Mudasobwa, Tablets, Telefoni….MADE IN RWANDA mu mezi 4 ari imbere

Mu gihe u Rwanda rushaka guhindura isura y’uburezi, kuva kuri mudasobwa imwe ku mwana (One Laptop per child), kugera ku burezi bushingiye ku ikoranabuhanga IC (Smart Classroom), Minisiteri y’Uburezi iravuga mudasobwa ntoya n’izisanzwe, telefoni n’ibijyana na byo, bizakorerwa mu Rwanda n’uruganda POSITIVO GBH Rwanda ruzasohora izambere muri Kamena 2015. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo […]Irambuye

S.A: Julius Malema yavuze ko azajya mu Nteko Nshingamategeko yambaye

Uwari umuyobozi w’urubyiruko rw’ishyaka ANC riri ku butegetsi mu gihugu cya Africa y’Epfo, Julius Malema yatangaje ko azajya mu Nteko Nshingamategeko yambaye ubusa mu gihe hazaba hemejwe itegeko ribuza abadepite b’ishyaka rye kwambara imyambaro y’abakozi basanzwe ifite ibara ritukura nk’uko yabitangarije ikinyamakuru The Star. Yagize ati “Tugiye kwambara iyo myambaro (y’abakozi bakora akazi gasanzwe kandi […]Irambuye

CLADO irasaba ibihugu by’Africa n’u Rwanda kubaha amasezerano byasinye

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga cyiswe “My African Union campain Rwanda”, impuzamiryango y’amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADO), ngo uzahugura abaturage ku bijyanye n’amasezerano nyafurika ibihugu byasinye n’u Rwanda rurimo, akaba ajyanye na Demokarasi, Amatora n’Imiyoborere, ngo bizafasha abaturage kujya basaba Leta ibyo idakora biri muri ayo masezerano. Nkurunziza Alexis, umukozi muri CLADO avuga […]Irambuye

Pasiteri yanze ko tubana ngo Imana yabyanze, none yongeye kunsaba

Muraho neza, nitwa Solange Uwera, mumbabarire sinavuga izina bwite. Nagize ikibazo nifuza kubasaba inama, bavandimwe duhurira ku musobanuzi w’umuhanga UM– USEKE. Ndi Umukristo ndi umukobwa w’imyaka 31 y’amavuko, mfite akazi kambeshaho mu buzima bwa buri munsi. Nakundanye n’umusore twasenganaga w’umuvugabutumwa, tumaranye igihe numva nta wundi mugabo uba ku isi usibye we kubera ukuntu namukundaga, arambwira […]Irambuye

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagiye kumara iminsi 10 basura abaturage

Kuva ku itariki ya 24 Mutarama kugeza tariki ya 3 Gashyantare 2015, Abadepite n’Abasenateri bateguye ingendo mu Turere dutandukanye tw’igihugu zo gusura abaturage hagamijwe kureba gahunda zinyuranye bagenerwa uko zishyirwa mu bikorwa, akamaro zibafitiye n’imbogamizi baba bahura na zo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo. Muri izi ngendo, intumwa za rubanda zizaganira n’abaturage kuri gahunda na […]Irambuye

Amakoperative arifuza guhabwa Banki n’Urukiko rwihariye

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ibigo bifite mu nshingano zabyo amakoperative aribyo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) n’urugaga rw’amakoperative mu Rwanda (NCCR); kuri uyu wa 23 Mutarama bagaragaje byinshi bikwiye kuvugururwa no guhindurwa mu bigenga imikorere y’Amakoperative nko gushyirirwaho Urukiko rwihariye, kuvugurura amategeko agenga amakoperative no gushyirirwaho banki yihariye izakorana n’amakoperative. Gukorera ku igenamigambi n’icyerekezo ni […]Irambuye

Rubavu: Abishe Gustave Makonene bakatiwe imyaka 20

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ku munsi w’ejo ku wa kane rwahanishije abapolisi babiri imyaka 20 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica Gustave Makonene, wari umukozi wa Transparency International Rwanda mu karere ka Rubavu. Abo mu muryango wa Makonene bavuze ko iki gihano kitajyanye n’icyaha. Cpl Nelson Iyakaremye na Isaac Ndabarinze aribo bahamijwe n’urukikoko icyaha […]Irambuye

en_USEnglish