Digiqole ad

« Igipolisi kigiye kuva mu biro cyegere abaturage » Chf Spt Badege Theos

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo ku kicaro gikuru cya Polisi y’igihugu harangiye inama ya 5 ya Polisi yahuje Minisitiri w’umutekano mu gihugu Mussa Fadzil Harererimana n’abakuru ba polisi y’igihugu mu nzego zitanduknye kugera kubakuriye polisi ku rwego rw’akarere mu rwego rwo kurebera hamwe uruhare rwa polisi mu iterambere ry’igihugu.

Minitiri w'Umutekano Mussa Fadhzil Harerimana hagati mu myambaro itari iya Leta n'abakuru bapolisi batandukanye
Minitiri w'Umutekano Mussa Fadhzil Harerimana hagati mu myambaro itari iya Leta n'abakuru bapolisi batandukanye

Iyi nama ikaba yari igamije kwigirahamwe ibyakorwa ngo polisi y’u Rwanda irangize inshingano zayo neza, no kunoza imyanzuro yigiwe mu mwiherero w’abapolisi bakuru wabaye ku itariki ya 11 kugeza ku ya 13 z’uku kwezi.

Mu bigiye gushyirwamo ingufu hakaba hari ukwigisha abapolisi gufata neza abantu bakekwaho amakosa ku buryo bukurikije amategeko ndetse ngo hakaba hashyirwa ingufu nyinshi mu kurwanya ruswa cyane ku bapolisi bakora hirya no hino mu turere.

Minsitira Fadzil Hererimana akaba asanga ikibazo cya ruswa cyajya kigarukwaho kenshi mu manama.

« Buri nama igomba kujya igaruka kuri iki kibazo. Hagomba gushyirwaho ibiro abaturage bazajya bajyanamo ibirego byabo ku buryo bworoshye, batagombye kuza ku kicaro gikuru. »

U Rwanda kandi ngo rwasabwe kohereza “ policier attaché” uzaba ukorana byahafi n’umuryango w’abibumbye ONU, akazaba afite ikicararo i New York muri Amerika.

Nk’uko twabitangarijwe n’umuvugizi wa polisi y’igihugu Theos Badege, ngo uwamaze gutoranwa ngo azakore uwo murimo ni Assistant Commisisoner of Polisi Jimmy Hodar.

Ngo akazaba akurikiranira byahafi ibijyanye n’abapolisi b’Urwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga.

Nk’uko umuvugizi w’igipolisi mu Rwanda kandi abivuga, ngo bagiye kugabanya akazi ko mu biro, yagize ati : « Tugiye kugabanya akazi ko mu biro (bureaucratie) twegere abaturage. »

Umuvugizi w'Igipolisi cy'u Rwanda, Theos Badege aganira n'abanyamakuru
Umuvugizi w'Igipolisi cy'u Rwanda, Theos Badege aganira n'abanyamakuru

Akaba asaba abaturage gushyiraho uruhare rwabo mu gufasha polisi kurangiza inshingano. « Abaturage ni badufasha tuzabigeraho. »

Polisi y’igihugu imaze iminsi ikora umuganda wo gutera ibiti hirya no hino mu gihugu kandi ngo bikazakomeza gukorwa.

Undi mushinga uhari ariko ikinonosorwa, ukaba uzasohoka mu itegekoko rya Minisitiri w’Intebe ni uwo kunoza imikorere y’umutwe wa Polisi witwa Local Administration Polisi, uzajya wifashishwa cyane mu bikorwa bya Leta bisanzwe, ukajya ukorera muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • bige nokukibazo cya rank umuntu aba amaze imyaka nkicumi atarabona rank kandi mumategeko bivugako umuntu bona CPL nyuma yimyaka itanu(5 ans)SGT 3nas ubwose nkumuntu umaze kurenza 10ans abazabona nkirihe?mutubarize.

  • Ni ibuntu by’igiciro kuko rwose baba bakenewe mu byaro hari aho usanga baba bigira ibyo bishakiye!!

  • buri gihe polisi ilora ibikenewe kandi igihe bikenerewe,ubu nibwo buhanga rero badahwema kugaragaza bwo kurinda abanrwanda n’ibyabo

  • mu gihe k’iminsi mikuru nk’iyi nibyiza ko polisi yegera abaturage kuko igihe usanga benshi bashishikajwe n’iminsi mikuru hari abandi baba bagambiriye kubaca mu rihumye bagahemuka,aha rero niho polisi igomba kugaragariza ko umutekano w’abanyarwanda igihe cyose uba ucunzwe icyawuhungabanya.

  • amarank byo ni ngombwa hari abamaze imyaka n’imyaka

  • Ikingenzi cyo gushimi cyanecyane n’uko ubujura bwagabanyutse mu gihugu cyacu.abantu kandi baba bagenda ntabwoba bafite kubera umutekano mwiza urangwa na Police.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish