2015: Hagombaga kuvuka abana 300 000 ariko 105 000 nibo

*Abanyarwanda 99% ntibagira icyangombwa cy’amavuko *Iminsi 15 ngo umubyeyi abe yandikishije umwana wavutse ni micye *Amananiza abirimo atuma benshi babyihorera kuko binabafata amafaranga *Abayobozi b’ibanze ngo babwiye abadepite ko ari ikibazo babana nacyo uko nyine *Minisitiri w’ubutabera yasabye ko kwandikisha umwana mu irangamimerere byoroshywa *Mu 2015 hateganywaga kuvuka abana 300 000 ariko 105 000 nibo […]Irambuye

Haruna Niyonzima yashyizwe ku isoko, Yanga iramushakamo 200 000$

Umukinnyi wo hagati w’iki ya Yanga Africans yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima yashyizwe ku isoko n’ikipe ye, iramushakamo amadolari ya Amerika 200 000. Aya makuru yatangajwe na Haruna Niyonzima ubwe mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mwananchi cyo muri Tanzania. Niyonzima yatangaje ko ikipe ye, Yanga Africans yafashe icyemezo cyo kumugurisha kandi ngo ntashobora kukirwanya kuko afitanye […]Irambuye

Mu biruhuko bikuru abanyeshuri 50 bafashijwe kwiga imyuga muri IPRC

Ngoma – Mu biruhuko abenshi mu banyeshuri babura icyo bakora abandi bakirirwa bareba filimi, ku wa gatatu tariki 23 Ukuboza, abanyeshuri 50 basoje amasomo y’ibanze ku myuga bari bamazemo iminsi 30 mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East). Iyi myuga bayihawe muri gahunda yiswe ‘Space for Children’ igamije gukundisha abana imyuga […]Irambuye

Polisi yerekanye abasore 2 ikekaho gucuruza urumogi, bafatanywe utu ‘boules

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo, herekanywe abasore babiri bakekwaho ubufatanya cyaha mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, bafatanywe “ urumogi” rufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600. Umusore witwa Jack, umwe mu bakekwaho icyo cyaha utuye mu murenge wa Gisozi, yavuze ko yafatiwe ku Gisozi afite urumogi, udupfunyika […]Irambuye

Ghana: Minisitiri wakoresheje Miliyoni y’Amadolari ataaka imodoka, yeguye

Igihugu cya Ghana cyasabye ko amafaranga agera ku $500,000 (£350,000) asubizwa mu kigega cya Leta nyuma y’aho Minisiteri y’Ubwikorezi ikoresheje amafaranga agera kuri miliyoni y’Amadolari (Frw 765 000 000) mu gusiga amarangi imodoka za bus zitwara abagenzi, zari zashushanyijweho amasura y’Abaperezida bayoboye Ghana. Ikigo Smartty’s Management Limited, cyari cyahawe iryo soko cyasabwe gusubiza uburenganzira bwo […]Irambuye

Abohereza umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hanze ntibakwiye kumva ko bazishyurirwa byose

Ikigo NAEB cyaganirije abitabiriye ibiganiro ku kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ko hari ibisabwa kuri ayo masoko birimo ibirango n’ibyemezo “certificates”, na bo bagomba kugiramo uruhare. Ikigo NAEB gifatanyije n’izindi nzego za Leta na bamwe mu bafatanyabikorwa ngo bakora ibishoboka byose kugira ngo abahinga n’abohereza ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi mu mahanga (producers/exporters) babashe […]Irambuye

Leta yasanze yarahombye miliyari 126 mu bijyanye n’imanza mu myaka

*Busingye ntiyumva uko amafaranga ya Leta ahomba abantu bicecekeye, *Ubushakashatsi mu bigo bya Leta 58 byabashije gusubiza ibibazo, bwagaragaje ko Leta ihomba amafaranga menshi mu manza, *Hari amafaranga menshi Leta yatsindiye ariko ntiyayasubizwa kubera kwitana ba mwana hagati y’ibigo na Minisiteri y’Ubutabera, *Bamwe mu banyamategeko bahembwa na Leta ntibitabira imanza Leta iba iburana ngo batange […]Irambuye

FOREBU, umutwe w’inyeshyamba ziyemeje kurwanya Nkurunziza

Kuri uyu wa 23 Ukuboza; umwe mu bari abasirikare bakuru mu ngabo z’u Burundi watorotse igisirikare yatangaje ku mugaragaro umutwe w’abarwanyi bise “les Force républicaines du Burundi” (Forebu) bishyize hamwe ngo barwanye Perezida Nkurunziza bamukure ku butegetsi. Mu butumwa bw’amajwi bwatanzwe na Lt Col Eduard Nshimirimana wahoze mu ngabo z’U Burundi yagize ati “Mu rwego […]Irambuye

Inama za Amb Idro Phillip ku iterambere ry’ubuhinzi muri Africa

*Muri Africa ubuhinzi bwaho bugomba gukorwa hagendewe ku bushobozi buhari (atari ukwigana Amarika n’Uburayi), *Ntabwo tuzakomeza gushingira ku musaruro w’umugore uhingisha isuka, atwite, anashoreye umwana kandi yonsa undi, *Tugomba kumva ko umusaruro w’ibyacu aritwe tugomba kuwugura, (gukunda ibyo dukora), *Abenshi bahitamo kwinywera inzoga ugasanga aborozi bafite amata barahombye, kandi abana bayakeneye, ariko ngo amata nta […]Irambuye

en_USEnglish