Digiqole ad

JENOSIDE: Ubufaransa ntibuzohereza Barahira na Ngenzi mu Rwanda

Urukiko rusesa imanza mu rwemeje ko Abanyarwanda, Tito Barahira na Octavien Ngenzi bombi basimburanye ku mwanya wa Bourgmestre mu cyahoze ari Komine Kabarondo, ko bazaburanira mu rukiko rw’ibanze mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakekwaho nk’uko amakuru ava mu butabera bw’Ubufaransa abivuga.

Iki cyemezo gishobora kuba ari inzira y’uko mu Bufaransa hagiye gutangira urubanza rwa kabiri rw’abaregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’urwa Pascal Simbikangwa, wari umusirikare mu ngabo zarindaga Perezida Habyarimana Juvenal, uyu Simbikangwa akaba yarahamijwe ibyaha bifitanye isano na Jenoside muri Werurwe 2014 ahanishwa imyaka 25 y’igifungo ariko nyuma arajurira.

Tito Barahira, afite imyaka 63 naho Octavien Ngenzi, afite 69, bari banze icyemezo cy’urukiko rukuru cyo kubaburanisha mu rukiko rw’ibanze ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bakekwaho.

Aba bagabo bombi basimburanye ku mwanya wa Bourgmestre mu cyahoze ari Komine Kabarondo, muri Perefegitura ya Kibungo (ubu ni Intara y’Uburasirazuba), bashinjwa kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko bashinjwa urupfu rw’Abatutsi biciwe muri Kiliziya tariki ya 13 Mata 1994 mu gice bayoboraga.

Octavien Ngenzi yafatiwe mu birwa bya Mayotte mu mwaka wa 2004, aha akaba yarahabaga ku byangombwa by’ibihimbano yarahinduye amazina, yiyita impunzi. Tito Barahira we yafatiwe mu mujyi wa Toulouse mu mwaka wa 2013. Umwunganizi we w’Umufaransakazi, Me Mathe yanenze icyemezo cy’urukiko rusesa imanza.

Ku rundi ruhande ariko, Alain Gauthier, wo mu miryango ya sosiyete sivile iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe mu Rwanda ariko ikaba ikorera mu Bufaransa, yishimiye cyane icyemezo cy’urukiko.

Hari amaperereza agera kuri 20 mu gihugu cy’Ubufaransa, akaba yiga ku byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe na bamwe mu Banyarwanda baba muri iki gihugu.

Ubufaransa ni kimwe mu bihugu byahungiwemo n’Abanyarwanda benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ariko ntiburafata icyemezo cyo kohereza n’umwe kuburanira mu Rwanda, nk’uko ibihugu nka Canada cyangwa Norvège byabigenje.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • iki gihugu kuba cyakohereza abakoze Jenoside mu Rwanda byaba ari igitangaza, naho kutabohereza byo nibyo kuko nacyo cyakwiheraho. bazumirwa

Comments are closed.

en_USEnglish