“Urubyiruko rwirinde ibirurangaza rwegere Kristu…” Mugarura
Urubyiruko 27 rurangije amasomo y’amezi icyenda mu bijyanye n’Ubuyobozi no guhindura abantu abigishwa, mu ishuri ribyigisha (School of Leadership and Discipleship, SLD), rishamikiye ku muryango w’ivugabutumwa mu rubyiruko “Youth for Christ” ukorera i Kigali, mu murenge wa Kimironko/ Kibagabaga mu karere ka Gasabo, kuri iki cyumweru rwasabwe guhindura aho rutuye binyuze mu mbaraga za Kristu.
Umuyobozi w’Umuryango w’ivugabutumwa mu rubyiruko ‘Youth for Christ’, Mugarura Jean Baptiste yatangarije abanyamakuru ko amasomo atangirwa mu Ishuri ry’Ubuyobozi no guhindura abantu abigishwa, agamije kwereka abayahabwa uruhare rw’abantu b’Imana mu guhindura aho bari.
Yavuze ko abarangiza, baba bazi uburyo Umukiristu yakemura ibibazo biri mu muryango arimo, nko gukemura ibibazo by’amakimbirane, gukora ibikorwa by’iterambere ndetse ngo ubwitange n’ubukoranabushake butozwa urubyiruko ubu ngo bo babutangiye kera.
Mugarura Jean Baptiste yagize ati “Dutoza urubyiruko kuba abantu batajegajega. Tugamije guhindura abantu mo abahindura aho batuye mu buryo buhesha Imana icyubahiro.”
Umuyobozi wa ‘Youth for Christ’, asaba urubyiruko kuba abakiristu bafitiye akamaro umuryango mugari, kandi bakunda gusoma igitabo gitagatifu cya Bibiliya.
Yagize ati “Urubyiruko rugomba kuba abigishwa ba Kristu, ni we utanga ubugingo budashira, ni we uduhuza n’Imana nta yindi nzira wanyuramo.”
Yongeyeho ko urubyiruko rusoma Bibiliya nta handi rugomba kugaragaza imbuto, uretse aho rutuye.
Yagize ati “Urubyiruko rwirinde ibirurangaza, ibirwica n’ibyica igihugu, abantu bamenye gusanga Kristu kugira ngo batere imbere.”
Nteziyaremye Jonnathan, umwe mu bakurikiranye ayo masomo mu bihe byashize, yavuze ko yamufashije kubaka umuryango w’intangarugero ku buryo na we afasha abandi kubana mu mahoro.
Ntezitaremye avuga ko mbere yahuzagurikaga mu kwemera kwe, ariko ngo amasomo yahawe yamufashije kugira umurongo uhamye, kandi ngo amaze kwiga ubuyobozi yasobanukiwe ko umuyobozi mwiza ari ufata umwanya atekereza ku bandi.
Uyu mugabo w’umugore n’abana babiri, avuga ko yamenye guhitamo neza uwo bashobora kubana, akagira inama abakiri bato kumenya ibintu by’ingenzi bitatu byazabafasha kubaka umuryango ukomeye.
Ayo mabanga atatu y’urukundo yafasha ingo za none n’abakiri bato, ni uko ngo bagomba kwirinda ubusambanyi mbere yo gushing ingo zabo, gukunda umuntu nta y’indi mpamvu y’umutungo cyangwa iyo ariyo yose ibyivanzemo.
Iyindi nama ni iyo kumenya kuba mu buzima bw’uwo mwashakanye ukamenya ko ari umuntu ugomba guherekeza mu buzima bwe, ukamwihanganira.
Bankundiye Kirven, wabashije kohereza umwana mu ishuri ryigisha Ubuyobozi no guhindura abantu abagishwa, ngo yishimira ko umwana we abona yarahinduye uko yitwaraga ngo kuko ubu asigaye year imbuto y’urukundo.
Ngo bitewe n’uko Bankundiye aturiye ishuri yahoraga yumva azohereza umwana we kuhiga ngo kuko yabonaga abandi bana bahiga bitwara neza.
Yagize ati “Ndi mubantu bahamya ko iri shuri ari ingenzi.”
Ishuri ryigisha Ubuyobozi no guhindura abantu abigishwa, (School of Leadership and Discipleship, SLD) ryatangiye 2009, abantu 187 bamaze guhugurwa. Kuri iki cyumweru 27 ni bo barangije.
Aba bahugurwa batoranywa hagendewe ku kuba umuntu yararangije amashuri yisumbuye agiye kujya muri kaminuza, kandi agomba kuba afite imyaka 21 kumanura hasi, ndetse agomba kuba ari Umukiristu.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW