Digiqole ad

Yishwe n’imvubu yoyiroreye yitaga ‘Umuhungu we’

Umworozi wo muri Africa y’epfo kuwa gatandatu yishwe n’imvubu yiyororeye kuva mu myaka itanu ishize, nyakwigendera akaba yajyaga ayita ‘umuhungu we’ dore ko nta kana asize.

Iyo mvubu ye niyo yamuhitanye
Iyo mvubu ye niyo yamuhitanye

Iyi mvubu, ya Marius Els w’imyaka 41, yamwishe ibanje kumurumagura  irangije imukururira mu mugezi yakundaga kuba irimo ari naho umurambo wa nyakwigendera wabonywe kuwa gatandatu mu cyaro muri Africa y’epfo.

Muri uyu mwaka nibwo Marius yagaragaje amashusho ari ku mugongo w’iyi mvubu y’ibiro 1200kg, yatangazaga ko iyi mvubu yise Humphrey ari nk’umwana we.

Icyo gihe yagize ati: “Humphrey ni nk’umuhungu wanjye, hari isano ya hafi yanjye na Humphrey, nicyo abantu batabasha kwiyumvisha

bavuga ko abantu babana n’imbwa injangwe n’ibindi byo mu rugo, ariko njye nabashije gucudika n’inyamaswa y’inkazi muzambere muri Africa” nkuko yakomeje abitangaza

Mu byishimo na Humprey
Mu byishimo na Humprey

Marius yari afite izindi nyamaswa mu rwuri (farm) rwe nka twiga, isatura n’izindi, ariko akaba yaracuditse cyane na Humphrey yaguze ifite amezi atanu gusa akanayubakira ikiyaga cyayo bwite.

Iyi mvubu ye ngo yajyaga ifatira Marius imyanzuro idasanzwe, nkiyo yashakaga ko ayiva ku mugongo ngo yamujugunyaga itamuteguje.

Iyi nyamaswa ariko ngo yanagiraga amahane ku bandi kuko mu mwaka ushize yari yishe umusaza n’umwuzukuru we bigendagenderaga mu kato (Canoe) kabo igashaka kubica bakayicika bakurira igiti, icyo gihe yisobanuye ko yashatse kubagirira nabi kuko yari ishonje.

Ababaye kwa Marius mwijoro ryo kuwa gatandatu, basanzwe umurambo we mu mazi uhamaze amasaha menshi kandi wanacikaguritse bigaragara ko ari iriya mvubu yamucimbaguye.

Imvubu ni imwe mu nyamaswa zinkazi cyane za Africa, ibasha gusagarira umuntu niyo yaba atayishotoye, cyane cyane iyo hari ibyana byayo hafi aho. Ikoresha amenyo yayo mu gucimbagura icyo yarakariye.

Imvubu zishobora kugeza ku buremere bwa toni eshatu, ibasha kwiruka ku muvuduko wa 50km/h

Ntawuramenya igihe yamwiciye kuko umurambo we bawusanze mu mugezi
Ntawuramenya igihe yamwiciye kuko umurambo we bawusanze mu mugezi

Source: Dailymail

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

20 Comments

  • RWOSE URIYA NIWE WARWISHAKIYE ( URUPFU) KORARA IMVUBU MURUGO!!!!!!!!! ESE UBUNDI YABONAGA ARIKI? URWISHIGISHIYE ARARUSOMA . GUSA IMANA IMANA IMWAKIRE MUBAYO . SAWA BAYI

  • UMURENGWE.COM
    Azagire iruhuko ridashira, hazakurikira ho umuturanyi wacu wo muri EAC muri TANZANIYA ukora nkibi ariko we NGONA. Mutangire mumusabire kuzaruhuka neza mugihe INGONA zizaba zamwivuganye.

    A bon entendeur salut !!!!

  • uyu na we ni agafi gatoya icyimbabaje nuko adasize akana

  • urwishigishiye ararusoma. niyigendere

  • Imana imwakire mu bayo!

  • umva ko abantu bavuga!!none se yari yayoroye abona yahindutse umuntu ku buryo ntacyo yari kumutwara?imvubu?karande ntipfa n’ubuvubu bwari bukiyirimo malgre ké yayororeye iwe mu rugo!Imana imwakire yari yaroroye urupfu arangije anacudika narwo!!pole sana

  • aha ntundebera ubu se yabuze ifubyi arera?bikunda butindi reka bajye babona!

  • Uyu muntu ni inwari kuko yagerageje kubana n’iriya nyamaswa y’inkazi. N’ikimenyetso cy’uko byashoboka ko kera abantu bibaniraga n’inyamaswa ntizigire icyo zibatwara.
    Akenshi zihaburwa ,n’ibikorwa byacu bibi, haba hagati yacu, cyangwa se ibyo tuzikorera. Muri Paradizo tuzashyirwamo n’Imana, tuzibanira nazo mu mahoro.

    Tureke ibikorwa bihungabanya ubuzima(violence).

  • Somalia abantu baricwa ninzara ngo nawe arimo korora imvubu!!!Yaboney igihembo kimukwiriye.

  • INYAMASWA NI INYAMASWA UMUNTU NAWE NI UMUNTU.YACUDIKAGA N’INYAMASWA ARI UKO YABUZE ABANTU?IYO MVUBU YARAKOZE KUMUHA ISOMO, NUBUNDI NTACYO YARAMAZE KO YARI YARANZE NO KUBYARASE BIGARAGARAKO ATAKUNDAGA N’ABANTU!!!!

  • Iyi mvubu si imvange,irasobanutse; ubundi se yari ayobewe iyi migani ikurikira: Umwana w’inzoka nawe ni yo(mutoto wa nyoka ni nyoka),inyana ni iya mweru, ingwe isaza ku menyo ntisaza ku mero,imfizi ibyara uko ibyagiye, none ubwo yakomye rutenderi rero,kandi agahuru kagusabye amaraso ukaba utayakima, Safari njema aheza mu ijuru, isomo ku basigaye.

  • ubundi zijye zibakosora nubundi niho bahera bakora amahano yo kuryamana n ibisimba ngo baracuditse

  • Umugabo wari utuye ku Mukingo wa Nyanza yacuditse n’impyisi, buri mugoroba kajya ataha ayihetse ku rutugu. Noneho banyura ku bantu, bakamubaza bati ariko se ko uheka iyo mpyisi ubona itazakurya? nawe akabasubiza ngo “Erega iyi mpyisi ntabwo yandya ni nshuti yanjye” Noneho ya mpyisi irabyumva iramubaza ngo “Bariya bagabo bakubwiye ngo iki?” arayisubiza ngo”Barambwiye ngo uzandya da!”. Barahanyura kabiri, gatatu; kane. Ku nshuro ya gatanu ba bagabo bongera kumubaza nka mbere, abasubiza nawe nka mbere. Impyisi yongera kumubaza ibyo bamubwiye, arayibwira ngo bongeye kumubaza impamvu yacuditse n’impyisi kandi ishobora kumurya. Impyisi iramubwira iti “Urajye utinya ibyo rubanda bavuga” impyisi ihita imurya, ibye birangirira aho.

  • ushaka urupfu arera imvubu!

  • Imiteto iracyari Ntizashira, ejo ntiharabura undi ugera ikirenge mucye,Maruis kabisa yahuye nuruva gusenya, ntano kumugirira akabanga, kandi wasanga Humphrey aranze amukozeho neza!!!!!???? Ntibizoroha kabisa,…..

  • Ntabwo abantu bagenewe kubana n’inyamaswa hano mu isi barindire tuzabane nazo muri Paradiso!

  • none ubwo yarafise umugore canke umugorewe yariyo mvubu ye canke yarayitunze yibaza ko arumuntu abanye nawe.canke ntiyari bwumve uwo yakore ivyamfura mbi . ayi pole sana.

  • Awa!!!!

  • none reta imutwara yabifashe gute .canke mwe muhanura iki abantu batunga ibikoko nkuyomuntu yari yitungiye urupfu.

  • May God welcome him, that was his entertaining way!

Comments are closed.

en_USEnglish