Abanyarwanda baba muri Canada bigiye hamwe uko barushaho gukorana

Ku nshuro ya mbere abayobozi mu nzego zitandukanye zigize Rwanda Community Abroad-Canada baturutse mu mijyi itandukanye bahuriye i Toronto mu mwiherero wabaye tariki ya 14 Ugushyingo 2015. Abagize ubuyobozi bwa Rwanda Community Abroad-Canada na bamwe mu Banyarwanda bayobowe ihuriro ry’Abanyarwanda baba hanze hirya no hino ku Isi (Rwanda Diaspora Global Network) bayobowe na Mme Alice […]Irambuye

Ishyaka NLD rya Aung San Suu Kyi ryatsinze amatora y’abadepite

Mu gihugu cya Myanmar (Burmanie) nyuma y’imyaka 25 ishyaka National League for Democracy riyobowe na Aung San Suu Kyi ryatsinze amatora y’abadepite n’intebe zingana na 80%,  ngo izi ntebe zirahagije kugirango iri shyaka ribasha gushyiraho perezida na leta nshya. Aya matora ngo ni yo ya mbere abaye mu mucyo muri iki gihugu, kurangiza ubutegetsi bushingiye […]Irambuye

Rubavu: Abujuje imyaka yo gutora barasabwa kuzitabira amatora y’inzego z’ibanze

Abaturage bagomba gutora abayobozi bazabagirira akamaro, abagore bagomba kwitabira kwiyamamariza imyanya mu nzego z’Ibanze, kwikosoza kuri lisiti y’itora byatangiye ejo tariki 12-30/2/2016, Komisiyo y’amatora irasaba abayobozi b’inzego z’ibanze ko bashishikariza abaturage kwikosoza, ikanasaba abujuje imyaka yo gutora kuzitabira amatora. Mazimpaka Emmanuel, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko byakabaye byiza buri nama […]Irambuye

Mu Rwanda abasaga ibihumbi 290 barwaye Diabete, abandi ntibazi ko

Kuri uyu wa kane urugaga rw’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda biga ubuforomo, ku bufatanye n’ishyirahamwe rw’abarwayi ba Diabete (Igisukari), batangije ubukangurambaga bw’iminsi ibiri bugamije kurwanya no kwirinda indwara ya Diabete. Ubukangurambaga burakorerwa mu mashami atandatu ya Kaminuza y’u Rwanda, ababutangije bavuga ko buzafasha kugabanya umubare w’abantu bafatwa na Diabete batabizi. Ibikorwa bijyana n’ubu bukangurambaga, birimo  […]Irambuye

Kirehe: Ababyeyi barashaka ko amashuri y’inshuke akomeza gucumbikira abana

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba baratangaza ko batashimishijwe n’uko Leta yafashe gahunda y’uko guhera mu mwaka w’amashuri utaha nta bana bo mu mashuri y’inshuke n’abanza bazamererwa gucumbikirwa ku ishuri. Bemeza ko iyi gahunda ntacyo yari itwaye kuko ngo bitababuzaga gukurikiranira hafi imyigire y’abana bityo bagasaba ko yakomeza na bo […]Irambuye

Rubavu: Ikiraro cyubatswe kuri Sebeya ntikivugwaho rumwe

*Iki kiraro cyubatswe ku mugezi wa Sebeya mu murenge wa Kanama, *Cyubatswe ku bufatanye n’akarere ka Rubavu na Kompanyi ya OTP, *Bamwe mu baturage bavuga ko cyabakuye mu bwigunge abandi bakavuga ko OTP ariyo yungutse, *OTP n’ ubuyobozi bemeza ko cyubatswe mu nyungu rusange. Ikiraro cyubatswe ku mugezi wa Sebeya mu murenge wa Kanama gihuza […]Irambuye

UN: Haratorwa umwanzuro ugamije guhagarika ubwicanyi mu Burundi

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano ku Isi, kashyize itora ry’umwanzuro wamagana kwiyongera k’ubwicanyi, iyicarubozo n’ibindi bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu mu gihugu cy’u Burundi kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ugushyingo, uyu mwanzuro uteganya n’ibihano ku bantu bose bafite uruhare mu mvururu n’ubwicanyi. Amakuru avuga ko abantu 252 bamaze kwicwa nyuma y’aho Perezida […]Irambuye

Imfura z’Ishuri rya Gikrisitu rya Kigali zarangije uwa 6 wisumbuye

*Hamwe no gusenga, aba banyeshuri ngo biteguye kuzitwara neza mu kizamini cya Leta, *Aba ni bo ba mbere barangije amashuri yisumbuye muri iki kigo, giherereye Kibagabaga muri Gasabo. Kuri iki cyumweru, ishuri rya Gikristu rya Kigali (Ecole Chretienne de Kigali), ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 16 barirangirijemo bwa mbere amashuri yisumbuye, aba banyeshuri bavuga ko babifashijwemo […]Irambuye

Ubushomeri mu barangije Kaminuza buterwa n’imyumvire – Min Uwizeye

Kuri uyu wa kane Minisititi w’abakozi ba Leta n’Umurimo Uwizeye Judith yavuze ko ikibazo cy’ubashomeri bungana na  13,5% mu barangije Kaminuza giterwa n’imyumvire iri hasi, Leta ngo igiye gushakira umuti iki kibazo yigisha abarangije Kamiuza ubumenyingiro. Mu Rwanda abarangije Kaminuza, muribo 13,5% nta kazi bafite, ni mu gihe urubyiriruko rushishikarizwa kwihangira imirimo. Minisitiri w’Abakozi ba […]Irambuye

en_USEnglish