Digiqole ad

Dr Papias Musafiri yagizwe Minisitiri w’Uburezi

 Dr Papias Musafiri yagizwe Minisitiri w’Uburezi

Dr Papias Musafiri wayoboraga Colegi yigisha Ubucuruzi n’Imari

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Kamena, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Dr Papias Musafiri Minisitiri w’Uburezi nk’uko bigaragara mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi.

Dr Papias Musafiri wayoboraga Colegi yigisha Ubucuruzi n'Imari
Dr Papias Musafiri wayoboraga Colegi yigisha Ubucuruzi n’Imari kuri uyu wa gatatu ubwo yari mu Nteko

Perezida Kagame kandi yagize Dr Celestin Ntivuguruzwa Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri y’Uburezi.

Dr. Papias Musafiri yari umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’Ubucuruzi n’Imari (CBE) mbere yari SFB.

Dr Papias yagaragaye mu Nteko Nshingamategko kuri uyu wa gatatu ubwo ibigo REG na WASAC byitabaga Komisiyo y’abadepite bashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta (PAC), akaba yari ahari nka Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’ikigo gishinzwe amashanyarazi (REG).

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe

Dr Musafiri, asimbuye Prof Silas Lwakabamba wari umaze igihe cy’amezi 11 ayobora Minisiteri y’Uburezi, na we akaba yarayisimbuyemo Dr Vincent Biruta wari wahawe kuyiyobora tariki ya  25 Gashyantare 2013 nyuma y’umwaka akaza kwimurirwa muri Minisiteri y’Ibidukikije n’Umutungo kamere.

Ntabwo hatangajwe imirimo mishya Prof Lwakabamba yaba yahawe, iyi Minisiteri yayigiyemo mu ivugurura rya Guverinoma mu mwaka ushize wa 2014.

Dr Musafiri Papias yari mu bayobozi ba REG na WASAC bitabye PAC kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kamena
Dr Musafiri Papias yari mu bayobozi ba REG na WASAC bitabye PAC kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kamena

Dr. Papias Musafiri wagizwe Minisitiri wa 13 w’Uburezi mu gihe cy’imyaka 21 ishize, ku mwirondoro we, hagaragaramo ko afite ubunararibonye mu burezi aho afite uburambe (experience) bw’imyaka 14.

Impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor Degree) yayigiye muri Kaminuza y’i Dar es Salaam, muri Tanzania mu bijyanye n’Ubucuruzi n’Icungamutungo, nyuma yabonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree) mu muri Business Administration (MBA) muri Kaminuza IIT-Roorkee yo mu Buhinde, aza kubona Impamyabumenyi y’Ikirenga (Doctor of Philosophy) mu bijyanye n’Imari muri VIT University.

UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Congratulation Doctor, you truly deserve it

  • turabyishimiye

  • Iyi ministere imeze nka FERWAFA,yarananiranye pe bayihe “Umujeshi kabisa”

  • Lwakabamba baramugira Ambassador.

  • Murakoze twagirango tugire icyo tuvuga kuguhindura minisitiri Rwakabamba Silas muri minisiteri y’uburezi niba uriya ugiyeho haricyo azabasha guhindura
    kugirango uburezi bukomeze kugenda neza kuko ibymezo bimwe na bimwe bifatwa bitanogera abanyeshuri , urugero nko kubanyeshuri twese abenshi ntabushobozi dufite bwo kubona amafaranga yishuri kandi rwose muradufasha ariko ikibabaje umuntu ni umuntu kumva ko ntakosa cyangwa kujijwa umuntu yagira ntibyashoboka bikagendana nikurwaho no korohereza abanyeshuri mu myigire nko gukuraho isubiramo ryamasomo umuntu yatsinze ahubwo hakiyongeraho 50000frw cyangwa 100000frw k’umunyeshuri ni ukuri iki cyemezo rwose mukigane ubushishozi muturengere ni gute umuntu atahabwa amahirwe yo gukora 2nd session akanakwa ibihumbi 50000frw byo kongera kwiga iryo somo ni mutuvugire

  • birakwiye kandi biratunganye!

  • Congratulations Celestin, Iyo uciye bugufi ugakora Imana igufasha kukumenyekanisha.

  • Ibikorwa biravuga kdi uca bugufi Imana ikagukuza. Congs Dr Celestin

  • we are very glad to see Dr. Papias within Ministry of education

  • Rwakabamba nta gire umwanya ahabwa muri leta ayo akoreye arahagije nta numusaruro ugaragara yakoze
    Naze abe rwiyemeza mirimo nawe atange akazi muyo yabitse

    • Ese nkawe iyo uvuga ngo ayo akoreye arahagije, uzi imishahara y’abakozi ba Leta? Do you have a Doctorate? If you do, go be a minister nawe bayaguhe, if you don’t one, go get it nawe uze ube minister uyakorere! People, muge muvuga ibyumvikana muzi! He is a full Professor, what are you? Have respect, people, t doesn’t cost anything!

  • Yewe,Iyi Ministeri wagirango bayihabyemo umusazi! nawe se ko mbona ntawumaraho kabiri,ni yigere uyimpe nanjye ryeho.

    Jye mbona icyakagobye kwibandwaho si ukweguza Ministre uba ariho,ahubwo ni ukumuha abamufasha,Ingengo y’imari itubutse n’imana nyishi kugirango ibashe gucyemura ibibazo by’abanyeshuri.naho ubundi nibitaba uko,ndabarahiye najye muzanyibeshyaho ko nshoboye muyimpe maze nyizambye.

    Murakoze.

  • Nzabara nanjye bayimpaye nabo ntacyo bandusha usibye ikizame. Ibindi byose turabifuriza imirimo myiza kandi bateze neza imbere uburezi

  • tumwifurije akazi keza, ni umuntu ukomeye cyane wakemura byinshi nashyiramo agatege maze mineduc ikomeze ikore neza cyane

  • Arikose ibi bintu nibiki?ejo minister bamukuyeho ibibintu ntibyatuma abasesenguzi babifata ukundi,e.g nkabayobozi badashoboye.burya njye uko mbibona mbona education yo murwanda igeze aharindimuka pe!kuko izi reforme haricyo zihindura kitari cyiza.ndabashimiye

  • nubwo tutaramenya igitumye Rwakabamba avaho ariko twiteguranye amatsiko menshi impinduka Dr. Papias agiye kugaragaza. muyobozi turagushyigikiye!!!!!!!!!!!!!

    gusa byo nanjye sinabura kwibaza cyane kwihindagurika rikunda kugaragara muriyi ministeri nabyo ntitwabura kubyibazaho. ariko byaba byiza habonetse amakuru ahagije tukabigiraho imyumvire imwe nkábanyarwanda.

  • Dr IRANKUNDA

    Iyo Dr cg Prof. uvuze niyo uyifite akwiye guheraho atanga umusanzu akaba rwiyemezamilimo agatanga akazi ku baturage bo hasi cyane ko amaze imyaka myinshi akora afite icyo yizigamye iba atari injiji yize yarizigamye !!!

    Nkwibutse ko injiji zize ari iryaguye ubwejye buravukanywa ubumenyi ukagana ishuri Ex :Dr Mugesera injiji ruharwa Dr Irankunda injiji karundura itamenya igikwiye nyamara Rwiyemezamilimo Rubangu, Mimili, Nkusi, Mironko, Ruhotora, Gandarari, Makuza batarangije na primaire ni ndashyikirwa mu bikorwa bibateza imbere bifasha igihugu na baturage.

    Ni byiza cyane kwiga akarusho ukagira ubwejte karemano !!!

    • Mubaraka,

      Ni byiza kubaha uwo ari wese. kandi tukirinda kuvuga ibitubaka abandi. Ikigaragara ushobora kuba utazi amateka ya Prof Lwakabamba, abayazi turamwubaha kuko hari byinshi byiza yakoze kandi byagiriye abanyeshuri umumaro ukomeye.

      Buri wese agira icyo yahisemo nk’umwuga. Prof Lwakabamba yakoze byinshi byiza, reka tumushimire ibyiza yakoze, noneho twifurize Dr Musafiri kuzakora neza akagira icyo ageza ku banyarwanda.

      Prof Lwakabamba we really respect you and happy for all achievements you did for the academic area.

  • Congratulation to Dr. Celestin for these powerful responsibilities, and I am very confident that as my fellow senior lecturer of Physics at the former KIE, you will do a lot to achieve the Ministry’s targets. God help you with the rest of your team.

    I wish you all the best.

  • iyi Ministere ibyayo byarashobneranye biteye isoni pe, ariko uyu bashyizeho ndabona ampa ikizere rwose aracyari umu jeune ashobora kuyishobora

  • Imyaka myakumyabiri irenga umuntu arumuyobozi kurwego rwohejuru aba afite impamba ihagije ahubwo yakagombye kujya kwisoko akaba rwiyemeza mirimo agatanga akazi eg Ryambabaje ubu numu consultant ukomeye arimo gushyira mubikorwa ibyo yize kdi atanga nakazi kubashomeri benshi.

  • Congz Dr Celestin.ukuntu uri umugabo witonda ucisha make rwose Imana ikomeze ikuzamure.wanyigishije Physics muri KIE.URI UMUNTU W’UMUGABO

  • Nukuri abasenga basengere iyi minisiteri y’uburezi kuko ibyayo byarayoberanye pe,nta kuntu president atagerageza kuyishakira ubuyobozi buboneye ariko bakanga bakamutenguha,reka turebe ko Dr.Papias wenda yaba zanyemo impinduka burya ntiwavuma iritararenga.My God bless this new minister of education.

  • Babou-G ndabona yashobora kuyobora MINEDUC. Ibaze nawe!!!

Comments are closed.

en_USEnglish