Minisitiri Joe asanga kugura ibitabo byahesha agaciro abanditsi

Abanditsi b’ibitabo mu Rwanda bavuga ko ibitabo bandika akenshi bidakunda kubona abasomyi n’abaguzi, mu gufungura ku mugaragaro umunsi wo kumurika ibitabo mu cyumweru cyahariwe gusoma no kwandika kuri uyu wa 19 Gashyantare 2015, Minisitiri w’umuco na Siporo yasabye abanditsi b’ibitabo kurushaho kumenyekanisha ibyo bakora nyuma yo kubona ibitabo byinshi byanditswe ariko abantu bakaba batazi ko […]Irambuye

Leta ntiyemera bimwe mu biri muri ‘raporo’ ya UNDP ku

Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Gashyantare 2015, ishami ry’umuryango w’Abibumbye UNDP-Rwanda ryatangaje imbanzirizamushinga ya raporo igaragaza uko iterambere ry’umuturage rihagaze mu Rwanda, ikaba ivuga ko ubushomeri mu cyaro bwiyongera, abana bagera kuri 1/2 bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba na 24% mu mujyi wa Kigali bagwingiye…gusa Umunyamabanga wa leta Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu […]Irambuye

Burundi: Urukiko rwemeje ko Bob Rugurika uyobora Radio RPA afungurwa

Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Gashyantare mu gitondo nibwo urukiko rw’ubujurire rwo mu mujyi wa Bujumbura, rwanzuye ko Bob Rugurika arekurwa by’agateganyo atanze amafaranga y’Amarundi miliyoni15. Umuyobozi wa Radio RPA (Radio Publique Africaine), yigenga, yafunzwe aregwa kugira uruhare mu iyicwa ry’abihayimana (ababikira batatu bakomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani bishwe mu kwezi kwa Nzeri 2014), nyuma […]Irambuye

Kugura, kubitsa no kohererezanya amafaranga binyuze muri ICT byazamura ubukungu

Kuri uyu wa kabiri tariki 17 Gashyantare 2015, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yagaragaje uko politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda n’ingamba zihari zo kubungabunga agaciro karyo. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Guverineri wa Banki Nkuru John Rwangombwa yasabye Abanyarwanda kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu guhaha no kohererezanya amafaranga ngo kuko bifite ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu. Uku kugaragaza uko […]Irambuye

Tanzania: Imirwano ikomeye imaze kugwamo umusirikare umwe wa Leta

Ku munsi w’ejo ku cyumweru mu mujyi wa Tanga nibwo hadutse imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Tanzania zifatanyije n’abapolisi, zikaba ziri guhiga bukware agatsiko k’abantu bataramenyekana, iyo mirwano yakomeje kuri uyu wa mbere imaze kugwamo umusirikare umwe naho abandi batatu n’abapolisi babiri bakomerekejwe n’amasasu, ibyihebe nta numwe urafatwa. Kimwe mu bitangazamakuru byo muri Tanzania […]Irambuye

Kantengwa wayoboraga RSSB yitabye urukiko ajuririra ifungwa ry’agateganyo

Kantengwa Angelique wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi, (RSSB) agatabwa muri yombi mu mwaka wa 2014 akekwaho kunyereza asaga miliyari 1,6 z’amanyarwanda yagaragaye mu Rukiko Rukuru aburana ubujurire yarugejejeho ku cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugegenge cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo we akaba asaba ko yaburana ari iwe kubera uburwayi no kuba atatoroka ubutabera. Urukiko Rukuru kandi […]Irambuye

Gitwe: Ikibazo cy’amazi yari yarabuze kuri mu nzira yo kubonerwa

Mu murenge wa Bweramana, mu gace gatuwe cyane ka Gitwe hashize imyaka myinshi abaturage bahaturiye bafite ikibazo kibakomereye cyo kutagira amazi ahagije.  Kuri ubu Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bufatanije na Minisiteri y’Ibikorwaremezo buri kugeza amazi ahagije muri Gitwe. Gitwe  nka centre ahanini ikunze kugaragaramo abanyeshuri benshi, ikibazo cy’amazi make kandi afite isuku idahagije cyari gihangayikishije […]Irambuye

Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe arwegereye

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yasabye abayobozi mu nzego z’urubyuruko mu Mujyi wa Kigali kureba kure, bakabyaza inyungu amahirwe abakikije ndetse bakarushaho kuba icyitegererezo. Ibi yabivugiye mu Karere ka Rulindo mu Ishuri Rikuru rya Tumba College of Technology ahabereye umuhango wo gusoza Itorero ry’abagize inzego z’urubyiruko basaga 390 bava mu mirenge n’utugari twose tugize […]Irambuye

Inama y’Abaminisitiri: Dr Pierre Habumuremyi yabonye imirimo mishya

Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa gatanu tariki 13 Gashyantare 2015, muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagize Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe Intwari z’igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe. Inama y’abaminisitiri yemeje kandi Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gushyingura hatwitswe imirambo […]Irambuye

CESTRAR: Mu Rwanda abakozi barengana ku bwo kutamenya amategeko

Kigali: Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Gashyantare 2015 mu kiganiro cyahuje inzego zitandukanye yaba abikorera ndetse n’inzego za Leta harimo abakozi n’abakoresha hamwe n’urugaga rw’amasindika (syndicats) y’abakozi (CESTRAR), hagaragajwe ikibazo cy’uko hari abakozi bataramenya amategeko abarengera bityo bikabaviramo intandaro yo kwirukanwa mu kazi nta mpamvu, kutishyurwa ku gihe n’ibindi bisa na byo. Umuntu ntagurwa, […]Irambuye

en_USEnglish