Digiqole ad

Rutsiro: Ibirere n’imigano byahinduye imibereho yabo

KOABIMU (Koperative Ababoshyi b’Ibirere ba Murunda), Umuseke wabashije kuganira na Perezida w’iyi koperative, Nshimiremungu Jean Baptiste ubwo yari mu imurikagurishwa ry’imyuga n’ubumenyingiro TVET Expo 2014 ryasojwe i Rusizi tariki ya 12 Kanama 2014.

Nshimiremungu n'umutako yakoze ushyirwa mu itara rigacana urumuri rumeze neza
Nshimiremungu n’umutako yakoze ushyirwa mu itara rigacana urumuri rumeze neza

Iyi Koperative KOABIMU, mu murenge wa Murunda, mu karere ka Rutsiro, igizwe n’abanyamuryango 93 bakora ibijyanye n’ububoshyi bw’ibirere by’ingabo, bakabikoramo imitako inyuranye, udukapo, amarido n’ibindi.

Banakoresha imigano mu kuyibohamo ibikoresho bitandukanye, ibishyirwamo amatara yo mu nzu kugira ngo hagire urumuri rwiza, ibikoresho binyuranye byo mu rugo n’ibindi, ibyo byose bikaba aribyo byinziriza abanyamuryango agafaranga.

Nshimiremungu, Perezida wa KOABIMU yatangarije Umuseke ko TVET Expo 2014 yasojwe i Rusizi nabo bakaba bari bayitabiriye bamurika ibyo bakora, ngo yabafashije kubona abakiliya benshi ugereranyije n’uko iwabo ku isoko biba bimeze.

Yagize ati “Ngereranyije n’uko bisanzwe bigenda kuri koperative, hano byagenze neza.”

Ibi bakora ngo birabatunze nk’uko Nshimiyemungu abivuga, ngo muri koperative umuntu wakoze neza acyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 (Frw 40 000).

Ubu buboshyi ngo babwigisha urubyiruko, (abakobwa n’abahungu) babishaka barabigisha.

Nshimiremungu yagize ati “Ibi bintu biradutunze, ni ibintu twihangiye dushaka imirimo.”

Kuri we, amafaranga yinjiza ku kwezi yabashije kuyabika aragwira, nyuma aza kugura isambu y’amafaranga y’u Rwanda 200 000, ayiteramo ishyamba, ubu ngo aribarira agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3 (Frw 3000 000).

Uyu mwuga w’ububoshyi bw’ibirere n’imigano, watumye koperative yubaka inzu zikodeshwa ebyiri mu gasantire ka Gisiza, n’indi imwe mu gasantire ka Mburamazi kandi nay o ngo abanyamuryango bafite inzu bakoreramo.

Abanyamuryango ba KOABIMU ngo ni intangarugero mu gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) kandi ngo ntibahiririza kugira ngo babeho nk’uko Nshimiremungu abivuga.

Yagize ati “Ntabwo abanyamuryango bajya guhingira abaturage, nta kibazo tugira, ababikora birabatunze.”

Umusaruro wa KOABIMU ariko ngo ubangamirwa n’imihanda idakoze bigatuma abakiliya bataba baenshi ndetse no kugera ku isoko ryagutse bikaba imbogamizi.

Ibigo bikomeye nka CARITAS Rwanda, COPAR n’umucuruzi ukomeye ushora imitako n’ibikoresho by’ubugeni n’ubukorikori bikorerwa mu Rwanda abijyana hanze, akaba yitwa Gahama ngo nibo batanga komande kuri KOABIMU ikabatunganyiriza ibyo bakeneye.

Ibikoresho bikorerwa muri KOABIMU bigurwa ku biciro bitewe n’ibyo aribyo ariko ibiciro biri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 2000 agurwa agakangara gato kashyirwamo amakaramu, n’amafaranga y’u Rwanda 5000 ashobora kugura rido y’ibirere yifashishwa ahantu botsa inyama no mu maresitora.

Ibyo ni ibikoresho binyuranye bikorwa na KOABIMU, bikozwe mu migano
Ibyo ni ibikoresho binyuranye bikorwa na KOABIMU, bikozwe mu migano
Amaherezo ibikoresho made in Rwanda bizasimbura made in China
Amaherezo ibikoresho made in Rwanda bizasimbura made in China
Imigano n'ibirere babibyaza umusaruro
Imigano n’ibirere babibyaza umusaruro
Ibirere byabateje imbere
Ibirere byabateje imbere
Ibikoresho bikozwe mu birere n'ubuhivo byose bigurwa amafaranga kuva ku Frw 2000 kuzamura
Ibikoresho bikozwe mu birere n’ubuhivo byose bigurwa amafaranga kuva ku Frw 2000 kuzamura

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • kwihangira imirimo

Comments are closed.

en_USEnglish