri bifite agaciro ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, hanamenwa kanyanga n’urumogi bifite agaciro k’ibihumbi 810. Kanyanga yamenwe ni litiro 270 zari mu majerekani 15, ikaba yari ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 390, ibiro 15 n’udupfunyika […]Irambuye

Rutsiro: Ibirere n’imigano byahinduye imibereho yabo

KOABIMU (Koperative Ababoshyi b’Ibirere ba Murunda), Umuseke wabashije kuganira na Perezida w’iyi koperative, Nshimiremungu Jean Baptiste ubwo yari mu imurikagurishwa ry’imyuga n’ubumenyingiro TVET Expo 2014 ryasojwe i Rusizi tariki ya 12 Kanama 2014. Iyi Koperative KOABIMU, mu murenge wa Murunda, mu karere ka Rutsiro, igizwe n’abanyamuryango 93 bakora ibijyanye n’ububoshyi bw’ibirere by’ingabo, bakabikoramo imitako inyuranye, […]Irambuye

CECAFA: APR FC yatsinze TELECOM 1-0, ni intsinzi ya kabiri

Ku mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yatsinze umukino wayo wa kabiri yakinaga n’ikipe ya Telecom yo mu gihugu cya Djibouti igitego 1-0. Ni umukino watangiye ubona amakipe yombi afite ishyaka bitandukanye n’uko tumenyereye andi makipe akomoka mu gihugu cya Djibouti, ikipe ya Telecom wabonaga itandukanye nayo. Nyuma y’uko […]Irambuye

Rubavu: Urubyiruko rufite amahirwe menshi cyane yo kwiteza imbere

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero buravuga ko hari amahirwe menshi ahari yo kuba bakwiteza imbere binyuze mu bikorwa bo ubwabo bashobora kwishyiriraho. Ibi byavuzwe n’urubyiruko ubwo rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko ku Isi tariki ya 12 Kanama 2014. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Madame Rosemary Mbabazi yasabye […]Irambuye

Muri 2020 nta muntu uzaba anyagirirwa ku cyapa ngo ateze

Imvura ni umugisha, iyo yaguye benshi barasusuruka. Muri iki gihe ho ivumbi ryasaga naho rikanganye, abantu benshi bariruhukije babonye imvura igeze hasi. I Kigali na henshi mu Rwanda ariko hari igihe imvura igwa itunguranye ikaba yakwangiza byinshi, ikagusha ibiti, ndetse igasenya inzu nyinshi cyangwa igatwara n’abantu, nka ya yindi yigeze kugwa igahorerana imodoka Nyabugogo! Hari […]Irambuye

en_USEnglish