Digiqole ad

Umunyarwandakazi yakoze progaramu izibutsa muganga ko serumu ishize mu murwayi

 Umunyarwandakazi yakoze progaramu izibutsa muganga ko serumu ishize mu murwayi

Ange Uwambajimana yakoze iyi progaram kubera ikibazo musaza we yahuye na cyo abona ko cyaba ari rusange

Ku wa gatatu tariki 25/5/2016  mu muhango ngarukamwaka wo kugaragaza udushya twagezweho mu Ishuri rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba (Tumba College of Technology), umunyeshuri Ange Uwambajimana w’imyaka 22 yamuritse porogaramu izafasha abaganga kwita ku barwayi cyane cyane abafite serumu.

Ange Uwambajimana yakoze iyi progaram kubera ikibazo musaza we yahuye na cyo abona ko cyaba ari rusange
Ange Uwambajimana yakoze iyi progaram kubera ikibazo musaza we yahuye na cyo abona ko cyaba ari rusange

Ni kenshi usanga mu bitaro no mu bigo by’ubuvuzi ababagana bashinja uburangare abaganga bwo kutita ku barwayi bashinzwe gukurikirana, rimwe na rimwe abarwayi bakahasiga ubuzima cyangwa bagahinduka ibisenzegeri biturutse ku kutitabwaho uko bikwiriye.

Uwambajimana  Ange urangije amasomo ye mu Ishami rya Electronic and Telecommunication yavuze ko gukora uburyo bw’intabaza cyangwa se bwibutsa muganga ko umurwayi uyu n’uyu Serumu igiye kumushiranamo yabutekereje arwaje musaza we mu Bitaro i Kigali wari ahavurirwa indembe.

Yagize ati “Gukora porogaram ya ‘IV Trip Alert System’ (uburyo bwo kwibutsa muganga ko umurwayi yateye serumu igiye kumushiranamo), nabutekereje muri 2013 ndwaje musaza wanjye  mu bitaro, serumu iramushirana isigara ivoma amaraso bimuviramo kubyimba no kuzahara.”

Yongeraho ati “Nabonye ingaruka byamugizeho ubwo serumu yamushiragamo muganga adahari, wenda kubera akazi kenshi cyangwa uburangare, gusa nahise mpagoboka ndamutabariza.”

Uwambajimana  yakomeje avuga ko kubera akazi kenshi abaganga bagira ko gukurikirana abarwayi benshi kandi bo ari bacye bishobora gutuma hari abarwayi babigenderamo nyamara ikoranabuhanga ryaraje ku buryo bagomba gufashwa bitewe n’ubwihutirwe bwa buri wese.

Umuyobozi wa Tumba College Eng. Gatabazi Pascal yatangaje ko nk’ishuri ry’ikoranabuhanga abanyeshuri n’abarimu bakora ubushakashatsi bwo guhindura ubuzima bw’abaturage kandi na bo bukababyarira inyungu.

Ati “Udushya twamuritswe hano uyu munsi twagiye tugira abaturage akamaro nka za briquettes (amakara) ziracanwa hatabayeho kwangiza ibidukikije, Solar Water heater (ingufu z’imirasire y’izuba) zahawe ibigo nderabuzima nta murwayi ukaraba amazi akonje.”

Software ni ikintu gihenda cyane, kigura za miliyoni na miliyoni, Umuyobozi wa Tumba College avuga ko mu minsi iri imbere zizatangira kugurishwa n’ibigo zibasha gufasha hagatezwa imbere ibikorewe mu Rwanda bikozwe n’Abanyarwanda aho kuzigura hanze ku mafaranga menshi.

Porogaramu uyu mukobwa w’imyaka 22 yakoze, iyo serumu y’umurwayi yenda gushiramo hari ubutumwa bugufi ihita yoherereza muganga kuri nimero ye ya telefoni imubwira nimero y’igitanda umurwayi ukeneye ubufasha aherereyeho.

Iyo bitinze umuganga ataraza, ya ntabaza ihamagara ya nimero ya muganga ku buryo idashobora gutuza atarahagera, ibyo Ange akabifata nk’ibyagabanya ukwinubira serivisi ku barwayi igihe batagezweho ku gihe.

Iyi porogaramu ye igizwe n’intabaza, akantu gakusanya amakuru (micro controller), imigozi (cables) GSM, telefoni na Connector.

Avuga ko bidahenze kuko ugereranyije nk’icyumba kirimo ibitanda 30 by’abarwayi hakenerwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi nka 600 ngo ibyo bikoresho bishyirwe kuri buri gitanda.

U Rwanda rugenda rutera intambwe mu ikoranabuhanga, ibyo bishimangirwa n’abana b’Abanyarwanda usanga uko bukeye n’uko bwije bahimba udushya tugamije guhindura ubuzima bw’abaturage hakihutishwa serivisi ndetse n’ubuzima bukarushaho kuba bwiza.

Eng. Gatabazi Pascal umuyobozi wa Tumba College avuga ko software zikorwa n'Abanyarwanda zizabafasha kubona amafaranga
Eng. Gatabazi Pascal umuyobozi wa Tumba College avuga ko software zikorwa n’Abanyarwanda zizabafasha kubona amafaranga
Ishuri rikuru rya Tumba College of Technology
Ishuri rikuru rya Tumba College of Technology

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish