President Sassou N’Guesso yashimiye uko yakiriwe mu Rwanda
President wa Congo Brazzaville kuri uyu wa gatatu nibwo yashoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, ashimira uburyo yakiriwe mu Rwanda.
Denis Sassou N’Guesso, 68, yaje mu ruzinduko mu Rwanda aje gushimangira umubano w’ibihugu byombi, no gusura kandi mugenzi we President Kagame wasuye Congo mu Ukwakira umwaka ushize.
Asoza uru ruzinduko rwe, akaba yashimye uburyo yakiriwe neza mu Rwanda, anavuga ko ibiganiro yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda yizeye ko bizagira umusaruro mu kubaka ibihugu byombi na Africa muri rusange.
President N’Guesso na Kagame, mu biganiro bagiranye, no mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, bibanze ahanini ku bibazo by’ubukungu, imibanire y’ibihugu byombi, n’ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo Brazzaville.
Ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo, Denis Sassou N’Guesso yavuze ko mu kugikemura Congo iziyambaza amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.
Naho ku bibazo bya politiki, ubukungu bwifashe nabi n’ibindi bivugwa muri Africa, President Kagame we yavuze ko ntaho ibibazo bitari kandi bizahoraho, ahubwo icyo abantu bahora bakora ari ugushaka inzira nziza zo gukemura ibibazo byavutse, no kugerageza kubikumira
President Denis Sassou N’Guesso, akaba ari umuyobozi wa Congo Brazzaville kuva mu 1997 aho yafashe ubutegetsi abukuyeho Pascal Lisouba.
Akaba ariko yari yarayoboye Congo imyaka 14 kuva mu 1979 kugeza mu 1992 aho yahiritswe ku butegetsi akaza kubusubiraho avuye i Paris mu 1997.
Photos: PPU
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM
13 Comments
Izo mpuzi niba zitifuza gutaha zi zagumeyo niba abyo zifuza, zakoze genocide none banazingingire gutaha koko ? namwe murakabya . Impunzi zo muri 1960 ko ntawazingingiye gutaha nibura ngo zange daaaa, ko habyarimana yavugaga ngo Urwanda ni ruto. None mwe ngo muringinga abakoze genocide ngo bahahe. Ikimwaro se cya bemerera gutaha?. Congo bagomba gutata abakoze genocide ba kabacira imanza , nubwo aribo bamufashije guta ubutegetsi.
Urakoze Rwasa gutanga ibitekerezo byawe. Gusa aho tudahuza ni uko wandikana amarangamutima menshi bikaba byatuma bamwe bakubonamo ubuhezanguni. Ntibyumvikana ukuntu wihanukira ukita impunzi zose ziri muri Congo “abagenocidaires. Gukemura ikibazo cy’impunzi si uguhakana ko zitariho cyangwa kuzitirira ibyo zitari zo. Tujye tumenya kuvangura impunzi nyazo na ba sekibi.
Gira amahoro.
Ikindi gikomeye, iyo wandika ujye umenya ko ibyawe bisomwa n’abantu benshi. Irinde rero kugaragazamo uburere buke, kandi bizwi ko abanyarwanda ari imfura.
Imfura ntica imanza zihuiyeho.
Muvandimwe Rwasa,Imana iguhe umugisha , kuko wemeye kujya wubaha abandi guhera ubu.
Ariko ibyo by’imfura wowe wadukanye nibiki, ijambo imfura uzi icyo aricyo? Imfura zagiye aho zagiye sha,.. iryo jambo ryari rikwiye gukurwa munkoranya y’ikinyarwanda kuko njye mbona ntanumwe usigaye kumugani wa Ben Rutabana. NGo imfura?? Ni cyera habayeho.
wowe ntampamvu ufite nimwe yo kuvuga ko imfura zashize ahubwo amagambo uvuga aragaragaza uwo uriwe, ceceka rero icyo tuzicyo imfura zirahari nokubivuga ubyemera ubwabyo nitangiriro ryo kubayo, nibawarabwibuzeho wihereyeho harabandibarizo kandi benshi nabwiraga uwo witwa papiyasi
Mr president Denis nugerayo ( I congo) uhite ufata aba Genocidaires bahatuye kuko ndabazi nubwo bagufashije gufata ubutegetsi please ubafate ubacire urubaza bakoze bibi. ikindi abandi bifuza kuguma i congo nababwira iki , muzigumireyo basha. Ariko Denis uzahore uri maso kuko na bagenocidaires bose bazakwicira abawe sabantu nyabune uramenye.
Rwasa, ndakuzi neza uri imfura. Andikana ubupfura .
Dufite abayobozi batuvugira, byose baba babikoze.
Natwe rero tubashyigikire ariko mu mvugo yuje ikinyabupfura.
Gira amahoro.
ariko ko mucira abantu urubanza hari uwahamye icyaha cya jenocide mugabanye amagambo u rwanda nu rwabose mubimenye
ubwo se shahu nujya kwirukana impunzi uzahera kuri bande koko. ingabo zagufashije zitwa COBRA ugira ngo si za nterahamwe na exfar, ubwo se uyobora ingabo zikurinda si colonel wa hariya mu byangabo, uzamwirukana se ahaa reka tubitege amaso, nakugira inama yo kubaha ubwenegihugu, abanze kuba aba congolais ukabafata ukabacyura kuko bazaba bafite umugambi utari mwiza. ugire ikirere cyiza
Bosco,mfura nkunda, Umukuru w’igihugu akwiye icyubahiro cye.
Wimufata nka mugenzi wawe, musohokana buri munsi.
Uko twubaha umukuru w’igihugu cyacu, uko twifuza kandi ko n’abandi bamwubaha, abe ariko natwe twubaha abakuru b’ibindi bihugu.
Nta mukuru w’igihugu witwa “shahu”.
Uri imfura,garagaza ubupfura.
sha mwaretse ko buriya abagabo banze gutaha kubera ubucuruzi bifitiye muri congo mwari mwagerayo ngo urebe isoko rya amamodoka bacuraza naho gutaha se ubushomeri dutunze mu rwanda ntibabushora bamwe bagiye barya ibijumba none barya za rusake ngo ni batahe icyo ntemera kandi nshimira imusaza yabwiye ko ntabuhuzi ashaka arashaka abapagasa abitwaza ubuhuzi bagacuranga ku maradio mpuzamahanga oyaaaaaa sibyo mupagaseeeeee nibyo bigezweho barugigana batubwerabweza siho bakura ingu suko baba hirya no hino ubona hari umuzungu witwa impunzi wa mukura heee se mureke itiku ku rubuga rwa abandi
jabedu reka kubeshya uyobora aba GP be si umunyarwanda kuba afite interahamwe iwe ntacyo bivuze wenda zizagweyo kuzituzanira ntacyo bitumariyo ariko kuko icyaha ari gatozi abana bavukiyeyo bazaze biyigire 9 years ni ubuntu aho gusomeza ikijumba ikimyira mu bugunzi
no comment icya1 nugutaha kwabanyarwanda