Digiqole ad

Icyegeranyo kerekana iterambere ry’abaturage mu Rwanda ntikijyanye n’igihe

Imibare yakoreshejwe mu kwerekana iterambere ry’abaturage mu Rwanda mu mwaka wa 2011 mu nzego zitandukanye  ngo ntijyanye n’igihe.

"Imibare yakoreshejwe ni iya kera" Rwangombwa
"Imibare yakoreshejwe ni iya kera" Rwangombwa

Ibi bikaba bitangazwa na leta y’u Rwanda ndetse na Aurelien Agbenonci, umuhuzabikorwa w’umuryango w’abibumbye mu Rwanda unahagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere ry’Abaturage.

Aurelien Agbenonci, akurikije icyegeranyo kigaragaza iterambere ry’abaturage mu nzego zitandukanye cyashyizwe ahagaragara kuwa 02 Ugushyingi i Copenhagen, avuga ko imibare yagaragajwe itajyanye n’iyavuye muyo bafite mu biro bakoreramo I Kigali.

Iki cyegeranyo kerekana imibare bakurikije ubuzima, uburezi n’umutungo winjwizwa na buri muturage, gishyira u Rwanda ku mwanya 166 mu bihugu 187 byasuzumwe iko iterambere rihagaze.

U Rwanda  ruhakana uyu mwanya rwashyizweho werekana iterambere, aho rwemeza ko hakoreshejwe imibare ya kera, hagakorwa igereranya ririmo urujijo kandi hakanakoreshwa imibare idafite inkomoko izwi.

John Rwangombwa,Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi,avuga ko hakoreshejwe imibare yo muri 2005 kandi ku bindi bihugu harakoreshejwe imibare yo muri 2009 ikagereranywa n’iyo muri 2010, bityo agashyira akabazo ku igereranya ryatangajwe.

Rwangombwa yerekana ko nko mu buryo bwo kuboneza urubyaro, iki cyegeranyo kerekana ko ubu buryo buhagaze kuri 36 ku ijana; kandi kugeza ubu bugeze kuri 52%. Ukuvuka kw’abana kwakozwe n’abahanga mu by’ubuzima gushyirwa kuri 52 ku ijana, mugihe buri kuri 69.Uburumbuke ku bagore bugaragara kuri 5.3 ku icumi mugihe bugeze kuri 4.6. ku icumi.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko abanyarwanda babayeho munsi y’umurongo w’ubukene bagera kuri 58.5 ku ijana,aho iyi mibare iri no hejuru cyane ugereranije n’iyo mu myaka itandatu ishize.

Mu cyegeranyo cyo mu mwaka ushize kigaragaza iterambere ry’abantu u Rwanda rwari ku mwanya 152 mu bihugu 169.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • ndabona icyo cyegeranyo cyinyuze mu kuri nta hantu na hamwe kibeshye. Jya mu byaro byo mu Rwanda urebe ubucyene ukuntu bununa None se harifuzwa ko kigendera ku mibare iba yatanzwe n’abatekinisiye bo mu rwanda. naragenze ndabona!

  • Rata hakoreshejwe imibare ya mbere ya 94 kuko ntibyumvikana ko u Rwanda rwaza ku mwanya w’ 166 mu bihugu 187.
    Ropport zivuga nabi tugomba kuzamagana tukerekana n’impamvu.

  • kimwe n’indi miryango mpuzamahanga,usanga ibyegeranyo byinshi bakora biba byifashije imibare utamenya aho bayikuye,nkibaza niba inzego ziba zibahagarariye mu gihugu nta gaciro ziba zifite kuburyo kuzisaba imibare y’ibipimo ngenderwaho bimaze bagahitamo kwihimbira iyabo.

  • abakora ibi byegeranyo ngirango ntibaba bashaka ko hamenyekana ibyagegezweho mu rwanda,baba bunva bifuza ko isura y’urwanda idahinduka iba nziza!uretse ko ibyo bitahindura ibihari kandi bigaragarira abashaka kubibona

  • ibyo bavuze byose n’ukuri,usibye ayo mazu agerekeranye yo mumujyi wakigali usibye ko nayo afite abigwizaho imisoro y’abaturage muzagere mucyaro murebe abarya rimwe kumunsi uko bangana cyakora wenda imivurize yo yateye imbere ariko turacyari munsi yumurongo wubucyene.

  • ariko abantu bose rappport batanga ku Rwanda ziba ari ibinyoma ?ubu se ko nta kindi gihugu kiravuga ko PNUD yagitangiye rapport itari yo twebwe twaba dupfa iki na PNUD? cg mubona mwujuje ama gorofa muri Kigali mukagira ngo abanyarda bose bameze nka mwe abayobozi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish