Mu mujyi urubyiruko runywa ibiyobyabwenge ku bwo gutinya akazi –

Mu birori byo gusoza ibiruhuko ku banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye (Bye Baye Vacances!) byabereye ku kigo cyUrubyiruko cya Kimisagara, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 22 Mutarama 2015, IP S.Bucyana yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse avuga ko ahanini urubyiruko rwo mu mujyi rwishora mu biyobyabwenge kubera gutinya gukora. Iki gikorwa cyari […]Irambuye

“Kera Abanyarwanda bigiraga kumenya, ubu bagomba kwigira gukora” – Dr

*MINEDUC yateguye integanyanyigisho nshya yiswe “Comptence based curriculum” *Abana bazigishwa kuzigama (financial), indangagaciro (values), no kumenya gufata icyemezo (decision making) *Muri iyi Nteganyanyigisho nshya Ikinyarwanda kivuguruwe kizatangira gukoreshwa *Nyuma ya Jenoside uburezi bwagize amavugurura ngo n’ubu agikomeje Mu kiganiro n’abanyamakuru Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi (REB) bakoresheje ku wa kabiri tariki 20 Mutarama 2015, umuyobozi […]Irambuye

Muhanga: Urubyiruko ADEPR rugiye kwishyurira mitiweli abarenga 500

Urubyiruko rwo mu itorero ADEPR rurimo kwishakamo amafaranga miliyoni irenga yo kwishyurira abaturage batishoboye bo mu karere ka Muhanga, ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante). Mu mwiherero w’iminsi ine, uri kubera mu karere ka Muhanga ugamije kwibutsa uru rubyiruko ruhagarariye urundi mu itorero uruhare rwabo mu kubaka igihugu n’itorero muri rusange, ndetse n’imbaraga rushobora gukoresha […]Irambuye

Umuhungu wa Abraham Ruhumuriza ubu arasiganwa no gusimbura se

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Perezida w’Iyishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Aimable Bayingana ku bijyanye n’umwana wa Ruhumuriza Abraham ushobora kuzaba umukinnyi usiganwa ku magare, Bayingana yavuze ko uyu mwana afite impano ku buryo ashobora kuzavamo umukinnyi mwiza. Ruhumuriza Abraham ukomoka i Save mu karere ka Gisagara mu Majyepfo niwe mukinnyi w’amagare ufite amateka akomeye […]Irambuye

Jean Uwinkindi ntiyanyuzwe n’icyemezo cyo guhindurirwa abunganizi

Mu iburanisha ry’urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo Pasiteri Jean Uwinkindi ku byaha bijyanye na Jenoside, kuri uyu wa gatatu tariki 21 Mutarama 2015, urukiko rwategetse ko Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste bunganiraga Uwinkindi basimbuzwa kuko bivanye mu rubanza, ariko Jean Uwinkindi yavuze ko nta kifuzo yagejeje mu rukiko cyo gushakirwa abandi bunganizi. Jean Uwinkindi […]Irambuye

Abakobwa batsinze ‘Tronc Commun’ ni bake n’ubwo bafatiwe ku inota

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mutarama, Miniteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) batangaje inota fatizo ryagendeweho mu gutuma abana bajya mu mashuri yisumbuye no gukomeza mu mwaka wa kane. Nubwo abana b’abakobwa bafatiwe ku inota ryo hasi ugereranyije na basaza babo umubare w’abakobwa batsinze uri hasi ugereranyije n’uw’abahungu batsinze […]Irambuye

Musanze: Ababyeyi barasabwa gufatanya n’abarezi mu kubaka ireme ry’uburezi

Mu muhango wo guha impamyabumenyi abana barangije amashuri abanza ku kigo ‘Wisdom Nursery and Primary School’ ryo mu karere ka Musanze ryabaye irya kabiri mu gihugu mu gutsindisha cyane, umuyobozi w’akarere yasabye ababyeyi, abarezi ndetse n’abana kurushaho gushyira hamwe kuko ari byo bizatuma icyo bashaka cyose bakigeraho. Mpembyemungu Winiflide umuyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko […]Irambuye

Ibihugu by’Uburayi byasabye ko FDLR iraswa mu maguru mashya

Mu nama y’abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga mu bihugu by’Uburayi (Europian Union), bafashe imyanzuro kuri uyu mbere tariki 19, irimo uwo kwambura intwaro inyeshyamba za FDLR hakoreshejwe ingufu za gisirikare nyuma y’aho uyu mutwe unaniwe gushyira intwaro hasi mu mahoro. Umuryango w’ibihugu by’Uburayi ngo bishyigikiye umutekano usesuye n’iterambere ry’Akarere k’Ibiyaga Bigari by’umwihariko n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro […]Irambuye

Muhanga: Vice Mayor Uhagaze yatangaje urutonde rw’abafite ibirombe

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga, Uhagaze Francois yashyize ahagaragara amazina y’abantu, kompani na sosiyeti 31 zicukura amabuye y’agaciro muri ako karere, ni nyuma y’uko abaturage bamutunze agatoki ko na we akora iyo mirimo ariko akabihakanira abanyamakuru. Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Mutarama 2015, Uhagaze Francois yavuze […]Irambuye

DRC: Perezida Kabila na dos Santos mu nama iza kwiga

Iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Kinshasa hagati ya Perezida, Joseph Kabila, wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, na Jose Eduardo dos Santos wa Angola, mu byigwa hari ubufatanye hagati ya Angona na DRC ariko n’umutekano nk’uko ibitangazamakuru muri Angola bibivuga. Minisitiri muri Angola ushinzwe Africa n’Uburasirazuba bwo Hagati, Joaquim Espírito […]Irambuye

en_USEnglish