Burundi: Urukiko rwemeje ko Bob Rugurika uyobora Radio RPA afungurwa
Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Gashyantare mu gitondo nibwo urukiko rw’ubujurire rwo mu mujyi wa Bujumbura, rwanzuye ko Bob Rugurika arekurwa by’agateganyo atanze amafaranga y’Amarundi miliyoni15.
Umuyobozi wa Radio RPA (Radio Publique Africaine), yigenga, yafunzwe aregwa kugira uruhare mu iyicwa ry’abihayimana (ababikira batatu bakomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani bishwe mu kwezi kwa Nzeri 2014), nyuma uyu munyamakuru akaza gutambutsa ibiganiro birimo abantu bemera ko aribo bakoze ayo mahano yo kwica ababikira batumwe n’abayobozi bakuru b’i Burundi.
Icyo cyemezo cy’urukiko cyakurikiwe n’ikivunge cy’abantu benshi bahise bagana ku cyicaro cya radio RPA mu mujyi wa Bujumbura.
Abantu benshi bahahuriye bishimira icyo cyemezo cyo kurekura Bob Rugurika nubwo ibijyanye no kumurekura nyirizina ngo ave muri gereza bitararangira dore ko umwunganira mu mategeko yatangarije RFI ko Rugurika ashobora gufungurwa n’ejo ku wa kane.
Icyemezo cyo gufungura Bob Rugurika wafashwe tariki ya 20 Mutarama 2015 cyanakiriwe neza n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu mu gihugu cy’Uburundi ndetse na Human Rights Watch.
Icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire kivuga ko Bob Rugurika agomba kurekurwa atanze amafaranga y’Amarundi miliyoni 15, ni ukuvuga agera ku ma Euro 8 000.
Urukiko kandi rwategetse ko Bob Rugurika atagomba kurenga imbibe z’igihugu cye ngo agire aho ajya. Ikindi Bob agomba kujya yitaba umucamanza buri wa mbere w’icyumweru.
Ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki 17, Radio Isanganiro yatangaje ko abanyamakuru bo mu gihugu cy’Uburundi bakoze urugendo rwo gusaba ko Bob Rugurika afungurwa, uru rugendo bakaba bararufatanyije n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Pressure y abanyaburayi ikaba iramufunguje. This is good news
Comments are closed.