Digiqole ad

Bugesera: Abarobera mu Cyohoha barashinja Abarundi kwica amategeko y’uburobyi

Abanyarwanda barobera mu kiyaga cya Cyohoha y’epfo giherereye hagati y’akarere ka Bugesera na Komine ya Busoni yo mu ntara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi, baravuga ko babangamiwe n’imitego yica udufi duto ikoreshwa n’abarobyi b’Abarundi ngo bigatuma umusaruro w’amafi ugabanuka.

Umwaro w'ikiyaga cya Cyohoha (Kigalitoday)
Umwaro w’ikiyaga cya Cyohoha (Kigalitoday)

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamabuye uhana imbibi na Komine ya Busoni buvuga ko bwari bwaganiriye na bagenzi babo bo mu gihugu cy’u Burundi kuri iki kibazo, ariko ngo bagaragaza intege nke mu gushyira mu bikorwa ibyo bavuganye.

Bamwe mu barobyi barobera mu kiyaga cya Cyohoha y’epfo mu karere ka Bugesera, bavuga ko ngo abo ku ruhande rw’u Rwanda babangamiwe n’uburyo Abarundi bakoresha mu kuroba, aho ngo bakoresha imitego yica udufi duto ibi biniyongera ho no kurobera mu kavuyo.

Ku ruhande rw’u Rwanda ho ngo habaho guhagarika kuroba mu gihe cy’amezi runaka ngo amafi yiyongere, mu gihe mu Burundi ho bakomeza kuroba.

Ibi ngo bituma umusaruro w’amafi ugabanuka kuko ngo nta we ukirenza ibiro bibiri by’amafi ku munsi mu gihe mbere umurobyi yashoboraga kubona kg 6, bagasaba ubuyobozi kugira icyo bukora mu gucyemura iki kibazo.

Umwe mu barobyi yagize ati “Abarobyi b’i Burundi baraza bakaroba batitaye ku mafi yeze, yewe n’imyayi y’amafi bararoba bakajyaniramo. Bakoresha imitego ifata amafi matoya (supernet) nta nubwo bakoresha uburyo bukwiye mu kuroba.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamabuye uhana imbibi na Komine ya Busoni buvuga ko nubwo Abarundi batakoze ibyo bumvikanye ngo baracyakomeje imishyikirano kugira ngo iki kibazo kiranduke burundu.

Oscar MURWANASHYAKA ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamabuye yagize ati “Twagerageje kubiganira na bo ariko bo mu myumvire yabo usanga ibyo batabikozwa, ariko nta Murundi twemerera ko yambuka kuko dukora igenzura, gusa tuzakomeza kuganira na bo.”

Uretse kandi kutubahiriza amategeko agenga abarobyi n’amasaha baroberaho, aba barobyi bo mu gihugu cy’u Burundi ngo bakunze no kuvogera amazi yo ku ruhande rw’u Rwanda, inzego z’ubuyobozi mu Rwanda zikavuga ko zigiye gushyiraho ingamba zo kujya zibafata bakabihanirwa by’intangarugero.

Gusa mu nama yabaye ku wa kane w’icyumweru gishize taliki ya 22 Mutarama 2015 igahuza akarere ka Bugesera n’amakomine ya Busoni, Bugabira na Kirundo zo mu gihugu cy’u Burundi zemeranyije guca akajagari mu burobyi bukorerwa mu biyaga bibahuza aho n’ubwato 30 bw’Abarundi bwafatiwe mu Rwanda bemeranyijwe ko bugiye guhita busubizwa ba nyirabwo mu gihugu cy’Uburundi.

Mu Rwanda hashyizweho gahunda yo kuroba byubahirije amategeko, abakora uyu mwuga bibumbira mu makoperative ndetse bagafata n’igihe cyo gutegereza ko amafi akura neza, mu gihe rero ibi byaba bidakozwe ku ruhande rw’u Burundi abarobyi bavuga ko byakomeza kubaca intege mu kazi kabo.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Iyi niyo business itarabona rwiyemezamirimo !!!

    Nu gukora tender wayo hose mu Rwanda.

    Bizojyera imilimo ku banyarwanda, amafi ayojyerere agaciro ayatunganya nibuze ikiva mu mazi itunganywe isuku frigo kuyibika igihe kirekire birusha ibyu murobyi uroba 3kg adatunze na frigo kubera ubushobozi bukeya.

    Rwiyemezamirimo we yanambuka akajya inama na bayobozi bu Burundi bigakunda.
    Amafi akaboneka mu gihugu ari na meza.

Comments are closed.

en_USEnglish