Digiqole ad

Inda Beyonce atwite yagiye he?

Kuri uyu wa gatanu nijoro, abakurikiranaga igitaramo umuhanzikazi Beyoncé Knowless yakoranaga na Jimmy Fallon batunguwe no kubona inda atwite itakigaragara.

Beyoncé yagaragaye kuri ‘scene’ na Jimmy Fallon ariko inda atwite y’amezi atandatu itagaragara nabusa.

Ikoranabuhanga mu kwerekana amashusho ryatumye bibeshya ko atagitwite
Ikoranabuhanga mu kwerekana amashusho ryatumye bibeshya ko atagitwite

Byatumye benshi bongera gukeka ko koko yaba yarabeshye ko atwite nkuko byigeze kuvugwa mu minsi yashize ariko Beyoncé ubwe akabinyomoza.

Icyatunguranye kurushaho, ni uko bamubonye kuri ‘Scene’ akimara guhamagarwa na Jimmy Fallon ngo baririmbane indirimbo ye nshya yitwa ‘Countdown’

Abafana ariko ngo bamwe baracyari mu gihirahiro kuko uwo barebaga kuri scene atari Beyoncé w’ubu, ahubwo ni amashusho yafashwe mu mpeshyi ishize (ahagana muri Kamena uyu mwaka)

Gusa icyatumye bakomeza kwibaza ni uburyo uyu Fallon yahamagaye Beyoncé kuri Scene ndetse abafana bagahaguruka bakamukomera yombi maze akaza bigaragara ko adatwite nabusa.

Beyoncé babonaga kuri 'Scene' ni uyu
Beyoncé babonaga kuri 'Scene' ni uyu

Ibi byatumye abari aho bose bagwa mu kantu mbere y’uko abinkwakuzi bamenya ko ari amashusho yafashwe bari kwerekwa, ko Beyoncé atari no muri iyo nzu mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu.

Kugeza ubu ntibiramenyekana impamvu Beyoncé yahisemo kwereka abafana be Video atababwiye, birashoboka ko ngo yaba adashaka kugaragara muri rubanda mu gihe akuriwe.

Gusa kugeza nubu bamwe mu bafana be ahantu hatandukanye baracyagaragaza gushidikanya kuri twitter na facebook zabo ko Beyoncé atwite.

Nyamara uwa none ni uyu ukuriwe
Beyoncé w'ubu we arakuriwe

Photos Internet

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

11 Comments

  • Ok tuzabyemera tubibonye

  • yeeeeee beyonce aratwite gusa niko abastar bimerera

  • No evidence,no word,conguracurations.

  • IMANA IZAFASHE ABA BA STAR BABONE AKANA RWOSE. NA SARA YAGEZAHO ABONA UMWANA MU ZABUKURU (GUSA NKEKA KO BATAZAGEZAYO BAKIRI KUMWE!). BIHANGANE ARIKO IBIGAMBO BYO NI NGOMWA KU BANTU NK’ABA.

  • umva man beyonce aratwite , iyo video yakamewe mu kwezi kwa gatandatu

  • Nonese ko technology yagakemuye ntibitagaje cyane.

  • Ariko nkiyi njiji ngo yiyise James yandika ibyongereza itazi mwagiye mwandika Ibyomuzi.
    We Say”” Conglatulation”” not “”Conguracurations””
    Stupid you are!!!!!!!!!!!!!

  • ABAZUNGU NTIMUBAZI

  • wenda yayikuyemo

  • u’re pragnant i’m sure

  • Egoko mwokabyaramwe ubwose ni ngobwa gutukana kubera ko handitswe icyongereza kibi hari itegeko se kuri iyi site yavugaga ko utagomba kwandika mururimi utumva neza?mana ni akumiro.

Comments are closed.

en_USEnglish