Ndamage Sylvain, utuye mu mudugudu wa Rutenga, akagali ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga, yabwiye Umuvunyi mukuru wungirije Kanzayire Bernadette ko akarere gakomeje kumuheza ku cyizere cyo kuzamuha indishyi z’inzu ye kasenye umwaka ushize kandi yari afite ibyangombwa byose bitangwa n’inzego zishinzwe iby’ubutaka n’imyubakire muri Muhanga. Mu rugendo Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya […]Irambuye
Perezida wa Sudan y’epfo Salva Kiir yajyanywe igitaraganya mu bitaro byo mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, nyuma yo gufatwa n’uburwayi nk’uko umwe mu bayobozi yabitangarije BBC. Salva Kiir yafashwe n’imyuna (kuva amaraso mu mazuru), nk’uko byatangajwe n’uwo muyobozi. Gusa ntabwo haramenyekana uko ubuzima bwe buhagaze magingo aya. Uko kujyanwa mu bitaro kwa Perezida […]Irambuye
Urukiko rusesa imanza mu rwemeje ko Abanyarwanda, Tito Barahira na Octavien Ngenzi bombi basimburanye ku mwanya wa Bourgmestre mu cyahoze ari Komine Kabarondo, ko bazaburanira mu rukiko rw’ibanze mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakekwaho nk’uko amakuru ava mu butabera bw’Ubufaransa abivuga. Iki cyemezo gishobora kuba ari inzira y’uko mu Bufaransa hagiye gutangira […]Irambuye
Mu kiganiro Luis Figo wabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe y’igihugu ya Portugal ndetse no mu makipe y’abakeba ku isi (Barcelona na Real Madrid) yatangiye guhatanira kuyobora urwego rukuru rwa ruhago ku Isi (FIFA), akaba avuga ko FIFA yamunzwe n’amahano “scandal.” Uyu mukinnyi wamamaye mu makipe ya Real Madrid na Barcelona yo mu gihugu cya Espagne […]Irambuye
Ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa 28 Mutarama 2015 Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster itwara abagenzi ya kompanyi ya RFTC yafashwe n’inkongi y’umuriro irenze gato amasangano y’imihanda ku Kimihurura ifashe umuhanda wa Kacyiru – Nyabugogo Iyi modoka yari itwaye abagenzi bavaga ahitwa mw’Izindiro igana Nyabugogo, yari irimo abagenzi 24 umushoferi n’umufasha we bose […]Irambuye
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukorera mu gihugu cya Israel (B’Tselem) wanenze cyane Leta y’icyo gihugu uyishinja ko yakoze politiki ku bushake igamije kurasa n’indege ingo z’Abanyepalesitine mu bitero byahitanye abasivili besnhi mu ntambara iheruka kubera i Gaza. Mu cyegeranyo kigamije kwiga ku bitero 70 by’indege byibasiye inzu z’abasivili b’Abanyepalesitine, umuryango B’Tselem watangaje kuri uyu […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Dr. Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu; kuri uyu wa 28 Mutarama 2015 Urukiko Rukuru rwongeye gusubika iburanisha biturutse ku ibaruwa uwunganira uregwa yashyikirije urukiko igaragaza ko afite “Repos Medical” ya kabiri mu kwezi kumwe. Leon Mugesera akurikiranyweho ibyaha byo gushishikariza gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda […]Irambuye
27 Mutarama 2015 – Christine Lagarde uyobora Ikigega cy’Imari ku Isi (IMF) ari mu Nteko y’u Rwanda kuri uyu mugoroba yatangaje ko nk’umugore ashyigikiye politiki y’ubwumvikane ikoreshwa mu Rwanda aho gukoresha iyo kutumvikana kw’amashyaka. Lagarde avuga ko Politiki y’ubwumvikane yatanze umusaruro mu Rwanda. Uyu mufaransakazi ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Lagarde yatanze ikiganiro […]Irambuye
Mu kiganiro Guverinieri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 27 Mutarama 2015 mu karere ka Gicumbi, yahakanye ko nta mugambi yagira wo gukorana na FDLR ndetse ngo nta buryo yari kuvugana n’umuturage ibya FDLR ngo bibure kumenyekana. Radio Rwanda yatangaje ko Bosenibamwe Aime yabajijwe ku bimaze iminsi bimuvugwaho ko yaba akorana […]Irambuye
Abanyarwanda barobera mu kiyaga cya Cyohoha y’epfo giherereye hagati y’akarere ka Bugesera na Komine ya Busoni yo mu ntara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi, baravuga ko babangamiwe n’imitego yica udufi duto ikoreshwa n’abarobyi b’Abarundi ngo bigatuma umusaruro w’amafi ugabanuka. Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamabuye uhana imbibi na Komine ya Busoni buvuga ko bwari bwaganiriye na […]Irambuye