CECAFA: APR FC yatsinze TELECOM 1-0, ni intsinzi ya kabiri
Ku mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yatsinze umukino wayo wa kabiri yakinaga n’ikipe ya Telecom yo mu gihugu cya Djibouti igitego 1-0.
Ni umukino watangiye ubona amakipe yombi afite ishyaka bitandukanye n’uko tumenyereye andi makipe akomoka mu gihugu cya Djibouti, ikipe ya Telecom wabonaga itandukanye nayo. Nyuma y’uko ku mukino wa mbere muri iri tsinda yari yahaye isomo rya ruhago ikipe ya KCCA yo mu gihugu cya Uganda wabonaga ko yaje yiyizeye ishaka intsinzi no ku ikipe ya APR FC ariko siko byaje kuyigendekera kabone nubwo yateye umupira mwiza.
Nk’ibisanzwe ikipe ya APR FC ubona ko ari abakinnyi bamenyeranye cyane haba mu guhererekanya umupira ndetse no kubonana imbere y’izam.
Ikipe ya Telecom yatangiye ubona ko isa nk’iyugarira ariko icishamo ikanataka mu gihe ikipe ya APR FC yo yakinaga umupira wayo uryoheye ijisho ndetse inotsa igitutu cyane ikipe ya Telecom, ariko abinyuma bayo bagahagarara neza. Ku munota wa 37 nibwo ikipe ya APR FC yabonye igitego kuri ‘coup franc’ yatewe neza na Emery Bayisenge nko muri metero 25 uvuye ku izamu rya Telecom igice cya mbere cy’umukino kirangira gutyo.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Telecom yaje isa nk’aho yakosoye amakosa yakoraga mu gice cya mbere maze na yo itangira gusatira cyane ndetse iza no guhusha uburyo bugera kuri bubiri bwa bazwe ari na ko APR FC na yo ikora impinduka nk’aho umukinnyi Hegman Ngomirakiza yaje kuvamo agasimburwa na Mwiseneza Djamli.
Mugiraneza J.Baptiste byagaragaraga ko yananiwe na we yaje gutanga umwanya kuri Ntamuhanga Tumaine bakunze kwita Tity ndetse na Tibingana asimbuzwa Sibomana Patrick maze ikipe ya APR FC ubona ko igarutse mu mukino yataka bikomeye ikipe ya TELECOM ariko amahirwe yo kubona igitego cya kabiri akomeza kubura umukino uza kurangira ari igitego 1-0.
Uyu mukino wabanjirijwe n’umukino wo muri iri tsinda rya kabiri n’ubundi wahuje ikipe ya Athletico yo mu gihugu cy’Uburundi n’ikipe ya KCCA yo mu gihugu cya Uganda warangiye KCCA itsinze igitego 1-0.
Imikino iteganyijwe ku munsi w’ejo tariki ya 14 Kanama kuri Stade ya Kigali:
Adama city vs Atlabara 1.00pm
Police FC vs Benadir 3.00pm
Rayon Sports vs KMKM 5.00pm
NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW