Update: Kuri uyu wa gatatu mu gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (Individiual time trial),Valens Ndayisenga yegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 53 amasegonda 59 n’iby’ijana 43, aho abasiganwa birukanse km 40 na m 900, mu marushanwa nyafurika y’abatarengeje imyaka 23 abera muri Maroc. Ndayisenga w’imyaka 21, yasize Amanuel Ghebreigzabhier wakoresheje iminota 54 amasegonda 05 […]Irambuye
*U Rwanda bahahungiye nk’igihugu basangiye byinshi, ururimi, abavandimwe, *Bafite impungenge z’umutekano w’aho bazimurirwa. *Umwe mu bakozi ba HCR yadutangarije ko Umurundi washaka gutahuka ubu yakwirwariza kuko ngo umutekano nturagaruka iwabo ku buryo batangira gufashwa gutahuka. Umuseke waganiriye na bamwe mu mpunzi z’Abarundi mu nkambi ya Mahama, abenshi bavuga ko icyemezo bagifashe uko kije, ariko ngo […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare i Nyamata hateraniye inama izamara iminsi ibiri yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye SDGs. Nyuma y’intego za gahunda y’ikinyagihumbi ibihugu by’Isi byihaye kugeraho yasojwe mu 2015, ubu noneho Umuryango Mpuzamahanga (UN) watekereje gukomeza kubaka iterambere binyuze muri gahunda y’intego z’iterambere rirabye, ‘Sustainable Development Goals’ (SDGs). Mu […]Irambuye
Wari umukino w’ikirarane cyo ku munsi wa 11 wa Shampiyona, wahuzaga APR FC na Espoir FC y’i Rusizi, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Umutoza w’ikipe ya APR FC, Rubona Emmanuel yaruhukije abakinnyi benshi babanza mu kibuga barimo Olivier Kwizera, Emery Bayisenge, Usengimana Faustin na Yannick Mukunzi. Byatewe n’uko habura iminsi itatu gusa ngo bakine […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi batuye hafi y’umugezi wa Makambazi utandukanya uyu murenge n’uwa Gashali, baravugo ko bahangayikishijwe bikomeye n’uwo mugezi ubatwara ibintu n’abantu. Iyo ugeze kuri uyu mugezi ubona inzu ziri ku manegeka ku buryo abaturage batuye aha batagisinzira kubera kwikanga ko uyu mugezi ubatwara ubuzima. Inzu […]Irambuye
Tubereyeho gutanga ibisubizo by’ibibazo byose duhura nabyo kuko Yesu twakiriye nicyo akora anyuze muri twe. Abanebwe banezezwa no kwerekana ibitagenda, no kunenga abatabikoze ariko bikarangirira aho! Ariko imfura zirangwa no kubona ibibazo ntizibitindeho, zigatinda zibishakira ibisubizo. Imana imaze kubona ko Isi itaduha agahenge, kandi ko imbaraga zacu zidahagije, yavuze ngo: Musabe muzahabwa, mukomange muzakingurirwa [Luke […]Irambuye
Abanyarwanda benshi bavuga ko amaraso afitanye isano atajya ayoberana. Bisa n’urubanza rwatangiye muri Africa y’Epfo (South Africa) kuri uyu wa kabiri, aho umugore ashinjwa kwiba umwana w’uruhinja wari ukivuka, nyuma akaza kuboneka hashize imyaka 18. Uyu mugore ufite imyaka 50 yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha byo kwiba umwana (gushimuta) muri Gashyantare mu mwaka ushize, ashinjwa […]Irambuye
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya ysabye ko hatangira ibikorwa byo gukurikirana mu nkiko umugabo w’Umuzungu utwara indege wagaragaye ku mashusho ya camera abwira nabi umupolisikazi. Uyu mugabo amazina ye ntaratangazwa, yahawe akazi ko gufasha Visi Perezida William Ruto kujya mu bikorwa bya politiki mu gihugu hagati mu mpera z’iki cyumweru gishojwe. Umuvugizi wa Ruto […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare, ubwo Minisitiri ufite impunzi mu nshingano mu Rwanda yasuraga inkambi ya Mahama icumbikiye Abarundi, abasobanurira icyemezo cyo kubajyana ahandi, impunzi zavuze ko zamagana ibirego bishinja u Rwanda gutoza abarwanya ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, zivuga ko ahubwo bigamije guharabika isura y’u Rwanda rwabakiriye na Perezida Kagame ubwe. Ibi birego […]Irambuye
Perezida Yoweri Museveni uhagarariye ishyaka rya NRM niwe watangajwe na Komisiyo y’amatora ko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 60,75% mu gihe Kizza Besigye wamukurikiye yagize amajwi 35,37%. Kugeza kuri uyu wa gatandatu Museveni yari akiri imbere cyane ya Kiiza Besigye nubwo hari hagitegerejwe amajwi y’ahitwa Rukungili aho Besigye akomoka, ariko ngo n’iyo yose yahabwa Besigye ntabwo […]Irambuye