Burundi: Col. Nibizi yatewe grenade iramuhusha

Kuri uyu wa mbere mu murwa mukuru w’U Burundi, Bujumbura Colonel Emmanuel Nibizi yatewe grenade ari mu modoka akomereka amaguru. Icyo gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana, ngo bari kuri moto aho beteye grenade imodoka yari arimo. Igitero cyabereye rwagati mu murwa mukuru Bujumbura. Col Emmanuel Nibizi yari imbere y’Ibiro bya Polisi, ahitwa kuri Avenue Peuple Murundi […]Irambuye

Ari wowe wabigenza ute umwana wibyarayiye akwihakaniye imbere y’abantu?

Nshuti duhurira kuri uru rubuga mbanje kubaramutsa, ndi umubyeyi w’abana bane, imfura yanjye yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, ibyo mbabwira ni ibyo nabonye nagiye gusura umwana wanjye ku ishuri. Umwana w’umukobwa yihakanye se imbere yacu twagiye gusura abana, umubyeyi biramutangaza natwe turumirwa. Uyu mwana w’umukobwa ngo yabwiraga abanyeshuri bagenzi be ko iwabo ari […]Irambuye

Kenya: Babiri bamaze kugwa mu myigaragambyo yabatavuga rumwe na Leta

Kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Kisumu, uherereye mu Burengerazuba bwa Kenya abantu babiri bitabye Imana abandi batandatu barakomereka mu myigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta bamagana Komisiyo y’igihugu y’Amatora bavuga ko ibogama. Abahagarariye abatavuga rumwe na Leta bavuga ko mu gihe aba bigaragambyaga Polisi yarashe urufaya rw’amasasu mu kirere kugira ngo ibatatanye bajya ku […]Irambuye

Urubyiruko rwa Kicukiro rwinjiye mu gikorwa cyo kubakira imfubyi yasizwe

Urubyiruko rw’akarere ka Kicukiro mu mirenge yose, rwinjiye mu gikorwa cyo kubakira Iradukunda Pliomene, imfubyi yibana yasizwe na Jenoside, kuri uyu wa gatandatu uru rubyiruko rwabashije kubumba amatafari 520 asanga ay’abandi babumbye mbere, intego ngo ni ukumwubakira inzu iberanye n’umwari w’u Rwanda. Mutabazi Alain Nicolas umuhuzabikorwa w’Urubyiruko mu Murenge wa Gatenga, wari witabiriye iki gikorwa […]Irambuye

Remera: Inzu ya Hon Nkusi Juvenal yahiye yose irakongoka

Ku isaha ya saa ine n’igice, inzu ya Hon. Depite Nkusi Juvenal iri mu kagari ka Rukiri II mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, yafashwe n’inkongi y’umuriro yahereye mu cyumba kimwe ikwira inzu yose, ishami rya Police rishinzwe iby’inkongi ryahageze inzu n’ibiyirimo byahiye byose. Iyi nzu ni urugo rwa Hon Nkusi, hari harimo […]Irambuye

Ingwate iracyari ikibazo mu bucuruzi bwambukiranya imipaka bukorwa n’abagore

*Inguzanyo zitishyuwe neza mu myaka 2 ni izahawe abagore ibigo by’imari bidashishoje. Kuri uyu wa gatanu abagore bibumbiye mu makoperative akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bahuye n’ibigo by’imari iciriritse (AMIR) aho baganiriye ku buryo bashobora gukorana ngo bakemure ikibazo cy’igishoro biciye mu nguzanyo. Abagore bakanguriwe kwizigima kuko ngo bitanga icyizere ku bigo by’imari iciriritse mu gihe […]Irambuye

Ruhango: Abarwayi bagana Pharmacie aho kwivuriza ku kigo nderabuzima

Bamwe mu baturage  baturiye ikigo nderabuzima  cya Nyarurama  mu murenge wa Ntongwe, mu karere ka Ruhango, babwiye Umuseke ko bahisemo kujya bagana  Farumasi (Pharmacie) n’andi mavuriro yigenga  nyuma  y’aho baboneye ko serivisi mbi bahabwa zishobora gutuma babura ubuzima. Aba baturage batashatse ko amazina yabo  ajya mu itangazamakuru kubera impamvu z’umutekano benshi batuye ku musozi wa […]Irambuye

Murekezi wayoboye Auditorium ya Kaminuza yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Jean Paul Murekezi kuri uyu wa gatanu tariki 03 Kamena 2016,  yakatiwe igifungo cy’iminsi 30 by’agateganyo n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha aregwa. Jean Paul yamenyekanye cyane nk’umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda ( – 2012) kuko yari ashinzwe ibikoresho byose by’inzu mberabyombi ya Kaminuza, inzu ikoreshwa cyane n’abanyeshuri n’abayobozi ba Kaminuza […]Irambuye

Tanzania: Mu ntara ya Tanga abantu bishwe baciwe imitwe

Abaturage b’ahitwa Kibatini mu ntara ya Tanga mu Majyaruguru ya Tanzania, bahunze ingo zabo nyuma y’ubwo bwinshi batewe n’urupfu rw’abantu umunani bishwe baciwe imitwe. Impamvu zihishe inyuma y’ubwo bwicayi ntiziramenyekana, Polisi iracyahiga bukware aba barishe abo bantu bikekwa ko bihishe mu mashamba. Polisi yasabye abaturage kwihangana mu gihe igikorwa iperereza ariko abaturage bo batangiye guhunga […]Irambuye

Japan: Umwana wari wajugunywe mu ishyamba n’ababyeyi nk’igihano bamusanze ari

Uyu mwana yasizwe mu ishyamba rwagati mu Buyapani kuwa gatandatu n’ababyeyi be bamuhaga igihano, yatowe ari muzima nta n’ikibazo afite. Uyu mwaka afite imyaka irindwi, yitwa Yamato Tanooka yasanzwe mu kigo cya gisirikare hafi y’ahitwa Shikabe mu majyaruguru y’ikirwa cya Hokkaido, ni muri kilometoro nkeya z’aho yari yajugunywe. Ababyeyi be mbere bari bavuze ko uyu […]Irambuye

en_USEnglish