Digiqole ad

Umunara Family Ltd yateguye ikirori cy’akataraboneka cya Noheli ku bana

 Umunara Family Ltd yateguye ikirori cy’akataraboneka cya Noheli ku bana

Muzane abana basangire ibyishimo by’Umunsi Mukuru wabo

Noheli nziza ku bana bose. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Ukuboza, kompanyi imenyereye mu bikorwa byo gutegura iminsi mikuru ku bana n’abantu bakuru, Umunara Family Ltd, yabateguriye ikirori cy’akataraboneka ku bana, nimubaze bishimane n’abandi kuri uyu munsi mukuru wabo.

Muzane abana basangire ibyishimo by'Umunsi Mukuru wabo
Muzane abana basangire ibyishimo by’Umunsi Mukuru wabo

Iki kirori cyateguwe ku bufatanye na La Palisse Hotel Nyandungu ari naho kizabera. Kizatangira guhera saa tatu za mugitondo kigeze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Buri mwana azinjira ku mafaranga y’u Rwanda 5000, aya akazamuhesha kubona ibyo kurya bigizwe n’ifiriti na bourchette kandi azahabwa na Fanta.

Ababyeyi baherekeje abana bazinjira ku buntu ariko bigurire ibyo kurya no kunywa. Abana bari munsi y’imyaka itatu ntibazishyuzwa, kuko baba bari kumwe n’ababyeyi babo, hazishyura abafite kuva ku myaka itatu kugeza kuri 18.

Idamange Iryamugwiza na Marie Claire Karigirwa bashinze Umunara Family Ltd. Babwiye Umuseke ko muri iki gkirori cy’abana hatumiwemo abahanzi bakunzwe cyane n’abana. Mu bahanzi bazaba bari aho hari Peace, Tea-Rock, Carracas, na Peti.

Iryamugwiza yagize ati “Tuzakorana n’abahanzi batandukanye harimo abana batoya n’aba star abana bakunda ku buryo twizeye ko abana bazishima. Tuzabakinisha imikino itandukanye atari ukubyina gusa, hazaba harimo comedy z’abana na fashionshop (kwambara bakaberwa, bakerekana imideli y’abana batoya ubundi bagatoranya uwaberewe kurusha abandi bagahembwa). Abana barabikunda.”

Umunara Family Ltd. ni campany itegura ibirori bikomeye ku bakuru n’abana batoya, kuri Bonne Anne bazashimisha abakuru. Ku minsi mikuru y’abakundanye (Saint Valentin) na bwo bategura ibirori, ku Isabukuru y’Ivuka (Anniversaire z’abana, iz’abakuru) banakora ibyo gutegura ahantu habera ibirori (Decoration), ushobora no kubatuma ibintu bakabikuzanira (Fourniture).

Iryamugwiza agira ati “Ababyeyi nibatuzanire abana twishimane na bo. Iyo umwana yishimye akura neza, yiga neza, agakurana umutima mwiza, akabasha no kubana neza na bagenzi be, ariko iyo umwana akomeza kuguma mu rugo, usanga atagira umutima usabana n’abandi, yabageramo akigunga, agatinya.”

Ati “Turasaba ababyeyi ko muri ya mafaranga bakoresha bineneza, bazana abana bakishima, baba badafite n’akanya tuzababasigaranira.”

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish