Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe arwegereye
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yasabye abayobozi mu nzego z’urubyuruko mu Mujyi wa Kigali kureba kure, bakabyaza inyungu amahirwe abakikije ndetse bakarushaho kuba icyitegererezo.
Ibi yabivugiye mu Karere ka Rulindo mu Ishuri Rikuru rya Tumba College of Technology ahabereye umuhango wo gusoza Itorero ry’abagize inzego z’urubyiruko basaga 390 bava mu mirenge n’utugari twose tugize uturere tw’Umujyi wa Kigali, kuwa gatandatu.
Iri torero ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ifatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero mu gufasha urubyiruko kugira igenamigambi rihamye mu mikorere yabo ya buri mu munsi, kubatoza umuco mwiza wo gukunda igihugu, no guharanira kwiteza imbere. Izi ntore zigiye muri iri torero uburyo bwo kwishakamo ibisubizo binyuze mu mikoro ngiro itandukanye.
Mu gihe yasozaga iri torero, Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko rw’intore z’Inkomezamihigo kuba umusemburo w’Impinduka igihugu cyifuza.
Yagize ati “Turifuza urubyiruko ruhindura ibintu rufite amagambo make n’ibikorwa byinshi”. Yakomeje abwira intore ati “Hari amahirwe abazengurutse, nimuhumuke amaso muyabyaze umusaruro”.
Minisitiri Nsengimana kandi aravuga ko uru rubyiruko rwahinduye imyumvire yo kumva ko ibintu byose bikorwa ari uko hari amafaranga.
Ati: “Intore mwagaragaje ko ingengo y’imari atariyo ya mbere, ko ahubwo hari byinshi mushobora gukora neza kandi nta mafaranga mukoresheje”.
Minisitiri Nsengimana arasaba urubyiruko guharanira ubuzima bwiza bakora imyitozo ngororamubiri, birinda ibiyobyabwenge n’indwara zitandukanye harimo n’icyorezo cya SIDA.
Akomeza asaba kugira inyota yo guhora biga, bakora kugira ngo biteze imbere, kandi bakoresha ikoranabuhanga.
Ati: “Biragoye kwitwa ko uri umuyobozi w’urubyiruko udakoresha ikoranabuhanga… Igihugu gikeneye urubyiruko rufite ubumenyi ngiro, kandi rushyira imbere gukoresha impano, mukoreshe impano zanyu”.
Umwe mu batojwe witwa Byiringiro wo mu Karere ka Kicukiro avuga ko kuba yaratojwe byamuhaye icyerekezo n’intego y’uko imihigo yose yihaye azayigeraho. Yagize ati “Iri torero ryamfunguye amaso ku buryo nzasangiza ubumenyi nakuye hano abo nasize mu mudugudu ntuyemo.”
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) irashimira abayifashije iki gikorwa cyo gutoza Inkomezamihigo bose nka Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC), Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC), Polisi y’Igihugu n’ubuyobozi bwa Tumba College of Technology bwemeye ko urubyiruko ruhatorezwa.
Iri torero ry’Inkomezamihigo z’Umujyi wa Kigali ryatangiye tariki ya 8 Gashyantare 2015; mu Itorero hakoreshwa uburyo butanu bw’imitoreze aribwo imikoro ngiro, kwiyereka, imyitozo ngororamubiri, ibiganiro, ndetse no gutarama no guhiga.
NYC
UM– USEKE.RW