Digiqole ad

Ku Ruyenzi hari aho amazi n’amashanyarazi bitaragera

 Ku Ruyenzi hari aho amazi n’amashanyarazi bitaragera

Umurenge wa Runda wubatse mu mudugudu wa Rugazi ndetse niho ikibanza gihenze cyane kubera uwo muhanda w’amabuye

Uwizeye Diogene ni kavukire wo ku Ruyenzi, agace gatera imbere cyane mu bijyanye n’inyubako muri iyi minsi, gahereye mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi. Avuga ko hari uduce tw’inkengero za Centre ya Ruyenzi tukibangamiwe no kuba mu icuraburindi ryo kutagira amazi meza n’amashanyarazi, ndetse ngo abaturage baho ntibimerewe kugurisha ubutaka kuko ngo aho hantu hagenewe kuzubakwa amahoteli.

Umurenge wa Runda wubatse mu mudugudu wa Rugazi ndetse niho ikibanza gihenze cyane kubera uwo muhanda w'amabuye
Umurenge wa Runda wubatse mu mudugudu wa Rugazi ndetse niho ikibanza gihenze cyane kubera uwo muhanda w’amabuye

Mu buhamya bw’uyu muturage, ngo Ruyenzi yatangiye gutera imbere mu myaka itanu ishize, ariko ngo kuva mu 2007 nibwo Ruyenzi yatangiye kugira iterambere, yimukiramo abantu bafite amafaranga, bagenda bagurira abo bahasanze.

Avuga ko iterambere rya Ruyenzi ryazaniye benshi amazi n’umuriro w’amashanyarazi, ariko ngo ntibiragera hose.

Yagize ati “Mbere ntabyari bihari, Ruyenzi yatekerejwemo kugira umuriro w’amashanyarazi kera cyane. Mbere ya Jenoside twacukuye imyobo yo gushingamo ibiti bizashyirwaho itsinga z’amashanyarazi, uwo mushinga urazimira.”

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu bavuye impande n’impande cyane i Kigali bagiye bagurira abaturage bakavukire bakajya gushakisha ahandi baba.

Uwizeye ati “Abenshi bimukiye ku Mugina, abandi bagana mu Burasirazuba, bagiye batatanira ahantu hatandukanye. Iyo urebye, abaturage ba kavukire ni bakeya, ni bake.”

Ku Ruyenzi hari ibice bimwe na bimwe bitaragerwamo amazi n’amashanyarazi, nko mu nkengero z’agace gatuwe vuba ka Rugazi, ahitwa Kibaya ndetse ngo no duce tumwe na tumwe.

Uyu muturage avuga ko abakire bamaze kuhagera bazanye imirimo bagaha ba kavukire, ku buryo iyo hatabayeho ubusinzi, impinduka z’iterambere zibagaragaraho.

Agira ati “Nta mwanya nabonye wo gukorana n’abakire, nta mpinduka mbona ku rwanjye ruhande ku mpinduka zazanywe n’abakire baje gutura aha.”

Avuga ko nubwo aho atuye hagenewe amahoteli mu gishushanyo mbonera cya Kamonyi, ngo ntabwo yifuza kwimuka nka kavukire, gusa ngo ibyo bikorwa bije nta bwo yakwirirwa abirwanya kuko ngo ari iterambere ryatuma na we ajya ahandi akazana iterambere.

Agira ati “Ibyo bikorwa remezo turabikeneye, amazi turayakeneye n’amashanyarazi, turamutse tubibonye byadufasha kuruta uko turi uku nguku.”

 

Iterambere rizana n’ibindi byinshi bigoye

Uwizeye Diogene avuga ko nyuma y’aho agace batuyemo gafatwa nk’umujyi, nubwo bataragurirwa ubutaka kubera ko aho atuye hazubakwa amahoteli, ngo basoreshwa amafaranga y’u Rwanda 30 kuri m2 1.

Ati “Aho mu nkenegero ntuye ni yo mafaranga dusoreshwa, kandi ni kavukire, nta kintu cy’impinduka kiragaragara, haba hari n’ingorane niba ayo mafaranga bayasoresha umuturage adashobora kuyabona na cyo kiragoye.”

Yongeraho ati “Niba bakubwira ngo aho utuye hazubakwa amahoteli ukaba utayabona na cyo ni ikindi, ariko ku byifuzo byanjye haramutse hageze iterambere tukagira ibikorwa remezo byaba byiza kurushaho, cyakora turacyabitegereje.”

Gusa ngo aho Uwizeye atuye nta muntu wemererwa kugurisha bitewe n’ayo mahoteli ngo kuko uwaje kugura bamubwira ikihagenewe bityo ntabe akiguze.

Ati “Ku rwanjye ruhande ntacyo bintwaye ndacyatuye mu mudugudu mvukamo, numva kandi nibinaza (iterambere) nzabyakira uko.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish