Digiqole ad

Tanzania: Imirwano ikomeye imaze kugwamo umusirikare umwe wa Leta

Ku munsi w’ejo ku cyumweru mu mujyi wa Tanga nibwo hadutse imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Tanzania zifatanyije n’abapolisi, zikaba ziri guhiga bukware agatsiko k’abantu bataramenyekana, iyo mirwano yakomeje kuri uyu wa mbere imaze kugwamo umusirikare umwe naho abandi batatu n’abapolisi babiri bakomerekejwe n’amasasu, ibyihebe nta numwe urafatwa.

Polisi yanakoresheje indege ya kajugujugu
Polisi yanakoresheje indege ya kajugujugu

Kimwe mu bitangazamakuru byo muri Tanzania cyandikirwa kuri Internet, MpekuziHuru kiravuga ko imirwano yabaye ku cyumweru yabereye ahitwa Amboni.

Umuvugizi wa Polisi muri Tanzania SSP Ms Advera Bulimba yatangaje ko nta makuru menshi bafite kuri ako gatsiko kamaze no gushyira ahagaragara viedeo iri mu rurimi rw’Icyarabu, inenga ubushobozi buke bwa Polisi muri Tanzania.

Ibyo kutagira amakuru ahagije kuri ako gatsiko byanatangajwe na Paul Chagonja uyoboye ibikorwa byo gushakisha abo bagizi ba nabi.

Mu rwego rwo gushakisha abo barwanyi kandi, ngo umubare w’abashinzwe umutekano mu mujyi wa Tanga wongerewe.

Polisi yirinze kugira icyo itangaza ku musirikare wapfuye, ariko Mpekuzihuru yemeza ko afite ipeti rya ‘sergent.’

Abaturage benshi bafite ubwoba nyuma y’ibyabaye, ahanini ngo byari byavuzwe ko hari abantu bibye imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa SMG n’amasasu 60 mu kigo cya Polisi, hagakekwako aribo barimo kurwana n’abashinzwe umutekano gusa aya makuru kuyemeza biragoye.

Mu mukwabo wakozwe ahakekwaga ko abagize ako gatsiko babaga, ngo Polisi n’abasirikare bahasanze ipikipiki (moto) ebyeri, amagare atatu n’ibyo kurya bitandukanye, hagakekwa ko abo bantu barimo binjira rwihishwa mu baturage babashakamo inkunga.

Ibrahim Mshote, umwe mu baturage batuye mu gace kitwa Ngamiani Kati, avuga ko uretse imirwano yabaye ku munsi w’ejo, ngo hari ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira abaturage bakicwa cyangwa bakamburwa ibyo bafite ku ngufu.

Yagize ati “Hari abantu batewe gerenade ubwo barebaga umupira muri ako gace ka Amboni…hari umucuruzi wo mu gace ka Mkumbara wishwe arashwe nyuma yo kwibwa ibyo yari atunze, hari n’imodoka yafashe ahitwa Michungwani n’abantu bamaze kuyitega ibintu…”

Yongeyho ati “Iby’ibi bikorwa hashize ibyumweru bibiri tubwiwe ko ababikoze bataratabwa muri yombi ngo iperereza riracyakomeje ariko na n’ubu nta makuru dufite…”

Mrisho Mashaka na we utuye mu mujyi wa Tanga avuga ko atewe ubwoba n’amakuru avuguruzanya atangwa n’inzego z’umutekano.

Yagize ati “Ibinteye ubwoba ni ukutavuga rumwe mu binyamakuru ku bakuriye polisi, byavuzwe ko hari imbunda ebyiri zibwe abapolisi tariki 26 Mutarama, none ngo umukwabo wakozwe bafashe intwaro gakondo, n’ibintu bikoreshwa mu gokora ibisasu (explosif).”

Uyu muturage yagize ati “Jyewe ubwanjye mfite ubwoba, hari byinshi byo gusobanurwa, kuko umuntu yakwibaza ati ‘abo bantu ni bande babasha gukomeretsa bikabije abapolisi ndetse bakabasha kuburirwa irengero ntibafatwe kandi bafite intwaro, izo ntwaro zagiye he?’ None se dufite amahoro?”

Raporo y’umwaka ushize wa 2014, igaragaza ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu mujyi wa Tanga, byari 7 970, mu gihe mu mwaka wa 2013 byari 7 805. Abaturage bakaba bavuga ko ibyabaye ari ikimenyetso cy’uko umutekano utameze neza, bagasaba ko polisi n’ingabo basubiza ibintu mu buryo ngo kuko buri munsi habaho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ariko ababikoze ntibagaragare.

Umubare w'ingo wongerewe mu mujyi wa Tanga
Umubare w’ingo wongerewe mu mujyi wa Tanga
Abapolisi n'ingabo barahiga bukware izo nkozi z'ikibi
Abapolisi n’ingabo barahiga bukware izo nkozi z’ikibi
Video yashyizwe ahagaragara igaragaza abo bagabo bavuga Icyarabu bafite imbunda za SMG undi azunguza umupanga
Video yashyizwe ahagaragara igaragaza abo bagabo bavuga Icyarabu bafite imbunda za SMG undi azunguza umupanga

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Kuki mukunda byacitse? Iriya foto y’imbunda ikomeye y’intambara muremeza ko ijyanye n’iyi nkuru yo guhiga umuntu wibye imbunda ebyiri kuri Polisi?

  • wendanayo niyumve uko intambara imera kuko ishigikiye FDRL nkimfura yayo.

    • Mujye mureka kuvuga amafuti, ninde wababwiye ko Tanzaniya ishyigikiye FDLR?Tanzaniya ishyigikiye ibiganiro hagati y’abanyarwanda.Ibyo nta ndumva ahubwo abanyarwanda twagombye kubiyishimira kuko bigamije guca uburundu ubuhunzi,bushyigikiye amahoro arambye ku bana b’u Rwanda ubuziraherezo.

  • abantu bambaye bodaboda baangayikisha igihugu?

Comments are closed.

en_USEnglish