Burundi: Kenya irakurikirana ibibera mu Burundi mbere y’uko yakoherezayo ingabo

Kenya ngo izabanza itegereze ibizava mu biganiro hagati y’intumwa zoherejwe na Perezida Kenyatta mu Burundi, kugira ngo ibone kohereza ingabo zayo mu kugarura amahoro mu Burundi. Kuwa kabiri Kenyatta yohereje intumwa ye idasanzwe mu gihugu cy’U Burundi kugirana ibiganiro n’impande zitumvikana mu Burundi. Ambasaderi w’U Bushinwa Xianfa Liu ubwo yabazaga uko igihugu cya Kenya kibona […]Irambuye

Karongi: Abaturage bambuwe miliyoni 10 bakoreye muri VUP

Mu karere ka Karongi mu murenge wa Mubuga Abaturage 300 baratabaza nyuma yo kudahembwa amafaranga ya nyuma bakoreye muri gahunda ya VUP, ubu barategereje amaso yaheze mu kirere, umunsi babahereyeho ko bazishyurwa uragera bakababwira undi. Bavuga ko bakoze imihanda kuva muri Werurwe 2015, bajyaga bahembwa nyuma y’iminsi 15 (quinzaine). Nyuma yo guhembwa mu byiciro bitandatu, […]Irambuye

Ndi mu ishyamba natanze byose nari mfite…si uko nashakaga kuba

*Kagame yavuze ko ari mu ishyamba atarwaniraga kuba Perezida, *Hari byinshi nakoze ndi mu Biro hari n’ibindi byinshi nzakora ndi hanze yabyo, *Sindavuga ‘Hoya’ (ku kuziyamamaza mu 2017), na yo ni Cadeau ya Bonane, Umukuru w’igihugu yavuze ko kuba amahanga akomeje kugira byinshi anenga ku matora ya Referandumu aherutse gukorwa mu Rwanda ari uburenganzira bwabo […]Irambuye

UK: Umucamanza yanzuye ko abagabo 5 bakekwaho Jenoside batoherezwa mu

Umucamanza wo mu mujyi wa London yafashe icyemezo cyo kutazohereza abagabo batanu b’Ababanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aba Banyarwanda ni Emmanuel Nteziryayo, Charles Munyaneza na Celestin Ugirashebuja bose bari ba Bourgmestres mu gihe cya Jenoside. Undi ni Dr Vincent Bajinya, wari umuganga i Kigali na Dr Celestin Mutabaruka, wakoraga mu […]Irambuye

Burundi: Amnesty International yashinje ingabo za Leta kwihorera ku baturage

Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu, Amnesty International wasohoye reporo ishinja Leta y’U Burundi kwica abaturage binzirakarengane ku itariki ya 11 Ukuboza ubwo ibigo bya gisirikare bitatu byagabwaho ibitero. Uyu muryango uvuga ko ubu bwicanyi ndengakamere bwakozwe tariki ya 11 Ukuboza 2015 ubwo ibigo bitatu bya gisirikare mu murwa mukuru Bujumbura byagabwagaho ibitero n’abantu […]Irambuye

Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza uzashyirwamo kaburimbo muri 2016

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yarangiye kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukuboza i Kigali, Dr. Alexis Nzahabwanimana, Umunyamabanga wa Leta ushinze ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo yavuze ko umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza uzakorwa mu ngengo y’imari 2016/17, ndetse yavuze ko akarere ka Gisagara vuba aha kazabona umuhanda wa kaburimbo uturutse i Save. Ikibazo cy’imihanda cyazamuwe n’abaturage batangaga ibitekerezo […]Irambuye

Umwiherero w’Amavubi azakina CHAN ushobora kwimurirwa i Nyakinama

Ikipe y’igihugu y’abakina mu gihugu imbere irimo kwitegura igikombe cya Afurika, (CHAN2016) izabera mu Rwanda muri Mutarama. Kuba umutoza wayo Johnny Mackinstry yifuza gutoreza abasore be ku kibuga cy’ubwatsi, niyo mpamvu umwiherero w’Amavubi ashobora kujyanwa i Musanze. Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent Degaule yadutangarije ko umwiherero w’ikipe y’igihugu yitegura CHAN ushobora […]Irambuye

Urubyiruko si ba bihemu, ababibita ni ukubeshya – Min Nsengimana

Mu nkera y’imihigo y’Urubyiruko (Youth Connect), hahembwe imishinga 30 y’Urubyiruko yahize indi, uwa mbere uhabwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, uwukurikiye ebyiri uwa gatatu ugahaba miliyoni imwe, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana w’Urubyiruko, yavuze ko iyi mishanga igomba kubungabungwa kuko yitezweho gutanga akazi, kandi asobanura ko banki zikangukira gukorana n’urubyiruko kuko atari ba bihemu. Ibi bikorwa […]Irambuye

en_USEnglish