Digiqole ad

Ikipe y’igihugu ya Beach Volley, izajya gushaka tike mu mikino Olempike

 Ikipe y’igihugu ya Beach Volley, izajya gushaka tike mu mikino Olempike

Ikipe y’igihugu ya Beach Volley n’umwe mu batoza bayo, Christophe Mudahinyu

Ikipe y’igihugu ya Beach Volley, yerekeje muri Nigeria gushaka itike y’imikino Olempike 2016.

Ikipe y'igihugu ya Beach Volley n'umwe mu batoza bayo, Christophe Mudahinyu
Ikipe y’igihugu ya Beach Volley n’umwe mu batoza bayo, Christophe Mudahinyu

Tariki ya 13-18 Mata 2016, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore izitabira amarushanwa y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volley), izabera i Abuja muri Nigeria.

Iyi kipe y’igihugu, yahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, ijyanye intego yo kubona itike y’imikino ya Olimpic izabera i Rio de Janeiro muri Brazil mu mpeshyi y‘uyu mwaka wa 2016.

Abakobwa bane bahagarariye u Rwanda bagabanyije mu makipe abiri. Ikippe imwe igizwe na: Mukantambara Seraphine na Hakizimana Judith bo muri Rwanda Revenue Authority VC. Mutatsimpundu Denyse na Ndayisenga Charlotte na bo bazakinana.

Izi kipe zizatozwa na Paul Bitok na Christophe Mudahinyuka, mu gihe Ribanje Jean Pierre ari we uzaba ubayoboye ‘delegation’.

Kugira ngo aba bakobwa babone itike y’imikino Olempike, barasabwa kurangiza bayoboye itsinda ‘B’ barimo muri aya marushanwa.

Bazahangana na Sierra Leone, Ghana, Namibie, Morocco na Kenya.  Itsinda ‘A’ ryo rigizwe na Nigeria, Egypt, Maritius, Mozambique, Gambie na Burkina Faso.

Aba bakobwa bagiye gushaka itike y’imikino Olempike nyuma yo kwegukana umudari wa ‘Bronze’ mu mikino nyafurika (All African Games), muri Nzeli 2015.

Nyuma yo kwitwara neza muri 'All African Games' Mutatsimpundu Denyse na Charlotte Nzayisenga bagiye gushaka itike ya 'Olympic Games'
Nyuma yo kwitwara neza muri ‘All African Games’ Mutatsimpundu Denyse na Charlotte Nzayisenga bagiye gushaka itike ya ‘Olympic Games’

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish