Digiqole ad

President Kagame yasuye umujyi udasanzwe waMasdar I Abu Dhabi

Kuri uyu wa gatandatu President Kagame yari  i Abu Dhabi  mu bihugu byunze ubumwe by’abarabu (United Arab Emirated) aho yeretswe uburyo umujyi wa Masdar uri gukoresha ingufu mu buryo bugezweho butangiza ikirere.

President Kagame atambagizwa mu mujyi udasanzwe wa Masdar
President Kagame atambagizwa mu mujyi udasanzwe wa Masdar

President Kagame yatemberejwe mu mujyi wa Madsar agezwa no muri Kaminuza y’ikoranabuhanga ya Masdar, muri uru ruzinduko President Kagame n’abamuhereje basobanurirwaga gahunda n’impamvu hari kubakwa Masdar City.

President Kagame yatemberejwe mu gisa n’imodoka yitwara ikoreshwa n’ingufu zitarimo Carbone (Zero-Carbon vehicle) yerekwa aho gahunda yo kubaka uyu mujyi udasanzwe ku isi igeze, n’icyo izamarira UAE n’Isi muri rusange.

Masdar City, ni umujyi ‘wateguwe’ uri kubakwa mu birometero 17 uvuye mu mujyi wa Abu Dhabi, uyu mujyi ukazaba ukoresha gusa imbaraga zikomoka ku mirasire y’izuba, nta kintu na kimwe cyangiza ikirere kiba muri uyu mujyi udasanzwe.

Uzaba ari umujyi urimo ikoranabuhanga ritangaje kandi riteye imbere cyane ariko by’umwihariko rigabanya cyane iyangizwa n’ihumana ry’ikirere rivuye ku mirimo ya muntu.

Muri uru ruzinduko rwe, President Kagame yasinye mu gitabo cy’abashyitsi nacyo gikoze ku buryo bw’ikoranabuhanga “Electronic Book” , anatemberezwa mu nzu z’ubushakashatsi z’abanyeshuri ba Kaminuza ya Masdar.

Nyuma gusura ibikorwa bitandukanye by’uyu mushinga w’umujyi udasanzwe wa Masdar, nkuko tubikesha Khaleej Times, President Kagame ngo yatangajwe cyane na gahunda zo kurengera ibidukikije mu ikoranabuhanga riteye imbere, ndetse no mu bintu byose biri gukoreshwa muri uyu mujyi wa Masdar

Yagize ati: “ nshimishijwe cyane no gusura Masdar, no kwirebera bwa mbere  ibintu byagezweho n’abubaka uyu mujyi mu myaka ishize, gukoresha imbaraga zitangwa n’izindi mbaraga mu kurinda ibidukikije ni gahunda nziza kandi irambye, si hano izagirira akamaro gusa, ahubwo ni Isi yose

Dr. Sultan Ahmad Al Jaber ukuriye umushinga wa Masdar we yagize ati: “Twishimiye kwakira Nyakubwahwa President Kagame i Masdar, uruzinduko rwe rurafasha kumenyesha Isi ibyiza by’uyu mushinga mu kugira Isi nziza, twiteguye gufatanya n’ibihugu bibishaka, birimo nicyo ayoboye, mu gukoresha imbaraga zibyarwa n’izindi mbaraga mu iterambere rirambye rishaka ibisubizo ku kibazo cy’iyangirika ry’ikirere cyugarije isi uyu munsi

Uyu mushinga wo kubaka umujyi wa Masdar uri gukorwa na Future Energy Company, watekerejwe mu 2006 ko uzatwara miliyari 22 z’amadorari ya Amerika ugafata imyaka 8 ngo urangire.

Kubaka byatangiye mu 2008 imiturirwa itandatu yamaze kuzura ndetse ikorerwamo kuva muri Ukwakira 2010, ariko kubera ihungabana ry’ubukungu ku isi biteganyijwe ko ikiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizarangira mu 2015.

Umushinga wa Masdar city
Umushinga wa Masdar city

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

16 Comments

  • Yes we can!!!!!!!!!

  • Keep up with the learning trips you always do on behalf of rwanda, am sure you’ll bring back some of the ideas you were exposed to so we can implement them in our country. ALUTA CONTINAU!!

  • Kigari nizera ntashidikanya ko izagera ikirenge mu cya Masdar, gusa bidusaba gukora tutikoresheje. Towards the development ndumva twayigira intero twese abanyarwanda.

  • Incha Allah, natwe nk’u Rwanda tuzabigeraho!

  • umunyarwanda yaravuze ngo ifuni ibigara ubucuti ni akarenge, kuba rero nyakubahwa perezida kagame ari kugenderanira n’ibihugu by’amahanga ni uko ashaka gutsura umubano ufatika hagati y’ibyo bihugu byombi, ibi rero bikaba byerekana ikizere cyiza cy’ejo hahaza h’u rwanda.

  • Reka biriya muri 2020 tuzaba twarabigezeho.

  • Ko mutatubwiye uko Formula 1 yari yifashe se ?

    Nikundira imishinga nk’iyo ivamo ibirayi n’amashaza.

  • uru ruzinduko ni ishuri rikomeye ku rwanda,kuko ibyo bikorwa bitangiza ikirere kandi bigatanga umusaruro uteza imbere abaturage no mu rwanda twabigeraho cyane ko imiterer y’igihugu cyacu itwemerera gukoresha ingufu zitangiza ikerere kandi tukaba twazibona ku bwinshi

  • Ndashima Presida wacu kubyiza udushakira jye ndifuza ko twabyigiraho tugakora ibyiza ariko biri mubushobozi bwacu kubera ko bariya bagabo nabaherwe 22bn ni bije yacu yimyaka makumyabiri!, none ni ryari BNR cg igihugu cyacu cyazagira reserves zingana gucya? ko imishinga mito itagejeje na 300m zamadolali ndavuga nka maltinational road (rubavu-Bujumbur), convetional Center, New airport nindi ko itunanira cg ikatugora. Ndisabira H.E ko yavayo bamwemereye kwakira abanyeshuri bacu nabo bakajyayo ariko bakagenda biga ibyo bakorera murwanda ariko badaterura ibyahariya ngo babizane uko byakabaye

  • Twizeye ko Muzehe, yabakanguriye kuzaza mu Rwanda nubwo uriya mushinga uturenze. Ariko ntacyo aba ny RWanda tuota ku manwa ntabwo turota nijoro. Vision 2030 uriya mushinga turawushaka mu Rwanda. Muzehe wacu komereza aho ujya kureba aho bateye imbere kuturusha kugirango tubigireho. Bravo mzehe wetu tupo nuyama yako tu !!

  • Nishimiye cyane kuba Umukuru w’igihugu cyacu akunda ikorana buhanga binyereka ko natwe mu minsi iri mbere tuzaba dukataje mw’ikorana buhanga kuko ariryo nanjye niga hano muri NUR. Ibyo mbivuze kubera ko iki gikorwa cyo gusura Abu Dhabi, kije nyuma yo gutangiza ishuli ry’ikorana buhanga ryo mu kiciro cya gatatu cya kaminuza ryica Canergy Mellon University, ibi bikaba bizagabanya ingendo twakoraga tujya kwiga mu mahanga. It’s very good

  • Murakoze mwese ariko nokugerayo kua nyakubahwa nigitegi kya mbere hanyuma nyuma ya Kigali hamaze kuzura ubwo ririya korana buhanga ni iButare nyuma ya 2020

  • Buri munyarwanda agize discipline nshya kimitekerereze, Kimyumvire, agasobanukirwa ko ategetswe gushyira byibuze 20.% z’amafr.yose aronse(salaire,impano) kuri cpte ya epargne obligatoire adakorwaho,akirinda kugura M2U za buri kanya, akareka umuco wo “kuroha mu nda”-ngo inda ikomeze kumurusha amaboko kandi akareka ka kamenyero kabi ko kwiyemera asesagura,yaya ngo arita kuri le”social” bambe!!! atwerera invitations zose ata n’umwanya wo gukora ngo arataha amakwe, kandi atari yihaza neza ‘economiquement, nukuri twabigeraho mu mezi nka 60 gusa. Tureke za tabous ,inzoga , abagore na luxe.Twige kuba imfumfu, TURABA ABAKIRE kandi VUBA

  • Ni hatari ours President is very stong nibyiza kuri uru rugendo yakoze twumve ko ari kunyungu zacyu twese nkabanyarwanda dushize hamwe ntacyatunanira gusa adushakire yo za bourse tuvaneyo iryo koranabuhanga bitubere icyitegererezo turebe natwe ibyo twakora ibyacu ndetse byaba ngombwa tukabarenga nabo bakatwigiraho gusa ndasaba abanyarwanda ibyo bazi aho kubijyana mumuhanga bwa mbere babanza kubigeza kubanyarwanda ariko nizeyeko tukiri kumwe na muzaehe wacu kubigeraho ningombwa turamushigikiye tumuteye, ingobo mubitugu. murakoze.

  • Our president is a strong man and we have believe for him to keep us also at that stage.

  • Rutinwa says:
    November 14, 2011 at 11:54
    „Uru ruzinduko ni ishuri rikomeye ku Rwanda,kuko ibyo bikorwa bitangiza ikirere kandi bigatanga umusaruro uteza imbere abaturage no mu rwanda twabigeraho. Cyane kuko imiterere y’igihugu cyacu itwemerera gukoresha ingufu zitangiza ikerere, kandi tukaba twazibona ku bwinshi…..“.

    ++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++
    Banyarubuga Bavandimwe,

    muraho meza mwese. Nimugire ubugingo, nimugire amahoro n’amahirwe, nimugire urukundo n’umubano mwiza. Naho ubuhanga, amahera n’ibintu, tuzabihaha, mba mbaroga….

    Muri make, kuva ejo nasomye nsubiramwo ibitekerezo byanyu byerekeye uru rugendo rwa Nyakubahwa Perezida P. KAGAME hamwe n’abafasha be. Byaranyuze byose kabisa. Byanteye umunezero k’umutima kuko bigaragaza ko, Abanyarwanda tumaze gutera imbere mu myiyumvire yacu. Kandi nyine byanyeretse ko „ITERAMBERE RYIZA KANDI LIRAMBYE“ ari ikifuzo cya buri wese. Ndabashima mbashimira, kandi mbasaba gukomerezaho….

    Jyewe na njye ngerageza gukurikira amakuru yerekeye ingendo Umukuru w’Igihugu akorera mu bihugu bitandukanye. Usibye amakabyo, aho agiye hose nsanga aba afite imigambi nyakuri imujyanye. Haba muri Viet Nam, haba i Paris, haba i New York, haba i Washington n’ahandi n’ahandi. Nshobora kubarondorera ibintu byiza yahakuye byabashije hagataha kugilira u Rwanda akamaro. Ariko ubwo naba nta igihe, kuko abenshi muri mwe murabizi neza neza, ndetse kundusha!!!

    RENEWBARE ENERGIES * ICT * BIO-TECHNOLOGY

    Nkuko mugenzi wanjye RUTINWA yabyanditse mu gitekerezo cye, iwacu i Rwanda isoko z’ingufu zishobora kubyazwa ingufu, nyine tuzikizeho.

    Yaba imirasire y’izuba, waba umuyaga, bwaba ubushyuhe buva ikuzimu, byaba ibisigazwa by’ibiterwa cyangwa amase y’amatungo, yaba amazi mu migezi myinshi hose mu ntara z’u Rwanda. Ibi byose ni ubukungu gakondo usanga iwacu. Ntabwo nibagiwe gazi methane yo mu Kivu, ntabwo nibagiwe nyiramugengeri, ntabwo nibagiwe amakara n’inkwi z’ibiti byo gucana….

    Icyangombwa nuko byose tubibyaza umusaruro ugaragara. Nicyo gituma tugomba kubikorana ubuhanga, ndetse nyine tukagerageza kwigana amahanga. Ariko nyine, nkuko benshi babyanditse, muri uko kwigana tugashyiramwo ubwenge bwacu….

    Ikindi kandi ikoranabuhanga ni ingirakamaro muri iyi migambi. Mu rulimi rw’icyongereza ubwo buryo bwadufasha kugera kubyo bita „Smart Grid“. Ariko ntabwo ari ibintu byoroshye, nicyo gituma nshyigikiye, ko „ABANA B’U RWANDA“ bakwiye kwiga umunsi n’ijoro, kwiga ubudahwema, kwiga 24h/24h. Iterambere nyaryo rizakenera abakozi bazobereye m’ubuhanga bunyuranye, abakozi bafite ubumenyi kimwe n’ubushobozi koko….

    Ikintu kidakunze kuvugwa cyane mu binyamakuru ariko tugomba guhoza k’umutima ni „INGANDA Z’INYURANYE“ kimwe n’ubushakashatsi muli „BIOTECHNOLOGY“. Aha naho Igihugu cyacu nsanga gifite umutungo kamere dushobora kubyaza umusaruro mwinshi kandi mwiza….

    Ndangije iyi message nongera gushimira „UBUYOBOZI BUKURU“. Rwose abagaya bazabagaye ikindi ariko ikitwa „ITERAMBERE“ barakitumye, barakihagurukiye….

    Rero nimuze twese hamwe duhaguruke duhagarare. Umunsi k’uwundi, intambwe ku yindi, dutere imbere.

    Murakoze mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish