Digiqole ad

Rubavu: Urubyiruko rufite amahirwe menshi cyane yo kwiteza imbere

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero buravuga ko hari amahirwe menshi ahari yo kuba bakwiteza imbere binyuze mu bikorwa bo ubwabo bashobora kwishyiriraho.

Madame Mbabazi araganira n'urubyiruko ku munsi mpuzamahanga w'urubyiruko i Rubavu
Madame Mbabazi araganira n’urubyiruko ku munsi mpuzamahanga w’urubyiruko i Rubavu

Ibi byavuzwe n’urubyiruko ubwo rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko ku Isi tariki ya 12 Kanama 2014.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Madame Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko rwo muri aka karere kugira umuco wo kuzigama amafaranga uko yaba makeya kose.

Yagize ati:”Urubyiruko, iterambere ryanyu rirashoboka ariko nimwirinde kwangiza amafaranga mubonye mujya mu bidafite umumaro nko kunywa ibisindisha, ibiyobyabwenge, kujya mu myifatire idasobanutse yo kwiyandarika ….”.

Uyu muyobozi kandi yabwiye urubyiruko kugira ibitekerezo njyabukire biganisha mu iterambere, yagize ati:” urubyiruko nimuhindura imyumvire yanyu muzajya mubona ibibazo mwihutire guhita mubibyazamo ibisubizo kuko igihugu nimwe kireba cyane”.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo urubyiruko rwagiranye na Madame Mbabazi rwerekanye ko muri uyu murenge wa Rugerero ndetse n’akarere kose muri rusange hashobora gukorwa imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi kandi igatanga umusaruro ushimishije.

Mukamana umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro avuga ko yahinze imbuto bikamuhira, akagira inama urubyiruko kudashyira amaboko mu mifuka ngo biyicarire ahubwo ko bakwiye no gukora cyane.

Aragira ati:” twe dukora ubuhinzi bw’imbuto n’imboga tukabona amafaranga, kandi tugurisha no mu mirenge nka Nyundo,Rubavu ihana imbibe na Rugerero”.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko bamwe muri bagenzi be barangije amashuri yisumbuye badakwiye kwiriza amaboko mu mifuka ngo bigire indakoreka kuko guhinga umuntu yabigira igikorwa kimubeshejeho kandi neza.

Aka karere ka Rubavu kazwiho kugira ubutaka bwera cyane dore ko gakikijwe n’ibirunga aho imvura ikunze kugwa cyane.

Rukundo Arthur ni umusore ufite nk’imyaka 22 avuga ko aho yiga bakoze ikimina kugira ngo biteze imbere aho abajene bishyize hamwe bakajyenda batanga 200 Frw buri cyumweru none ubu bafite agera muri 1 000 000 Frw.

Rukundo avuga ko aya mafaranga bafite bayaguriza abantu, bakandikirana ingwate ndetse n’inyungu bazabungukira.

Aragira ati:” Dushobora guha umuntu nka 50 000 Rwf tukamusaba ko atwungukira ibihumbi bitanu ni ukuvuga 10%, tumusaba gushyiranaho umukono ku ngwate y’igikoresho kirengeje ayo mafaranga, akenshi ni za terefone bakunze kuduhaho ingwate”.

Mu bindi urubyiruko ruravuga ko gukora ubucuruzi muri aka karere cyane cyane mu mirenge ya Nyundo ,Rugerero na Rubavu yegereye umupaka wa Kongo bishoboka cyane bitewe n’urujya n’uruza rw’abaturage b’Abakongomani n’Abanyarwanda bahahirana.

Murenzi janvier ni umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu karere ka Rubavu avuga ko bagiye kongera imbaraga mu kubwira urubyiruko ko rudakwiye gusuzugura imyuga y’ubuhinzi n’ubworozi kuko nayo ari amahirwe arukikije.

Avuga ko kandi bazakomeza guhuriza hamwe urubyiruko mu tugari no mu mirenge mu kumenya imibare n’ibyiciro bahereyemo mu kubafasha gukomeza gukanguka bakiteza imbere ndetse n’akarere babarizwamo.

Nta numwe udakeneye iterambere nkuko urubyiruko rubyerekana ko rwiteguye guhinduka mu myumvire no mu mikorere
Nta numwe udakeneye iterambere nkuko urubyiruko rubyerekana ko rwiteguye guhinduka mu myumvire no mu mikorere
Urubyiruko rurivugira ko aka karere kuzuyemo amahirwe yo kuba bakwiteza imbere mu buhizi, ubworozi n'ibikorwa by'ubucuruzi hafi y'umupaka
Urubyiruko rurivugira ko aka karere kuzuyemo amahirwe yo kuba bakwiteza imbere mu buhizi, ubworozi n’ibikorwa by’ubucuruzi hafi y’umupaka
Cyari ikiganiro hagati y'umushyitsi mukuru n'urubyiruko, uzamuye akaboko  yasabaga ijambo kandi yanarihawe
Cyari ikiganiro hagati y’umushyitsi mukuru n’urubyiruko, uzamuye akaboko yasabaga ijambo kandi yanarihawe

Eugene TWIZEYIMANA/NYC

en_USEnglish