Digiqole ad

Ngoma: Urujijo ku cyateye uburwayi abantu bakiriwe na EAST LAND HOTEL

 Ngoma: Urujijo ku cyateye uburwayi abantu bakiriwe na EAST LAND HOTEL

Amafunguro

Umubare w’abantu batandukanye barimo abayobozi n’abandi banyacyubahiro bagiye kwa muganga nyuma yo kwakirwa aho bari batumiwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi muri Kaminuza yitwa Open University of Tanzania iri mu mujyi wa Kibungo mu Ntara y’Uburasirazuba, bamwe baravuga ko bazize amafunguro bariye, ariko Nkurunziza Jean de Dieu nyiri Hotel East Land yagubuye aravuga ko nta kibazo amafunguro yabo yari afite.

Umwe mu bariye kuri ibyo biryo akaba yagiye kwa muganga mu bitaro by’i Kibungo, yabwiye Umuseke ko nyuma yo kwakirwa ku mugoroba w’ejo ku wa gatanu tariki 20 Werurwe 2015 aho bari bagiye mu muhango wo gutanga impamyabumenyi kuri Open University of Tanzania, bwakeye yarwaye.

Yavuze ko yahamagaye bagenzi be bari kumwe nabo bamubwira ko barwaye, ndetse abenshi ngo bahuriye kwa muganga bagaragaza ibimenyetso bimwe.

Aya makuru yanemejwe n’umunyamakuru w’Umuseke ukorera mu Ntara y’Uburasirazuba, na we wagiye kwa muganga nyuma y’uko ahumanyijwe n’ayo mafunguro.

Elia Byukusenge aravuga ko ebenshi mu bo basangiye bagiye kwa muganga bagaragaza gucibwamo, kuribwa mu mavi ndetse n’umugongo.

Abenshi mu bayobozi bahumanyijwe n’ayo mafunguro ngo hari n’abaje kwivuza i Kigali, abandi barwariye mu bitaro by’i Kibungo mu gihe ari n’abagiye kwivuriza mu bitaro byigenga bya Dr Kanimba ishami ry’i Kibungo.

Umuseke wavuganye na Nkurunziza Jean de Dieu umuyobozi wa EST LAND HOTEL y’i Kayonza yagaburiye abari muri uwo muhango. Nkurunziza yatubwiye ko amakuru y’abantu bagize ikibazo nyuma yo kurya amafunguro yabo bayabajijwe na Police.

Nkurunziza yatubwiye ko mbere bari abantu batanu, ariko ngo mu bantu 400 bakiriye ngo abagera kuri 17 nibo bagaragaje ikibazo bajya kwa muganga.

Yavuze ko nta kibazo amafunguro yabo yari afite, kuko ngo barakurikiranye neza mu itegurwa ryayo kugera agaburiwe abantu. Yavuze ko nta kibazo bitewe n’umubare w’abantu bakiriga batari gutegura inyama zo muri firigo.

Yagize ati “Ntibyashoboka ko wagaburira abantu 400 inyama zo muri firigo, twateguye inyama zabazwe uwo munsi (fresh). Naganiriye n’abantu bazi ibyo guteka, bambwiye ko amashaza iyo amaze iminota 30 atararibwa ashobora guteza ikibazo, nibyo ndimo ntekereza ko amashaza yaba yari yakonje ibite n’umwanya wamaze mukuyategura ku meza.”

Impamvu yateye aba bantu kurwara nyuma yo kurya kuri aya mafunguro ziracyari urujijo gusa umwe mu barwayi waganiriye na muganga yamubwiye ko gupima amafunguro bisaba ubunga bukomeye bwa laboratoire.

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Abo muvuga 17 barwaye bararenga cyane mfite umugabo duturanye hano I Kigali we n’umugorere ejo bariye kuri ayo mafunguro nabo barembye kuburyo umugabo atabashije no kwitwara mu modoka arijye uvuye kubatwara kwa muganga we n’umugorewe, mubyukuri birababaje kugaburira abantu ibibyokurya bihumanye! uwabishaka yambwira nkamubwira amazina y’uwo muryango wagize ikibazo!

  • S’amashaza kuko tuyatapfuna kenshi arengeje ni saha atetswe !!!!

    Ikibazi si nyama zivuye frigo.

    Ikibazo n’isuku yababiteka batoga basanani + ibikoresho bakoresha

  • sinkekako ari amashaza kuko uwabimubwiye ngo nyuma y iminota 30 atera ibibazo yaramubeshye,kandi nawe ndumva yijijisha kuko ntiyaburaga kurya amashaza n iwabo mbere yuko agira iyo hoteli, icyo rero ni ikinyoma cyambaye ubusa, ahubwo bashake ikibyihishe inyuma, kuko ngo ikibungo bararoga saana,lol kandi tanzaniya ho ni aba experts mu kuroga,so polisi iperereze ikibyihishe inyuma kimenyekane,nizereye ba gitifu ba cyuve batazutse ngo batumarire abayobozi bakoresheje uburozi

  • IYO BAYITA FOOD POISONNING, NIBIRYO BIBA BIDATETSE NEZA CG BYARENGEJE IGIHE. NANJYE IYO NDWARA NARAYIRWAYE KUBERA IBIRYO BIBI

  • Ubwo burwayi bushobora kuba bwatewe ni uko abakora muri iyo hotel batazi cg badakurikiza amabwiriza y’ubuziranenge bw’ibiribwa. Niyo mpamvu RSB yari ikwiye gusaba amahoteri ko bajya bubahiriza ayo mabwiriza batakumva impanuro ntibabemerere kuguma gukora uwo mwuga.

  • ibyo byose muvuga ko byatewe nisuku nke cyangwa amahaza akonje ndumva ataribyo pe nonese hafi abanyarwanda bose twavukiye mubyara namwe muzi uko amasuku yabaga ameze tunabirya bikonje ubutita ko ntawajyaga mubitaro kubwishi gutyo? reka reka ,ndumva ari babagome bashakisha inzira zose zibibi.

  • Nanjye numva amashaza atariyo nyirabayazana gusa bagenzure neza hari igihe abantu bashobora gukoresha abakozi mu kuroga bitewe n’impamvu zitandukanye. Nkurunziza asanzwe ateka neza kandi agira isuku ariko abatamwifuriza gutera imbere bashobora kumuvangira bagambiriye gusenya business ye

  • birababaje iyo miryango yihangane

  • Naganiriye n’umwe mu bantu bariye kuri ayo mafunguro ambwira ko abari bicaye mu myanya y’icyubahiro VIP aribo bahuye n’icyo kibazo ndetse we ambwira ko nta n’igicurane arwaye bivuze ko hari icyashyizwemo aho bari bicaye . Kuki aribo bonyine bahuye n’cyo kibazo? Bacunge mu byateguwe aho muri VIP.

  • Mana nakataraza kazaza tu, ibisigaye bibera mu Rwanda ni agahomamunwa,ubwo ni abahutu babiroze ngaho re!

    • @TETA shat-up, haruwakubwiye ko irindi zina ryamashaza ari umuhutu…, iyomyumvire siyo kabisa…, ibyo babyita guta igihe nokwivuna mumutwe.

  • teta! ubwo abahutu ubazanyemo ute koko???

  • TETA, ufite Ivangura n’amacakubri rishingiye ku moko, witonde nubwo tutakureba amategeko arakureba kandi nubikomeza azaguhana.

  • Ariko Teta, turababazwa n’abanyarwanda bahuye n’ikibazo nawe ukizanira ibyawe? ahubwo bagukurikirane nawe ntago uri shyashya!!!

  • Teta afite ikibazo mu mutwe

Comments are closed.

en_USEnglish