Digiqole ad

Ruyenzi: Mu gihe cy’imyaka 8 igiciro cy’ubutaka kikubye inshuro hagati ya 60 na 120

 Ruyenzi: Mu gihe cy’imyaka 8 igiciro cy’ubutaka kikubye inshuro hagati ya 60 na 120

*Ruyenzi abenshi bahajya kuko hegereye Kigali,
*Hari abahatuye babyaje umusaruro iterambere ryazanywe n’abimukiira

Ruyenzi ni agace kari hakurya y’umugezi wa Nyabarongo ugabanya akarere ka Kamonyi n’Umujyi wa Kigali, abahatuye bavuga ko iterambere ryazanywe n’abimukiira ryatumye ubutaka buhenda cyane kugera aho igiciro cyikubye inshuro 60 ni ukuvuga 6 000% kugera ku 120 mu gihe cy’imyaka umunani gusa.

Centre ya Ruyenzi hakurya bahita Gisenyi (higanje abaturutse i Rubavu)
Centre ya Ruyenzi hakurya bahita Gisenyi (higanje abaturutse i Rubavu)

Twagirimana Francois avuka aka mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi  ahitwa Nyagacaca, yakoreraga i Kigali nk’umukanishi, aza kubona uburyo ubutaka ari imari ishyushye mu gace ka Ruyenzi aho avuka atangira gushoramo imari.

Agira ati “Wacuruje ubutaka bikagenda neza, nta kindi kintu wabona. Ni iki wakora kikunguka 500 000 mu kwezi kumwe cyangwa miliyoni, uri umuturage usanzwe?”

Uyu mugabo wari umukanishi ubu akaba ari Comissionaire, yakoreshe amafaranga yakuraga mu kazi ke i Kigali agura ibibanza.

Ikibanza cya mbere yakiguze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80 gusa (80 000Rwf) hari mu 2008. Nyuma gato yaje kugisubiza bamuha ibihumbi magana atatu 300 000 mu 2013 bivuze ko mu myaka itanu igiciro cyari kikubye inshuro 3,75 .

Twagirimana, kavukire wa Ruyenzi, ndetse akaba yarajyanye n’iterambere ry’aka gace kahoze ari icyaro, avuga ko aho atuye mu kagari ka Muganza yahaguze 200 000Rwf mu 2008 ubu ngo aramutse akuyemo inzu hahagaze hagati ya miliyoni zirindwi cyangwa miliyoni esheshatu (Frw 6 000 0000).

Ubwo butaka ntabwo ari isambu ya Ha 1 cyangwa Ha 2 ni ikibanza cyo guturwaho kingana na 32m x 25m.

Agira ati “Ubu uje kugura aho ntuye byaguhenda cyane, nkuyemo inzu nkagurisha ubutaka bwonyine bampa miliyoni zirindwi cyangwa miliyoni esheshatu.”

Uyu muturage wahiriwe no gucuruza ubutaka, avuga ko ikibanza cyegeranye n’aho atuye, yakiguze amafaranga y’u Rwanda 100 000 nyuma y’igihe gito bahita bamuha 4 000 000Rwf, ubu ngo ikigereranyo cy’igiciro muri rusange ku kibanza ni miliyoni ndwi cyangwa milinoni esheshatu aho ngaho atuye.

Twagirimana ubu yatangiye kugura ubutaka aho abona ko ba kavukire bageramiwe n’abakire bahimukira, mu duce twa Muganza, Rugalika na Kigese.

Aha ngo ahafite ibibanza bine, buri kibanza yakiguze amafaranga ari hagati y’ibihumbi magana atandatu (Frw 600 000) na miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (Frw 1 200 000).

Agira ati “Ikibanza naguze 600 000Rwf  ubu barangereka miliyoni imwe, icyo naguze miliyoni imwe nyuma y’amezi abiri bari kungereka imwe na magana arindwi icyo naguze miliyoni 1,2 barampa miliyoni ebyiri.”

 

Muri Centre ya Ruyenzi ho ikibanza ni miliyoni 12

Twagirimana avuga ko utitwaje miliyoni 12 udashobora kubona ikibaza hariya hafi ya Centre ya Ruyenzi mu gace (quartier) kagezweho ya Rugazi.

Agira ati “Mu 2010, ikibanza hano ku Ruyenzi cyari amafaranga miliyoni imwe (1 000 000Rwf), aho muri Rugazi, Leta yahaciye imihanda myiza, ku buryo ahandi bari barubatse mu kajagari ho isaba ko bubaka amazu y’ikitegererezo, nicyo cyatumye hahenda.”

Uyu muturage avuga ko iterambere ryazanywe n’abahimukiye bafite amafaranga ryamugiriye akamaro, ati “Amafaranga nakoreraga mu bukanishi, nayaguze ibibanza baranyungura na njye bituma mbasha kubaka no kubaho neza kurusha mbere.”

Undi muturage witwa Uwizeye agira ati “u Ruyenzi, ndi kavukire warwo, hari ubwo umuntu wamusengereraga (kugura inzoga) akaguha ubutaka ugakura ubwatsi. Ariko iterambere rije ikibanza kirazamuka kigura ibihumbi ijana bukeye kigera kuri magana atanu, gifata muri miliyoni, kirazamuka gifata miliyoni eshatu, kugera muri eshanu, muri iyi Centre ya bugufi ho kigeze no muri miliyoni 12.”

Aho hakurya bahita i Gisanyi kubera abahatuye
Aho hakurya bahita i Gisenyi kuko abahatuye benshi ngo baturutse i Rubavu
Nimugoroba Ruyenzi iba ishyushye hari urujya n'uruza rw'ibinyabiziga n'abantu
Nimugoroba Ruyenzi iba ishyushye hari urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’abantu
Umurenge wa Runda wubatse mu mudugudu wa Rugazi ndetse niho ikibanza gihenze cyane kubera uwo muhanda w'amabuye
Umurenge wa Runda wubatse mu mudugudu wa Rugazi ndetse niho ikibanza gihenze cyane kubera uwo muhanda w’amabuye
Uyu muhanda wongereye agaciro k'ubutaka muri Rugazi bituma abantu batura kuri gahunda
Uyu muhanda wongereye agaciro k’ubutaka muri Rugazi bituma abantu batura kuri gahunda
Aho ni muri Rugazi hatuwe n'abakire bahimukiye vuba
Aho ni muri Rugazi hatuwe n’abishoboye bahimukiye vuba
Kavukire ku Ruyenzi hasigaye bacye abandi baraguriwe bigira hirya
Kavukire ku Ruyenzi hasigaye bacye abandi baraguriwe bigira hirya

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mubyukuri ntategeko ry’ubutaka riri mu RWANDA? Abadepite bagomba kureba ikikibazo si non kizatera ibibazo bikomeye cyane,mumyaka irimbere.

  • simpamya ko ikibazo ari abadepite,..ahubwo ni plan y imikoreshereze y ubutaka mu Rda, itameze neza. niba abaturage biyongera kuri rate ya 2.5% ku mwaka,…wakwibaza ngo tuzagera muri 2050 bimeze gute niba buri wese agomba kubaka iwe hangana na 60mx50m.

Comments are closed.

en_USEnglish