Digiqole ad

Abasore babiri bakekwaho kwiba mu modoka zihagaze bavuze uko babigenza

 Abasore babiri bakekwaho kwiba mu modoka zihagaze bavuze uko babigenza

SP Mbabazi Modeste umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali

Polisi ikorera mu karere ka Gasabo ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 19 Werurwe mu masaha ya saa moya yafashe abagabo 2 uwitwa Olivier Kwizera w’imyaka 18 y’amavuko na Sage Habimana w’imyaka 24.

SP Mbabazi Modeste umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali
SP Mbabazi Modeste umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali

Aba bagabo bombi bakaba bari basanzwe biba abagenzi batwaye imodoka bakaba bazwi ku izina ry’abakanguzi bafatanywe imfunguzo 2 bifashisha bafungura amamodoka bifashisha biba ibiri mu modoka iyo ba nyirayo babaga bamaze kuyiparika bagiye.

Andi mayeri yagaragajwe bakoresha ni uko akenshi bakorana ari babiri hanyuma babona umuntu atwaye imodoka ari kugenda umwe agakomanga ku kirahuri hanyumwa utwaye agakingura ashaka kumva icyo amubwira cyangwa bakamushuka bamurangaza bamubwira ko umwuka ushize mu mapine, hanyuma uwo kurundi ruhande akiba nka telefoni cyangwa ikindi kintu kiri hafi aho.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo bakimara gufatirwa ku Gisimenti mu murenge wa Remera, akagari ka Rukiri bahise bajya kwerekana umuntu ubagurira ibyo bibye witwa Nsengimana maze bahasanga imashini ya laptop na desktop hamwe na telefoni yo mubwoko bwa BlackBerry.

Abafashwe bose ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko umuntu agomba gukora kugira ngo abeho neza yirinda ubujura bumukururira ibibazo birimo gufungwa.

Arasaba abatwara imodoka kuba maso kugira ngo abo bajura batazajya babacuza utwabo kandi agira inama abantu biba kubireka kuko ntanyu ngu ibamo, ahubwo bagakora kugirango biteze imbere cyane cyane bakibumbira mu mashyirahamwe.

SP Mbabazi arasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, igihe babonye ikintu cyose cyateza umutekano mucye bakihutira kubimenyesha inzego za Polisi.

RNP

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Bafate nizindi ngegera zikora nkibyo muri Main roundabout yo mumugi. Nutugabo tubiri …kamwe karakurangaza akandi kakakwiba

  • Police yacu ikeneye kubona uniform zigaragara neza !!!!

    Biri mu kintu ibura.

    Uku bambara ubona ari ibya kinyeshyamba nti biri smart kandi ariwo muco tuzwiho !!!!

    Pantalon bambara yo ni ok
    Bojyeye ho nka T shirt ya bleu ciel na julet ka noir cg bleu fonce.
    Hakonja bakambara ikoti rya bleu fonce cg noir.
    Ingofero nziza nkaziriya tubonana police ya Belgique, France,Canada ya bleu fonce cg noir apana izi za songambere za kinyeshyamba.

    Ubundi abasore bakarya icyimba inkoro y’agatuza ,ibizigira byu kuboko bikizingira muri uniform twaba tuhacanye umucyo mba ndoga Rwema !!!!!

    Akazi ko tuzabeshye ibindi baragatunganya peeee

  • Abo bajura batewe numudayimoni koko ko mutaberekanye ngo u rwanda rwose rubamenye rubahe akato?

  • ndagirango mbamenyesheko hano”hano mu karere ka gakenke “umur”wa ruli akagari ka busoro umudug”wankoto “hari ubugome budasanzwe aho umuntu atwika ikawa zamugenziwe kubera ngo amurusha ko ubukire

  • Niko Safari we ko mukomerewe !!!!

    Mwiyambaze Police.

  • Dukomeze dufashe Police kuyereka aho bene ubwo bujura bukunze gukorerwa, nabo badufashe. Abo bangizi tubahige bukware!

Comments are closed.

en_USEnglish