Ikirezi Group na Tigo muri gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Ikirezi Group ifatanyije na Tigo Rwanda muri iyi week end ishize batangije gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bahereye mu rutuye mu ntara y’Amajyepfo.
Iyi gahunda yatangiriye muri stade ya Muhanga yitabiriwe n’urubyiruko rwinshi rwo muri ako karere rwaje kumva ubutumwa bwatangirwaga aho.
Tigo nayo muri gahunda kumenyakanisha gahunda ya Tigo Cash ikaba yarafashaga abantu mu kwinjira bakanabasha kwiyandikisha muri Tigo cash bikorewe aho kuri stade ku buntu.
Iki gikorwa kikaba kigamije kandi no kugera ku rubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye ubu ruri mu biruhuko, bizwi narwo ruba rwugarijwe n’ibishuko byo gukoresha ibiyobyabwenge nk’urumogi, cocaine, mugo n’ibindi binyobwa bisndisha ku rwego rwo hejuru.
Kugira ngo ubutumwa bugere kubo bigenewe ku buryo bworoshye, Ikirezi Group na Tigo bakaba barifashishije abahanzi nka Kitoko, Dream Boys, Tuff Gang, Khizz, Boaz, Maitre Jado n’abandi.
Biteganyijwe ko ku cyumweru gitaha tariki 20 Ugushyingo iyi gahunda izakomereza i Gicumbi, tariki ya 26 Ugushyingo ikabera i Musanze mbere y’uko isorezwa i Rubavu tariki 3 Ukuboza uyu mwaka.
Abahanzi bari kwifashishwa, Tigo ndetse n’ikirezi Group bakaba baratunguwe n’urubyiruko rw’i Muhanga rwitabiriye ari rwinshi cyane.
Umuhanzi witwaye neza kuri ‘scene’ ndetse akanatungurana ni Khizz, akaba anakomoka aho mu mujyi wa Muhanga.
Urubyiruko n’abahanzi kandi bashimishijwe na ‘Sound System’ yari yazanywe na sound promotion and creations yari yakodeshejwe na Tigo Rwanda.
Plasir Muzogeye
UM– USEKE.COM
9 Comments
mubyukuri ikigikorwa mwadukoreye nicyi pe
TIGO YADUKENYEJE RUSHORERA
Abantu twakoze securite haba ku muryango ndetse n’ahandi kuri stade TIGO yagihe itaduhembye.Batubwiye(Sasha na Sano bakorera TIGO) ko bazayatwoherereza kuri TIGO CASH none twarategereje turaheba.Birababaje.
AMARIRA KU BAKOREYE TIGO I MUHANGA MURI
LAUNCH YA TIGO CASH
ABASORE N’INKUMI BAKOREYE TIGO BASIGAYE BARIRA AYO KWARIKA NYUMA Y’AHO ABITWA SASHA NA SANO ABAKOZI BA TIGO MU RWEGO RWO HEJURU BABABWIYE KO NTA MAFARANGA YO KUBAHEMBA ARIKO NGO KU MUNSI UKURIKIRAHO BAKAYOHEREZA HAKORESHEJWE TIGO CASH. NA N’UBU AMASO YAHEZE MU KIRERE.
Ntimugire Ikibazo TIGO izabishyura kuko njye uko mbazi si abambuzi rwose. Ahubwo nibakoreshe iyo gahunda yabo ya TIGO Cash babatunganye kuko nabonye ari sawa cyane
mwanze guhemba muziko abo mwakoresheje twaburaye ntacyo ariko bucya bwitwa ejo namwe muzabibura mwarakoze!!
utarahembwayarakoreshejwe ahamagare kurizo numero 0722123239 yitw
icyi gikorwa nicyiza pe!!!!!!!mukomereze aho
abo babyinyi bambara ubusa wapi rwose
TURABYISHIMIYE CYANE NATWE MUSADUSURE KURU G S BUSOGOI
Comments are closed.