Digiqole ad

Minisitiri Joe asanga kugura ibitabo byahesha agaciro abanditsi

Abanditsi b’ibitabo mu Rwanda bavuga ko ibitabo bandika akenshi bidakunda kubona abasomyi n’abaguzi, mu gufungura ku mugaragaro umunsi wo kumurika ibitabo mu cyumweru cyahariwe gusoma no kwandika kuri uyu wa 19 Gashyantare 2015, Minisitiri w’umuco na Siporo yasabye abanditsi b’ibitabo kurushaho kumenyekanisha ibyo bakora nyuma yo kubona ibitabo byinshi byanditswe ariko abantu bakaba batazi ko bihari, ariko anasaba abantu kugira umuco wo kugura ibitabo aho kubitira mu rwego rwo guhesha abanditsi agaciro.

Minisitiri w'Umuco na Siporo Amb Joseph Habineza
Minisitiri w’Umuco na Siporo Amb Joseph Habineza

Minisitiri w’Umuco na Siporo Amb. Joseph Habineza muri uyu muhango wo kumurika ibitabo bitandukanye mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kurushaho kugira umuco wo gusoma no kwandika yavuze ko Abanyarwanda basigaye bakunda gusoma ugereranyije n’imyaka yashize ariko ngo hakaba hakiri imbogamizi ku bantu bandika batamenyekanisha ibikorwa byabo.

Minisitiri Habineza yagize ati “Abanyarwanda bandika ibitabo bitandukanye baracyafite ikibazo cyo kumenyekanisha ibyo banditse, ubusanzwe bakagombye gusanga abantu aho bari aho kugira ngo abashaka gusoma babe aribo babashakisha.”

Minisitiri Habineza arashishikariza abantu kugira umuco wo kugura ibitabo kuko abenshi usanga babitira aho kubigura. Ibi ngo bituma abanditsi bacika intege kuko ariwo murimo ugomba kubatunga.

Abanditsi bo basanga hari aho Leta igira imbaraga nkeya m kubashyigikira ngo kuko na bo usanga bataragira umuco wo kumva ko ibitabo bifite agaciro.

Umuyobozi w’inzu yandika ibitabo ‘Fountain Publishers’ yasobanuye ko mu bihugu bimwe byo muri Afurika abaminisitiri cyangwa abandi bayobozi babishinzwe babura umwanya igihe hamurikwa ibitabo bitandukanye ariko ukabasanga mu bindi bitaramo.

Bamwe mu banditsi bo mu Rwanda basanga na none igituma umuco wo gusoma utazamuka hari abayobozi bamwe b’ibigo by’amashuri badaha abanyeshuri ibitabo kandi leta iba yabitanze.

Dr.Frank Tanganika umwanditsi akaba yaranigishije muri kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryigisha uburezi (KIE) avuga ko mu bigo by’amashuri yagiyemo yasangaga ibitabo byaraheze mu masomero y’ibigo bidasomwa kuko akenshi biba bifungiye mu makarito byajemo.

Dr.Tanganika arasaba Minisiteri y’Uburezi kugira uruhare mu gukurikirana ibitabo itanga mu bigo kugira ngo irebe niba bikoreshwa uko bikwiye cyane ko ngo Leta iba yabishoyemo amafaranga menshi.

Iki gikorwa cyo kumurika ibitabo cyatangiye ku wa 18 -22 Gashyantare uyu mwaka, cyitabiriwe n’ibigo byandika bikanagurisha ibitabo harimo bitatu byo muri Uganda, bine byo muri Kenya, umunani byo mu Rwanda n’ibindi bituruste hanze y’umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Icyumweru cyahariwe kwandika no gusoma cyatangiye ku tariki ya 16 kugeza 20 Gashyantare 2015 kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Dusome duharanira kwigira.”

Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ibi minister yavuze byagerwaho koko abanditsi nibiyongere maze n;abasoma nabo babikangurirwe bityo uyu muco nawo tuwumenyere

  • Iyo banditse ibitwungura turabigura tukabisoma.
    Ex: imvaho fukuramo amasoko muzabaze uburyo yunguka !!!!

    Ariko iyo banditse ibya mama wararaye bigera mu bubiko bwabo bagahomba daaaaa

    Bige kwandika ibitwungura ikintu gifatika.

Comments are closed.

en_USEnglish