Muhanga: Abanyamuryango b’Umwarimu Sacco bavuze ko imaze kubateza imbere
Bamwe mu banyamuryango b’umwarimu Sacco baturuka mu turere icumi tw’u Rwanda, baratangaza ko banki yabo imaze gufasha umubare munini w’abarimu gutera imbere.
Mu mahugurwa y’iminsi itatu ari kubera mu karere ka Muhanga, bamwe muri aba banyamuryango b’umwarimu Sacco, bavuze ko kuba leta yarabashyiriyeho banki ibitirirwa, byatumye benshi muri bo babasha kwiga amashuri makuru na Kaminuza.
Bahati Augustin, Umwarimu mu karere ka Rubavu, akaba n’umunyamuryango w’iyi banki, avuga ko umwarimu Sacco itangira yari afite amashuri atandatu yisumbuye akibaza aho azavana amafaranga yo kwiga Kaminuza bikamuyobera.
Avuga ko gushyirirwaho banki yabo, byatumye afata inguzanyo ya miliyoni hafi umunani by’amafaranga y’u Rwanda, ariko mu byiciro binyuranye, abafasha kwiyishyurira kaminuza, akaba ageze mu cyiciro cya gatatu.
Usibye guhabwa inguzanyo yo kwiga, Bahati avuga ko muri aya mafaranga yakuyemo andi make, yashoye mu mishinga ibyara inyungu, ari nabyo bimworohereza kwishyura inguzanyo yasabye .
Yagize ati: “Ngiye kongera gusaba indi nguzanyo nzashyira mu mushinga w’ubuhinzi kuko inguzanyo nasabye mbere narangije kuyishyura.”
Nyirahakizimana Valérie, Umwarimu mu Karere ka Gakenke, avuga ko mbere y’uko umwarimu Sacco itangira, babanje kuba abanyamuryango b’izindi banki, noneho basaba inguzanyo bakababarira inyungu ziri hejuru, ariko akavuga ko Umwarimu Sacco ibaha inguzanyo ku nyungu z’amafaranga makeya cyane ugereranyije n’andi ma banki ariho mu Rwanda.
Umuraza Josette, Perezidanti wungirije w’Inama y’Ubutegetsi y’umwarimu Sacco mu rwego rw’igihugu, yavuze ko bari guhugura abanyamuryango babo kugirango bamenye neza gucunga umutungo w’abanyamuryango ndetse n’inguzanyo bahabwa, kuko hari abazihabwa ntibazikoreshe icyo bazisabiye ahubwo zikabateza igihombo.
Umuraza yasabye abanyamuryango gutinyuka , bafata inguzanyo kubera ko iyi banki aribo yashyiriweho.
Umwarimu Sacco yatangiye mu mwaka w’2006, ariko itangira guha abanyamuryango inguzanyo muri 2008, Umwarimu Sacco kandi ifite ubushobozi bwo guha umuntu ku giti cye inguzanyo ya Miliyoni 50 y’amafaranga y’u Rwanda, abishyize hamwe Umwarimu Sacco iba inguzanyo iri hejuru y’izi miliyobni 50. Ubuyobozi bw’ Umwarimu Sacco buvuga ko bumaze guha abarimu barenga ibihumbi 60 inguzanyo.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga