Digiqole ad

Nyamata: Imishikiri y'agaciro ka miliyoni 60 yafashwe magendu yatwitswe

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bufatanyije na Polisi y’igihugu, kuwa gatatu tariki ya 13 Kanama bwatwikiye imbere y’abaturage ibiti by’umushikiri bifite agaciro ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, hanamenwa kanyanga n’urumogi bifite agaciro k’ibihumbi 810.

Ibyo ni imizi y'ibiti by'imishikiri byatwikanywe n'urumojyi
Ibyo ni imizi y’ibiti by’imishikiri byatwikanywe n’urumojyi

Kanyanga yamenwe ni litiro 270 zari mu majerekani 15, ikaba yari ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 390, ibiro 15 n’udupfunyika 300 tw’urumogi bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 420.

Hanatwitswe toni 60 z’ibiti by’imishikiri bizwi ku izina rya kabaruka bikorwamo imibavu, abaturage bakaba babijyana hanze kubicuruza mu buryo bwa magendu, ibyatwitswe byo bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 60.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yasabye abaturage b’akarere ka Bugesera kwirinda ibiyobyabwenge by’umwihariko abasaba kwirinda ibikorwa byangiza ibidukikije.

Yagize ati “Ndasaba abaturage ko bakwirinda gucukura ibi biti bya Kabaruka kuko aho bivuye hasigarira aho, mu gihe akarere ka Bugesera kagiye gahura n’ibibazo by’ibura ry’imvura biturutse ku mashyamba make.”

Supt.Vandama Victor, umuyobozi wa Polisi mu karere Bugesera yasabye abaturage kwirinda gucuruza, guhinga no kunywa ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yagize ati “Ndabashishikariza kugana indi mirimo y’abazanira inyungu batagannye iy’ibiyobyabwenge kandi n’aho babonye ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bakihutira gutanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi.”

Bamwe mu baturage b’akarere ka Bugesera bari aho iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Nyamata, batangaje ko ibi basabwa n’ubuyobozi bagiye kurushaho kubishyira mu bikorwa, kuko bazi ingaruka ibiyobyabwenge bigira kubabikoresha nk’uko bivugwa na Niyonzima Paul.

Niyonzima Paul agira ati “Tugiye kuba ijisho rya buri wese, aho tuzajya tubona ibiyobyabwenge twihutire kubimenyesha abayobozi hakiri kare.”

Ibiti by’imishikiri byatwitswe byari byaratangiye gufatwa mu kwezi kwa 12 k’umwaka wa 2013, naho ibindi ni ibyafashwe mu mezi atanu ashize.

Ayo ni amajerikani ya kanyanga n'udupfunyika tw'urumogi byafashwe
Ayo ni amajerikani ya kanyanga n’udupfunyika tw’urumogi byafashwe

BIZIYAREMYE Vincent
UM– USEKE :BUGESERA

0 Comment

  • Gutwika imishikiri njye simbishyigikiye kuko igihugu gitakaje kabiri:tubuze ibidukikije na cash. Iyo mishikiri yafashwe iba yaratejwe cyamunara ifaranga rikinjira mu isanduku ya Leta.

  • Najye ibi simbyemera!ko mboba ari n’inkwi kubera iki batazishyira absirikare cg abanyeshuri ngo bazicane?

  • Imishikiri y’agaciro ka miliyoni 60 yafashwe magendu yatwitswe ibi sinemera ko ariko byakagenze kuko baginje amafaranga menshi kandi ni bidukikije byagiritse rero hajyaga kurebwa ukundi babibyaza umusaroro ariko igihugu ntigitakaze

  • Ariko muratinyuka koko mukandika ibintu nkibi?gutwika ibintu bifite agaciro ka miliyoni zingana kuriya kuki se batabigurishije wenda miliyoni 50 ntiyahemba abakozi ba leta ukwezi? ibi sibyo rwose ntimukanabyandike turagaya ababitwitse pe

  • Jye ndemeranywa nabagenzi banjye bababajye nitwikwa ryiyi mishikiri, Ndongeraho ko, abayobozi bagize uruhare mwitwika ryabyo ko bakurikiranwa namategeko, gusa ninde uzatanga ikirego??, Reka nsabe inteko ishingaamategeko izabatumize bisobanure, Nibitaba ibyo baguzwe kumirimo yabo.Abantu bajye bareka gukabya ngo barerekana ko bayobora, Miliyonii 60 kuzitwika !!!! nubukene buri mu Rwanda. Mayor nuwo mupolice nuwo musirikale ndabagaye pe!

Comments are closed.

en_USEnglish