Tumenye ibibyimba biza kuri nyababyeyi byitwa Myoma
Ibi byimba babyita mu ririmi rw’icyongereza “myoma” cyangwa” uterine Fibroid” bikaba bikurira mu mikaya(muscles) za nyababyeyi.bikaba bitandukanye ingano ndetse bibamo ubwoko butatu bitewe naho byafashe muri nyababyeyi:
Ese ni ibihe bimenyetso byakuburira ko ufite ibyo bibyimba:
- Kubabara mugice kiri munsi y’umukondo(pelvic region)
- Imihango myinshi kandi imara igihe(Very heavy and prolonged menstrual periods)
- Kubyimba inda ushobora kwitiranya ko wasamye cyangwa wiyongereye ibiro(An enlarged abdomen)
- Kubabara mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina(dyspareunia)
- Ubugumba
- Kugira impatwe(constipation)
- Gukuramo inda bya kenshi(Repetitive pregnancy loss)
- Kubyara igihe kitaragera
Imisemburo ya Estrogen n’ibi bibyimba
Ntagushidikanya ko uyu musemburo uri muri nyirabayazana wabyo.dore zimwe mu mpamvu:
- Ntibifata mbere y’ubwangavu
- Birashira iyo umugore yacuze
- Bigira utugingo twakira imisemburo ya estrogen na progesterone
- Ubirwaye agaragaze ubwinshi bwiyo misemburo
- Imiti igabanya iyo misemburo ituma bigabanya ubunini
Uruhererekane rw’imiryango n’ibi bibyimba
Bigaragara ko ibyago byo kugira ibyo bibyimba ari 40% niba umubyeyi wawe yarabirwaye,kandi ubushakashatsi bwerekanye ko abirabura babirwara kurusha ayandi moko.
Ibibyimba bya myoma n’ubugumba
Impamvu z’ubugumba ni 2: bituma igi ryakozwe nyuma yo guhura kw’intanga zombi ritabasha kugenda ngo rigere muri nyababyeyi(Impaired tubal transport) cyangwa rikabuza gushinga muri nyababyeyi(Impaired implantation).
Ese ibi bibyimba biravurwa ?
Dore bumwe mu buryo bukoreshwa:
- Imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro ifasha mu kuvura ya mihango idakama
- Utunini twa Fer turindi ko wagwa mu ndwara ya Anemia
- Imiti igabanya ububabare nka Ibrufen,paracetamol,…
- Imisemburo
- Kubaga ibyo bibyimba ukabivanamo
- Ibyo byose iyo binaniranye bavanamo nyababyeyi (hysterectomy)
Dore amwe mu mafoto :
Ibi byimba babyita mu ririmi rw’icyongereza “myoma” cyangwa” uterine Fibroid” bikaba bikurira mu mikaya(muscles) za nyababyeyi.bikaba bitandukanye ingano ndetse bibamo ubwoko butatu bitewe naho byafashe muri nyababyeyi:
Photos: fibroidsecondopinion.com
Source: Danforth’s Obstetrics and Gynecology, 10th Edition
Corneille k.Ntihabose
UM– USEKE.COM
4 Comments
Iyi ndwara iteye ubwoba.none se uwabirwaye ni ukuvuga ko adashobora kubyara (ubugumba)cg umuntu ashobora kuvurwa agakira?Mana ujye urinda abaja bawe ndavuga ababyeyi bacu na bashiki bacu.Ndabaza uyirwara aba ari mukigero kihe?Ese umuntu ashobora kuyirinda mbere yuko ayirwara(kugabanya iyo misemburo ibitera mu mubiri)?
Ibi bibyimba narabirwaye barabimbaga, nakoze ubukwe muri 2008 mu kwezi kwa mbere ngeze mu kwezi kwa 3 mbona ntasama njya kwa muganga kugirango ndebe ikibitera ariko hagati aho nari narabyimbye inda nk’umuntu utwite, ngezeyo nyuze muri Echo basanga ndwaye ibibyimba, barabibaga mu kwezi kwa 4 ku wo mwaka bambazemo 15 byari bitandukanije ingano nabagiwe mu bitaro by’ikanombe ndashaka kubabwira ko nyuma nasamye nyuma y’amezi 6 mbazwe mbyara umukobwa 2009, none n’ubu nabyaye umukurikira 2011 biravurwa bigakira nicyo nashakaga kukubwira ikibazo ufite umbaze
Mwiriwe neza?nagirango mbabaze,ibyo bibyimba birwara abadamu gusa cyangwa n’abakobwa barabirwara?Niba bose babirwara se umukobwa ukiri muto yakora iki ngo abyirinde?
hama se umugore utwite agasanga afite iyo ndwara ya fibroid byo bigenda bite
Comments are closed.