Nyuma yo kwangizwa n’inguge, isura nshya yashyiriweho itangiye kumera neza
Umugore wo muri Leta z’unze ubumwe za Amerika washanyagujwe isura n’inguge yasaze, yishimiye ko isura nshya yashizweho iri kugenda imera neza ndetse ngo rubanda barashima uko asa ubu.
Charla Nash, mu kiganiro yagiranye na NBC TV kuri uyu wa kabiri nijoro, yayitangarije ko isura nshya yateweho igenda ihura neza n’amagufa yo mu maso he.
“ Abantu bambwiye ko ubu ndi mwiza” niko yatangaje mu kiganiro, “ ibi kandi ntibabimbwiraga mbere, bivuze ko hari icyahindutse mu maso yanjye”
Charla Nash mu 2009 i Connecticut, yahuye n’isanganya ubwo inguge yapimaga ibiro 90 yamutaburaga mu maso, ikamukuraho amatama, imumena amaso, imukuraho umubiri wose mu maso.
Iyi nguge yamukoze ibi ubwo yasabwaga na nyirayo ko yamufasha kuyisubiza munzu yayo nyuma y’uko yari yasaze, akaba yaraje kuyikizwa na Police yaje kuhagera bakayirasa, Nash we yari hafi gupfa.
Kuva icyo gihe, yari yamugize impumyi, ariko ubu kubera ubuganga buteye imbere akaba abasha kureba neza, akavuga ko yashimishijwe no kuba abana mu muhanda baramubwiye ko noneho atakibatera ubwoba.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
5 Comments
binteye ubwoba gusa Imana ishimwe yo yatanze ibwenge
iyo nguge iragatsindwa kabisa ariko abaganga nkabo bararenze rwose!!
Uwiteka ahimbazwe kandi ahabwe icyubahiro kuko ibyo akora ni byiza cyaneeeeeeeeee!
Imana ihabwe ikyubahiro
Ni ukuri Imana ihabwe icyubahiro ikora ibitangaza byinshi uri ya muntu ukuntu yarameze nta wakeka ko yakongera kureba, mumfashe dushimire bikomeye abaganga bavuye uriya muntu nukuri bigaragara ko bitanze bitoroshye.
Comments are closed.