Abatangabuhamya ba nyuma bavuze mu rubanza rwa Twahirwa wari wakatiwe ‘Kwicwa’
*Iryanyawera wari ufite imyaka 10 mu gihe cya Jenoside yashinje Twahirwa uruhare rutaziguye muri Jenoside,
*Mukagatare ushinjura Twahirwa yavuze ko yamuhungiyeho we n’umugobowe wahigwaga n’Interahamwe,
*Rugirababiri waturanye na Twahirwa mu nzu za Leta icyo gihe, yabwiye Urukiko ko Twahirwa yavuye iwe ahunze mu matariki 14 Mata 1994,
*Urubanza rwimuriwe tariki 11 Ukuboza 2015 hatangwa ibyifuzo by’abaregera indishyi.
Mu rukiko Rukuru kuri uyu wa gatanu tariki 20 Ugushyingo, humviswe abatangabuhamya babiri bashinjura Twahirwa Francois wabaye Bourgmestre wa Sake mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo (ubu ni Rukumberi), akanakora mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwa Jenoside bwibasiye Abatutsi bari aho, hanumviswe umutangabuhamya ushinja, wagaragaje uruhare rwa Twahirwa mu gutoza Interahamwe no kuziha ibikoresho.
Iryanyawera Marie Gorette wabwiye Urukiko ko yari afite imyaka 10 mu gihe Jenoside yabaga, yavuze ko Twahirwa yitabiraga inama zitegura ubwicanyi zaberaga kwa Gakara, ngo icyo gihe yabaga ari kumwe n’uwitwa Rwagafirita.
Uyu mutangabuhamya ngo bitegetswe na Twahirwa, we n’abandi bana bari kumwe ngo, bajyanwe kuri Komine Sake avuga ko azabarera, uyu wari umwana ngo ntiyishwe kuko yari yarashakiwe icyemezo ko ari Umuhutu ariko abandi bari kumwe na we barishwe.
Imbere y’Urukiko, Iryanyawera yavuze ko yumvise ibyavugwaga ngo kuko atasohokaga, mu nzu yaberagamo inama z’ubwicanyi.
Yavuze ko yumvise bavuga ko Twahirwa ari we wategetse gutema amasaka Interahamwe zihiga uwitwa Ndahangarwa, ngo Twahirwa uretse gutoza Interahamwe yazihaga ibitenge zambaraga n’ibiti byifashishwaga mu myitozo we akazihagarara iruhande nka mwarimu.
Uyu mutangabuhamya ariko asa n’uwashidikanyaga ku kuba yariboneye n’amaso Twahirwa Francois yica abantu, cyangwa ngo amubone n’amaso ye mu gitero.
Mukagatare Pascasie washinjuye Twahirwa, na we ngo akomoka mu cyahoze ari Sake. Yabwiye Urukiko ko atari azi birambuye Twahirwa, ndetse ngo ntiyari azi icyo akora muri Leta uretse kuba yaramumenye nka Bourgmestre, yavuze ko yari aziranye cyane na murumuna w’umugore we.
Ku itariki ya 8 Mata 1994, umugabo wa Mukagatare ngo yafashwe n’Interahamwe ajyanwa kuri bariyeri ategekwa kwica umuntu, ariko undi arabyanga avuga ko atabishobora atanigeze abikora n’ubwo bamubwiraga ko ari we uri bwicwe natabikora.
Ku bw’amahirwe ngo uyu mugabo we (wahigwaga), ngo yaje gukizwa n’abantu bari bamuzi, niko kugera imuhira, ahamagara kwa Twahirwa asaba ubuhungiro undi aramwemerera.
Yavuze ko babayeho mu buzima bwo kwikingirana mu nzu aho bari batuye mu Kiyovu (Kigali), kuva kuri iyo tariki kugeza ku ya 14 Mata 1994 bafata icyemezo cyo guhunga.
Uyu mutangabuhamya wavutse mu 1965 yabwiye urukiko ko Twahirwa atigeze amubona asohoka ajya aho ariho hose uretse kuvugana n’abaturanyi.
Undi Mutangabuhamya ushinjura, urukiko rwavuze ko rwasanze ari ngombwa kumuhamagaza, ni uwitwa Rugirababiri waturanye na Twahirwa mu nzu za Leta.
Yabwiye Urukiko ko atabonye uyu mugabo mu bikorwa bibi, yavuze ko bahuraga nimugoroba bakanywa icyayi mu gihe cya Jenoside kuri Alimentation La Gardienne yari hafi y’aho batuye, ndetse ngo rimwe na rimwe baganiraga ku birimo kuba icyo gihe (situation actuelle).
Yavuze ko atamenya inshuro bahuye, ndetse ngo ntiyahamya cyangwa ngo yemeze ko Twahirwa bamaraga kubonana akajya mu bindi bikorwa, ariko ngo ntiyigeze abona yatsa imodoka ava iwe mu gihe cya Jenoside, ngo yamubonye nka tariki ya 15 Mata 1994 ahunze ajya i Rwaza ahakomoka umugore we, ngo kuko abari bafite imodoka bahunze mbere.
Umushinjacyaha Budengeri Boniface, avuga ku batangabuhamya bashinjura, yavuze ko mu magambo yabo nta kigaragaza ko Twahirwa atakoze ibyo aregwa.
Yavuze ko Mukagatere na mbere yari yanditse ibaruwa asaba gutanga ubuhamya, ariko urukiko rwari rwakatiye Twahirwa igihano cy’Urupfu rurabyanga mu bubasha bwa rwo, bityo asaba ko ngo ibyo yavuze bitanyuranye n’ibyo yari yanditse bitahabwa agaciro.
Budengeri kandi yagaragaje ko Twahirwa yatandukiriye mu kuburana ubujurire agasubirishamo urubanza atabyemerewe.
Twahirwa Francois n’Umwunganira, Me Maniraguha Sylvestre babwiye Urukiko ko umutangabuhamya Iryanyawera Marie Gorette yivuguruza kandi ko atagaragaza ko yiboneye Twahirwa mu bwicanyi bityo ngo ubuhamya bwe bukwiye gufatwa nk’ibinyoma.
Urukiko rwanzuye ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa tariki 11/12/2015 humva abaregera indishyi, ngo nyuma hazagenerwa umwanya Twahirwa n’Umwunganira mu mategeko bagire icyo babivugaho maze urubanza rusozwe.
Twahirwa Francois uburana, uretse kuba yarabaye Bourgmestre wa Komini Sake, nyuma ngo yabaye Conseiller wa Minisitiri w’Intebe witwaga Nsanzimana, nyuma mu nkubiri y’amashyaka mesnhi, Nsanzimana asimbuwe na Minisitiri w’Intebe wavaga muri MDR, Twahirwa yagizwe Conseiller muri MINIFOPE abibangikanya n’akazi yari afite nk’uko byavuzwe n’umutangabuhamya Rugirababiri wavutse mu 1943.
Uyu Twahirwa yakatiwe igihano cy’Urupfu n’urukiko rwa Kibungo rumaze kumuhamya ibyaha bya Jenoside, gusa iki gihano nticyashyizwe mu bikorwa arajurira ashingiye ku kuba abatangabuhamya bashinjura barimwe umwanya, ndetse avuga ko mu guca urubanza rwe habayemo amakosa akomeye no kudakurikiza amategeko.
HATANGIMANA Ange – Eric
UM– USEKE.RW
4 Comments
Mureke uyu mugabo yitahire nabyo byaba biri muri politiki yubumwe nubwiyunge.kereka niba turi kubiba imbuto mbi mubana bu Rwanda.
MUMUREKE RWOSE YITAHIRA KUKO NTIYABA YARAGIYE MUBWICANYI NGO AHINDUKIRE AHISHE ABANTU.
Imababazi nazo ni kimwe mubigaragaza imiyoborere myiza muri leta yubumwe uyu mugabo rero bamurekure kuko nabyo bigaragaza ukuri
mu buzima ikiranga umuntu ni imbabazi rwose uyu mugabo wabashije kubabarira abantu akabahisha mu gihe cya jenocide nawe akwiye kwiturwa iyo neza nawe akababarirwa.
Comments are closed.