Digiqole ad

Ghana: Minisitiri wakoresheje Miliyoni y’Amadolari ataaka imodoka, yeguye

 Ghana: Minisitiri wakoresheje Miliyoni y’Amadolari ataaka imodoka, yeguye

Gusiga amarangi imodoka 116 zitwara abagenzi byari byatwaye miliyoni y’Amadolari

Igihugu cya Ghana cyasabye ko amafaranga agera ku $500,000 (£350,000) asubizwa mu kigega cya Leta nyuma y’aho Minisiteri y’Ubwikorezi ikoresheje amafaranga agera kuri miliyoni y’Amadolari (Frw 765 000 000) mu gusiga amarangi imodoka za bus zitwara abagenzi, zari zashushanyijweho amasura y’Abaperezida bayoboye Ghana.

Gusiga amarangi imodoka 116 zitwara abagenzi byari byatwaye miliyoni y'Amadolari
Gusiga amarangi imodoka 116 zitwara abagenzi byari byatwaye miliyoni y’Amadolari

Ikigo Smartty’s Management Limited, cyari cyahawe iryo soko cyasabwe gusubiza uburenganzira bwo kwishyurwa ayo mafaranga nk’uko biri mu itangazo rya Leta.

Ku wa gatatu tariki 23 Ukuboza, uwari Minisitiri w’Ubwikorezi, Mme Dzifa Attivor yanditse ibaruwa yo kwegura nyuma y’aho abaturage bahagurutse bakamagana icyo gikorwa.

Igihugu cya Ghana kirwana no kwihaza mu ngengo y’imari, bigatuma gifata imyenda myinshi mu ngengo y’imari yacyo.

Akayabo ka miliyoni y’Amadolari kakoreshejwe mu gushushanya ku modoka nini zitwara abagenzi 116, aho zari zashyizweho amafoto agaragaza abayoboye icyo gihugu barimo Perezida John Mahama, uri ku butegetsi ubu na Kwame Nkrumah ufatwa nk’intwari ya Ghana na Africa.

Iki gikorwa cyo gusiga amarangi cyafashwe nk’ikidakwiye agaciro k’amafaranga yagitanzweho.

Ukuriye urwego rw’amategeko muri Ghana, Marietta Brew Appiah-Opong yavuze ko hatakurikijwe amategeko agenga itangwa ry’amasoko muri iki gikorwa.

Abatavuga rumwe na Leta n’imiryango irwanya ruswa bagaragaje icyo kibazo ahanini banenga amafaranga yatanzwe, bavugaga ko ari umurengera bagasaba ko Perezida w’icyo gihugu agikoraho iperereza.

Aho muri Ghana nk’uko BBC yanditse iyi nkuru ibivuga, ngo abenshi mu baturage basanga Leta idakora ibishoboka byose mu kurwanya isesegurwa ry’umutungo wa Leta.

Minisitiri Attivor yeguye ku wa gatatu kubera iki gikorwa. Ni uwa mbere mu myaka isaga 10 weguye kubera gukoresha nabi ibya Leta. Kwegura kwe kuje mu gihe Leta ya Ghana ikora ibishoboka ngo igabanye amafaranga atari ngombwa ikoresha nk’uko bijyanye n’amabwiriza y’Ikigega cy’Imari ku Isi International Monetary Fund (IMF).

Muri iki cyumweru, Perezida wa Ghana Mahama yashyizeho itegeko ribuza abayobozi bakuru barimo n’Abaminisitiri kugenda mu myanya ihenze mu ndege igihe bagiye hanze, kandi yanakuyeho ingendo zitari ngombwa mu mahanga.

Minisitiri Dzifa Attivor yeguye ku wa gatatu tariki 23 Ukuboza 2015
Minisitiri Dzifa Attivor yeguye ku wa gatatu tariki 23 Ukuboza 2015

UM– USEKE.RW

en_USEnglish